Algeria: Uwari umaze imyaka 26 aburiwe irengero, yabonetse mu nzu y’umuturanyi we

Muri Algeria, umugabo wari warabuze mu gihe cy’intambara yo mu 1998, yaje kuboneka ari muzima mu nzu y’umuturanyi, nyuma y’imyaka 26 ishize, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Minisitiri w’Ubutabera wa Algeria, yatangaje ko uwo mugabo witwa Omar bin Omran cyangwa Omar B, amaze imyaka 26 yarabuze, aho byari byarafashwe nk’aho yaba yarashimuswe cyangwa se akaba yarishwe.

Gusa, ku buryo butangaje uwo mugabo yabonetse ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, afite imyaka 45 y’amavuko, nyuma yo gushimutwa n’umuturanyi, akamuhisha mu kiraro yororeramo intama mu gace ka Djelfa, gaherereye mu Majyaruguru ya Algeria.

Iyo Minisiteri y’ubutabera, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri icyo cyaha, ndetse n’uwo wari warashimuswe n’umuturanyi we, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ndetse n’abahanga mu by’imitekerereze ya muntu.

Polisi yahise ifata ukekweho kuba ari we wakoze icyo cyaha, akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko, nyuma yo kugerageza guhunga ngo acike ariko ntibimuhire. Amakuru y’ishimutwa ry’uwo mugabo, yamenyekanye biturutse ku muvandimwe w’uwo ukekwaho kuba ari we wakoze icyo cyaha cyo gushimuta, nyuma yo kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’amakimbirane ashingiye ku izungura bagiranye.

Umwe mu bayobozi b’urukiko yagize ati, “Tariki 12 Gicurasi 2024, saa mbiri za mu gitondo ku isaha y’aho muri Algeria, ni bwo babonye uwari warashimuswe, witwa Omar bin Omran, w’imyaka 45, mu rugo rw’umuturanyi we wiswe BA, w’imyaka 61 y’amavuko”.

Ibinyamakuru by’aho muri Algeria byanditse ko bin Omran yabwiye abamutabaye ko rimwe na rimwe yashoboraga kubona abantu bo mu muryango we ari kure, ariko akumva adafite ubushobozi bwo kuba yahamagara kubera iterabwoba uwo wamushimuse yari yaramushyizeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka