Minisiteri y’Ubuzima yibukiye muri CHUB Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisiteri y’Ubuzima yari isanzwe itegura ibikorwa byo kwibuka ukwayo, n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikibuka ukwabyo, ariko mu kwibuka ku nshuro ya 30 iki gikorwa bagikoreye hamwe.

Kwibuka byabimburiwe no kujya kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rw'ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ry'i Huye
Kwibuka byabimburiwe no kujya kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rw’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye

Ni igikorwa cyabereye muri CHUB, cyitabirwa n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’izindi nzego ziyishamikiyeho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye impamvu bahisemo kwibukira kuri CHUB agira ati “Mu mwaka wa 1994, muri CHUB ni ho hari ibitaro bikuru bya kaminuza honyine mu Rwanda. Ni na ho hari ishuri ryigisha ubuganga ryari muri Kaminuza y’u Rwanda y’icyo gihe. Ngira ngo ni na ho hari umubare munini w’abaganga kurusha ahandi hose mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ni na ho abaganga bakoze ibyaha bikomeye cyane bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse kutavura urwaye cyangwa kumukiza, baranamusonze, bica na bagenzi babo bakoranaga. Byagiye bigarukwaho muri raporo zitandukanye zaba izakozwe na MINUBUMWE ndetse n’izakozwe n’imiryango mpuzamahanga.”

Dr Sabin Nsanzimana yanavuze ko bitewe n’imbaraga batakaje mu gihe cya Jenoside, hasigaye icyuho mu baganga ari yo mpamvu bafite gahunda yo kongera umubare wabo, banabigisha guha agaciro ubuzima.

Ati “Twatakaje imbaraga nyinshi muri ariya mezi atatu ku buryo Igihugu cyasigaranye icyuho kinini ku bakora mu buvuzi. Dufite rero gahunda y’uko tuzakomeza kongera umubare w’abaganga, ariko n’indangagaciro zabo zigakomeza kuba nziza, twubakira kuri aya mateka twumvise, tubigisha guha agaciro ubuzima, kandi twamagana abo baganga batukishije izina ryacu twese abakora muri uru rwego rw’ubuzima.”

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu gihe cya Jenoside u Rwanda rwatakaje imbaraga zari zikenewe mu buvuzi
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu gihe cya Jenoside u Rwanda rwatakaje imbaraga zari zikenewe mu buvuzi

Abakozi bo kuri CHUB bavuga ko kuba abaganga mu gihe cya Jenoside barabaye ibigwari, bibatera ipfunwe bikanabasigira amasomo atuma bafata ingamba zizatuma badasubira mu bikorwa bibi byaranze bagenzi babo.

Uwitwa Jean Nepomuscène Ntawurushimana agira ati “Iyo dutekereje ibyo bagenzi bacu bakoze, twumva ipfunwe ariko tukagerageza no gushaka inzira ituma tutazongera kuba twasubira muri biriya bikorwa bibi.”

Raporo zakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’indi miryango mpuzamahanga, zigaragaza ko umubare munini w’abaganga bakoze Jenoside bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Ku bagera kuri 68 bayikoze mu gihugu cyose, 28 bari abo muri CHUB, muri aba kandi harimo n’abanyeshuri batatu bimenyerezaga umwuga. Abenshi kandi bamaze kugezwa imbere y’ubutabera kandi hari n’icyizere ko n’abasigaye bazafatwa.

Bashyize indabo ku rwibutso
Bashyize indabo ku rwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka