Amavubi yitegura Benin na Lesotho yatangiye umwiherero (Amafoto)

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Hakizimama Adolphe, umuzamu w'ikipe ya AS Kigali nawe yageze mu mwiherero
Hakizimama Adolphe, umuzamu w’ikipe ya AS Kigali nawe yageze mu mwiherero

Ni umwiherero watangiye ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, witabirwa n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu mu makipe atandukanye bahamagawe n’umutoza, naho abakina hanze y’igihugu bakaba bategerejwe kuva kuri uyu wa kabiri.

Abakinyi bose bakina imbere mu gihugu nyuma yo kugera ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bahise berekeza mu karere ka Bugesera aho bazakorera uyu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bisaga 2 mbere y’uko bakina na Benin na Lesotho muri Kamena 2026.

Ani Elijah ukinira ikipe ya Bugesera FC ukomoka muri Nigeria nawe yitabiriye uyu mwiherero n'ubwo atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina nk'umuyarwanda
Ani Elijah ukinira ikipe ya Bugesera FC ukomoka muri Nigeria nawe yitabiriye uyu mwiherero n’ubwo atarabona ibyangombwa bimwemerera gukina nk’umuyarwanda

Biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu Amavubi, itangira imyitozo kuri uyu wa mbere, akaba ari imyitozo izajya ibera ku kibugu cya I Ntare giherereye muri aka karere mu murenge wa Nyamata ahazwi nk’i Gahembe.

Mu bitabiriye uyu mwihererero barimo rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah utari warahamagawe muri iyi kipe gusa akaba yitabajwe ngo azafashe ikipe y’igihugu n’ubwo atarabona ibyongombwa byuzuye bimwemerera gukinira u Rwanda.

Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu itsinda rya gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba 2026.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda rya gatatu n’amanota Ane, nyuma yo gutsinda umukino w’Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe, akaba akurikiwe na Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbabwe, Benin ndetse na Lesotho.

Niyomugabo Claude Kapiteni w'ikipe ya APR FC yageze mu mwiherero w'ikipe y'igihugu
Niyomugabo Claude Kapiteni w’ikipe ya APR FC yageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu
Ishimwe wa APR FC uri mu bakinnyi bagizwe umwaka w'imikino mwiza yageze mu mwiherero
Ishimwe wa APR FC uri mu bakinnyi bagizwe umwaka w’imikino mwiza yageze mu mwiherero
Mugisha Didier wa mbaye igikapu, rutahizamu wa Police FC asuhuzanya na Niyonzima Olivier SEFU wa Kiyovu Sports
Mugisha Didier wa mbaye igikapu, rutahizamu wa Police FC asuhuzanya na Niyonzima Olivier SEFU wa Kiyovu Sports
Umuzamu w'ikipe ya Musanze Gad ndetse na Fabien wa Marine uhamagawe bwa mbere muri bageze mu mwiherero
Umuzamu w’ikipe ya Musanze Gad ndetse na Fabien wa Marine uhamagawe bwa mbere muri bageze mu mwiherero
Nsengiyuma Samuel ukina ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Gorillas yongeye guhamagarwa ku nhsuro ya kabiri mu ikipe y'igihugu nkuru, akaba ari umukinyi muto mu bahamagawe ndetse unatanga icyizere kuri ruhago Nyarwanda
Nsengiyuma Samuel ukina ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Gorillas yongeye guhamagarwa ku nhsuro ya kabiri mu ikipe y’igihugu nkuru, akaba ari umukinyi muto mu bahamagawe ndetse unatanga icyizere kuri ruhago Nyarwanda
Byiringiro Gilbert wa Marine FC uhamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru nawe yageze mu mwiherero
Byiringiro Gilbert wa Marine FC uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru nawe yageze mu mwiherero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka