Ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika, itsinze Zambia ibitego 36-25.
![U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere](IMG/jpg/f77bfa1592171b0bc3c421460c90a538.jpg)
Ni umukino wabereye mu nyubako ya kabiri ya Cairo Stadium, aho amakipe yombi yahataniraga umwanya wa gatatu mu itsinda.
![](IMG/jpg/a1972aeccd398828714336cc03bf1eaa.jpg)
![](IMG/jpg/e96144de8428ed2c7fd0b1295be74a2b.jpg)
Umukino ugitangira mu munota wa mbere u Rwanda rwabonyemo ikarita y’umuhondo n’igihano cy’iminota ibiri yahawe Kubwimana Emmanuel, naho igitego cya mbere kiboneka ku munota wa 3 gitsinzwe na Zambia.
![](IMG/jpg/870c141b3e17dcad7fd55d195e5e6fd5.jpg)
![](IMG/jpg/9e72e0c9854fbf0610dab46df7087334.jpg)
Zambia yatangiye kugenda igenda imbere y’u Rwanda kugeza ku munota wa 10 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kujya imbere ifite ibitego 6-4.
U Rwanda rwatangiye kuyobora umukino rubifashijwemo n’abakinnyi nka Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana Emmanuel bagoye cyane ikipe ya Zambia, igice cya mbere kirangira u Rwanda rutsinze ibitego 18 kuri 12.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwugariraga neza rwanakomeje kuyobora umukino, uza kurangira u Rwanda rubonye intsinzi y’ibitego 36 kuri 25 bya Zambia.
Mbesutunguwe Samuel w’u Rwanda wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi, ni nawe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi (MVP).
![Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza](IMG/jpg/40180c01b33205b9cc197f5a9a4420f2.jpg)
Nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa gatatu, u Rwanda ruzakina na Gabon yabaye iya kane mu itsinda C, bahatanira imyanya mu irushanwa ryiswe President’s Cup.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|