Volleyball: APR, Police na Kepler ku mukino wa nyuma: Ibyaranze umunsi wa mbere wa Kamarampaka

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu mukino w’intoki wa volleyball hakinwaga imikino ya ½ ya kamarampaka (Playoffs) aho yasize amakipe ya APR zombi abagabo n’abagore, Kepler ndetse na Police y’abagore zibonye itike yo gukina imikino ya nyuma.

Umukino wa Kepler na Police ni umwe mu mikino yari ikomeye
Umukino wa Kepler na Police ni umwe mu mikino yari ikomeye

Abakurikiye iyi mikino bavuga ko baryohewe cyane n’urwego volleyball yo mu Rwanda igezeho gusa bamwe bakavuga ko batunguwe nibyayivuyemo bijyanye ahanini nuko imikino ya shampiyona isanzwe yagenze.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe bimwe mu byaranze iyi mikino no gutungurana kwabayeho muri iyi mikino ya ½ mbere y’uko imikino ya nyuma itangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Gicurasi.

Mu busanzwe umwaka w’imikino usanzwe muri shampiyona ya volleyball warangiye taliki ya 5 Gicurasi uyu mwaka mu byiciro byombi abagabo n’abagore. Nk’uko amabwiriza y’irushanwa abigena, amakipe ane yabaye ayambere mu byiciro byombi, abona itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira cya kamarampaka (Playoffs) maze agahatana ari naho hava uwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Kepler iri ku mukino wa nyuma aho izacakirana na APR VC
Ikipe ya Kepler iri ku mukino wa nyuma aho izacakirana na APR VC

Mu cyiciro cy’abagabo: Amakipe yayoboye ayandi muri shampiyona, ni ikipe ya REG VC yabaye iya mbere, Police VC yabaye iya kabiri, Kepler VC yabaye iya gatatu ndetse na APR VC yegukanye umwanya wa kane ari nawo wapfundikiye amakipe agomba kwerekeza muri kamarampaka.

Mu cyiciro cy’abagore, amakipe ya APR, Police, RRA ndetse na Ruhango niyo yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka ya 2024.

Nk’uko imiterere y’irushanwa abigena, ikipe yabaye iya kane yagombaga guhura n’iyabaye iya mbere, ikipe yabaye iya kabiri yo igahura n’ikipe yabaye iya gatatu.

Reka twinjire mu kibuga

Imikino ya kamarampaka y’uyu mwaka, ishobora kuba ari imwe mu mikino yaryoheye abakunzi b’umukino wa volleyball mu myaka itari micye nyuma y’uko inzu y’imikino ya École Belge yabereyemo iyi mikino yari yakubise yuzuye ku nshuro ya mbere hari hakiniwe iyi mikino.

Police vc ysezereye RRA mu mukino w'ishiraniro
Police vc ysezereye RRA mu mukino w’ishiraniro

Umukino wabimburiye indi muri ½ ni umukino wahuje ikipe ya APR VC y’abagore ndetse n’ikipe ya Ruhango VC. Ni umukino warangiye ikipe ya APR VC iwutsinze amaseti 3 ku busa ndetse ibi yaje no kubisubira mu mukino wo kwishyura wabaye umunsi ukurikiye ndetse usanga ibi bidahabanye n’ibyari byitezwe kuko ikipe ya APR VC ikomeye mu kibuga ugereranyije na Ruhango.

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya Police VC y’abagore ndetse na Rwanda Revenue Authority, uyu n’umwe mu mikino yari yitezwe cyane ahanini bijyanye n’uguhangana gusanzwe kuba hagati y’aya makipe yombi.

Uyu mukino warangiye wegukanywe n’ikipe ya Police nyuma yo kuva inyuma igatsinda amaseti 3-2, ndetse aha byari bihaye amahirwe 50% ikipe ya Police VC yo kuba yasanga ikipe ya APR VC ku mukino wa nyuma.

APR VC y'abagore izesurana na Police VC
APR VC y’abagore izesurana na Police VC

Ni nako byaje kujyenda ku mukino wo kwishyura wakurikiyeho kuko ikipe ya Police VC itigeze iha agahenge ikipe ya RRA maze iyitsinda amaseti 3-0 maze Police yerekeza ku mukino wa nyuma ityo ndetse aha ubona ko nta cyatunguranye bijyanye nuko amakipe yombi yari ahagaze.

Uko Imikino y’abagabo yagenze ndetse ubona ari nayo yabayemo gutungurana.

Umukino wabimburiye iyindi ni umukino wahuje ikipe ya APR VC yari yarasoje ari iya kane ku rutonde rwa shampiyona isanzwe ndetse na REG VC yo yari yasoje iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Mu mikino ibiri yahuje aya makipe byaricuritse pe!. Ikipe ya APR yatsinze imikino yombi yahuyemo na REG VC amaseti (3-1, 3-1), ibi byatunguye abantu benshi bituma bibaza icyateye uyu musaruro nkene wa REG VC mugihe mu mwaka usanzwe w’imikino ikipe ya APR itegeze itsinda na rimwe iyi kipe ya REG VC ndetse no mu kwiyubaka ubona ko ikipe ya REG VC ariyo yiyubatse cyane ugereranyije na APR VC.

APR VC yatsinze Ruhango VC
APR VC yatsinze Ruhango VC

Umunya Ghana Paul Akan, Niyonshima Samuel na Gatsinzi Venuste ni bamwe mu bakinnyi bazonze cyane ikipe ya REG VC. Ikipe ya REG VC y’abakinnyi bakomeye ndetse bose bakinira amakipe yabo y’igihugu yabaye ikipe ya mbere yatunguranye nyuma yo kwisanga itazakina imikino ya nyuma ya kamarampaka kuko yasezerewe na APR VC iyitsinze ku mikino ibiri yose ikipe ya REG VC idakozemo.

Police VC nayo n’indi kipe yatunguranye gusezererwa gusa bamwe bakemeza ko bitatunguranye kuko yarushijwe n’ikipe ya Kepler y’umutoza Nyirimana Fidele yayitsinze mu mikino ibiri bahuyemo.

Ikipe ya Police n’imwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda mu gihe gito imaze ishinzwe kuko nayo itaramara imyaka ibiri ishinzwe ndetse Police VC imaze iminsi micye ivuye mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Cavb Club Championship), n’ikipe kandi usibye ibikombe by’imbere mu gihugu yegukanye mu mwaka wayo wa mbere, Police ibitse n’igikombe cy’akarere ka gatanu yegukanye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Police VC ysereye ikipe ya RRA
Police VC ysereye ikipe ya RRA

Mu mikino yahuje aya makipe yombi muri shampiyona isanzwe, ntabwo Kepler yigeze itsinda ikipe ya Police VC kuko iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yayitsinze yose.

Police VC igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa ndetse ikanasezererwa na Kepler VC irimo gukina shampiyona umwaka wayo wa mbere ku mikino ibiri ku busa.

Kepler VC ku mwaka wayo wa mbere ikina muri shampiyona y’u Rwanda igiye gucakirana na APR VC ibitse igikombe cya 2020.

Ikipe ya Kepler VC nubwo igiye guhatanira igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya mbere, Kepler ibitse igikombe cya Memorial Kayumba yegukanye muri uyu mwaka ndetse ikaba ifite n’amahirwe menshi yo kwegukana na shampiyona.

Imikino ya nyuma ndetse n’umwanya wa gatatu irakinwa tariki ya 24 na 25 Gicurasi 2024 mu nzu y’imikino ya Ecole Belge.

Inzu y'imikino ya Ecole Belge iba yuzuye
Inzu y’imikino ya Ecole Belge iba yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka