Ishuri ryigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia) ryitwa Africa Digital Multimedia Academy (ADMA) rizatangira gutanga amasomo guhera tariki 05/03/3012 ku kicaro cyaryo i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi “ISAE Busogo” ryakoze iziko ritwa “Solar Cooker” riteka ibintu bitandukanye rikoresheje ubushyuhe buturuka ku mirasire y’izuba gusa.
Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwasobanuye ko ikibazo cya internet abafatabuguzi bayo bamaze iminsi igera kuri itanu bahura na cyo cyatewe n’urusinga runyura munsi y’inyanja y’Abahinde rwacikiye hagati y’icyambu cya Djibout na Sudani.
Minisitiri w’uburezi yashimye ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) kuko gikora ubushakashatsi busubiza ibibazo by’abaturage kuko ari inzira nyayo yo kurwanya ubukene.
Rurasire Christian, umusore wize ikoranabuhanga muri KIST, yatangije sosiyete yitwa Genius Tracking ikoresha itumanaho ryitwa GPS (Global Position System) mukwerekana aho imodoka iri, isegonda ku isegonda.
Ba rushimusi bakomeye mu ikoranabuhanga (hackers) bamaze iminsi binjira kandi bagashimuta amakuru n’ubukungu bukomeye mu mbuga za interineti z’ibigo binyuranye mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane ibyo muri Kenya.
Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga, Ir Gatare Ignace, arashishikariza abashishikariza Abanyakamonyi n’Abanyarwanda bose muri rusange gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe gikoreshwa mu kazi.
Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’urubuga mpuzambaga rwa Twitter bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi mu bihugu 20 by’Afurika bikunda gukoresha twitter.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) gikorera mu Karere ka Huye cyabashije gukora ubushakashatsi ku makara akoze mu bisigazwa by’ibihingwa. Ayo makara ntagira umwotsi kandi abika umuriro igihe kinini.
Minisitiri muri Perezidansi ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze, Ir Ignace Gatare, yavuze ko akarere ka Rulindo kamaze gutera imbere mu ikoranabuhanga kuko 30% by’ abagatuye babasha gukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yihaye, uyu munsi tariki 17/01/2012, i Kigali muri Spot View Hotel, habereye ibiganiro bigamije gusobanura uko sosiyete igamije guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga yitwa CISCO ikora no kuyimenyekanisha mu bigo by’amashuli bikorera mu Rwanda.
Kubera abantu bakoresha imbuga abantu bahuriraho (social networking website) nabi bagashyiraho ibintu by’urukoza soni, cyane cyane kuri facebook, hari abantu bagenda bagabanya kuzikoresha ndetse abandi bakazivaho burundu.
Ikinyamakuru cyo muri Amerika cyitwa Techcrunch cyanditse ko Google yafashwe yiba imyirondoro y’abafatabuguzi ba sosiyete yitwa Mocality yo muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko.
Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bushinwa ziyobowe na Minisitiri w’ishami ry’itumanaho muri icyo gihugu, Li Yuanchao, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, uyu munsi, batashye ku mugaragaro icyumba cy’ishami ry’itumanaho rigezweho mu kwigisha (E-Learning Program) mu ishuri rikuru (...)
Kuri benshi gukoresha interineti ntaho bitandukaniye no kubanza kuri site ya google ku buryo bamwe basigaye bitiranya google na internet nkaho cyimwe gisobanuye ikindi. Hari ama cyber café asigaye yitwa “Google café” ngizo telephone zitwa Google n’abana basigaye bitwa google.
Nyuma yo kubona ko abantu benshi bakunda gukoresha chat yayo, facebook yazanye uburyo bushya bwo gukoresha amafoto muri chat.
Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, Kigali Bus Services, bugiye gutangiza uburyo bushya bwo kwishyuza abagenda mu modoka zacyo, aho ubishaka azajya agura ikarita akazajya yishyura amafaranga 20 uko agenze ikilometero kimwe, aho kwishyura amafaranga 250 ku rugendo rwose nk’uko bisanzwe.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangije, tariki 01/12/2011, uburyo bushya buzafasha abafatabuguzi bayo koherezanya amafaranga hagati yabo ndetse no ku bandi batari abafatabuguzi b’iyo banki.
Teka utangije ni ishyiga ryahimbwe na Nzeyimana Isidore, umushakashatsi wikorera ku giti cye. Iyo mbabura iteye ku buryo iriho amashyiga batekeraho, ifuru ishobora kokerezwamo ibyo umuntu yifuza ndetse n’agasiterine (citerne) gashyushywamo amazi.
Thomas Suarez ni umwana wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ariko kugeza ubu amaze kugaragara nk’umwana udasanzwe kuko amaze gukora progarame za telephone (applications) ku buryo abantu batangiye kumubonamo Steve Jobs wo mu bihe bizaza.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’inganda ryitwa GSMA (Groupe Speciale Mobile Association) biragaragara ko Afurika iri ku isonga mu kugura no gukoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa (telephone mobile) igakurikirwa na n’umugabane w’Aziya.
Nyuma y’igihe kitari gito inganda zikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga (Apple na Samsung) zitarebana neza, komisiyo yo mu burayi yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye niba koko ibyo izo nganda zivuga ko zipfa ari byo.
Bwa mbere mu mateka y’Afrika mu bijyanye n’ikorababuhanga nibwo hakozwe mudasobwa ntoya izwi ku izina rya Tablet, ikozwe n’umunyafurika witwa Vérone Mankou w’imyaka 25, ukomoka muri Kongo. Akaba asanzwe ari umuyobozi muri Kongo Brazaville w’ikigo cy’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga rya Interineti aricyo VMK.
Abacuruza serivisi ya internet rusange (cyber café) baravuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ritakiri umwihariko w’umurwa mukuru wa Kigali gusa kuko n’i Muhanga mu ntara y’amajyepfo hari abantu bacuruza internet mu muri cyber café kandi bakabona abakiriya.
Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.