Areruya abaye uwa mbere nyuma yaho mu gace ka gatatu ka Karongi-Rusizi yari yabaye uwa kabiri.
Uyu musore kandi abaye uwa mbere mu gace ka Rusizi-Huye nyuma yaho mu gace ka mbere ka Kigali-Ngoma yari yatsindiye umwambaro w’umuhondo (Maillot Jaune).
Uwo mwambaro yaje kuwamburwa na Valens Ndayisenga ubwo barangizaga agace ka kabiri ka Kigali-Karongi.
Areruya Joseph akoresheje amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, bakaba bahagereye rimwe ari abakinnyi 22 bose bahabwa ibihe bingana.
Ndayisenga Valens akomeje kuyobora urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12, iminota 54 n’amasegonda 36, akarusha Areruya Joseph umukurikiye umunota 1 n’amasegonda 16.
Ibihembo by’umunsi
Utwaye agace Rusizi-Huye: Areruya Joseph/Amis Sportifs
Uwitwaye neza mu kuzamuka: Mugisha Samuel
Umunyarwanda wa mbere: Ndayisenga Valens
Umunyafurika wa mbere: Ndayisenga Valens
Umukinnyi ukiri muto: Valens Ndayisenga
Uyoboye urutonde rusange/Maillot Jaune: Ndayisenga Valens
Uko Mugisha Samuel yayoboye isiganwa, Areruya Joseph akaba uwa mbere, Valens Ndayisenga agakomeza kubayobora
Kuri uyu wa Kane abanyarusizi bari bakukereye baje kwirebera ibihangange by’Afurika mu mukino w’amagare, Ku I Saa tatu zuzuye Ministir w’umuco na Siporo Uwacu Julienne aza gutangiza isiganwa ku mugaragaro, maze abasore batangira guhatana, bidatinze binjira ishyamba rya Nyungwe ari ko Mugisha Samuel yakomezaga kugenda ashaka uko yaca mu rihumye abandi bakinnyi.
Uyu musore muto muri rushanwa n’imyaka ye 18, byaje kumuhira aza guhita atangira gusiga abandi, gusa aza gukurikirwa na Buru Temesgen wo muri Ethiopia, ariko Mugisha umaze kugaragaza ko ubuhanga mu gusiganwa ahaterera, ubwo babaga bagaba bageze ahazamuka ndetse hari n’amanota yahita asiga uwo mugenzi we ndetse aza no kugenda akusanya amanota yose yo mu ishyamba rya Nyungwe.
Aba bombi baje gusohoka ishyamba ari bo bari imbere, gusa bakagenda basimburana kujya imbere, bazakunyura Kitabi, Gasarenda,Kigeme na Nyamagabe mu ujyi bakiyoboye isiganwa, gusa haza no kwiyongeraho Ruhumuriza Abraham werekezaga iwabo, maze bakomeza kuoyobora isiganwa kugera habura Kilometero eshatu ngo basoze.
Kuva aho, igikundi cyaje gushyikira abakinnyi maze bose hamwe bongera umuvuduko ngo batanguranwe gurunguka imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye ku mwanya wa mbere, ni bwo abakinnyi bose 22 baza gutunguka bari kumwe, ariko Areruya Joseph abarusha kunyongana imbaraga abatanga kwambuka umurongo.
Aba bakinnyi bose uko ari 22 baje guhabwa ibihe bingana, aho bose bakoresheje amasaha amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, baza gukurikirwa Na Mugisha Samuel ku mwanya wa 23 wahageranye na Gasore Hategeka ndetse na Byukusenge Nathan, aho bari basizwe n’aba mbere amasegonda 11.
Amwe mu mafoto y’agace ka Rusizi-Huye
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza kuri:Valens ,Areruya na Mugisha,Mu by’ukuri Umukinnyi muto ninde muri iyi tour of Rwanda?
Gusa tunejejwe n’abakinnyi b’abanyarwanda bagaragaje ubuhanga bwabo muri iyi tour of Rwanda,ariko mudufashe gusobanukirwa n’aya magambo:"Umukinnyi ukiri muto"ese ni ufite imyaka 18 cg ni ufite 22(ie Mugisha(18) Valens(22) ku mukinnyi ukiri muto kuki hadahembwa Mugisha Samuel? ababihugukiwe mudufashe kubyumva.
mugisha ifite umwaku wo kutagera kumurongo aruwambere nukuntu aba yabasize cyangwa akaba nta tekinike ifite
abo basore ni baakomereze aho mu guhesha urwwwaanda ishema. Arikose koko Valens Ndaayisenga niwe muto?
Twari tumenyereye ibyishimo by’umupira w’amaguru,ariko ndabona n’igare riri kunzanira ibyishimo kubera abana b’u RWANDA uburyo bari kwitwara neza.
"ALLELLUA" NI IJAMBO RY’IGIHEBURAYO RISOBANURA NGO<< IMANA ISHIMWE>> NDANEZEREWE CYANE NI IZINA RY’ UMUGISHA KOMEZA UBANIKIRE TURAGUSHYIGIKIYE!
Rusizi twishimye cyane kuko hageze tour du rwanda bajye batwibuka uko irushanwa rizajyariba.
u Rwanda rwacu rurayitwaye peee Alellua Joseph jya mbere mwana w’u Rwanda Imana igushyigikire.
@Emile bisobanura umukinnyi ukiri muto mubitwaye neza kurusha abandi...
vincent .mudusobanurire uburyo valens afata ibihembo by’umunyonzi iki ri MUTO kandi hari Mugisha Sam thanks!
hari ibyo ntari gusobanukirwa,ngo valens niwe mukinnyi ukiri muto kdi afite 22 years old,then mukatubwira ngo MUGISHA SAMUEL:UMWE URI KUTSINDIRA IBIHEMBIO BYO KUZAMUKA ngo afite 18 years old
So kuki Samuel atari gufata ibihembo by’umunyonzi ukiri muto?ababisobanukiwe mwamfasha.
GUSA TURISHIMYE.COURAGE
areruya oyeeee