Higiro yavuze ko yishimiye imirimo mishya ashinzwe maze yizeza ko azakoresha imbaraga ze zose n’ubunararibonye buhagije ngo ikibazo cyo gukoresha amabuye y’agaciro mu bikorwa bibangamiye umudendezo w’abaturage gikemuke burundu.
Yiyemeje kandi kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushaka amafaranga ICGLR ikeneye ngo isohoze inshingano zayo ndetse no gushaka inyubako iri aka kanama kazakoreramo. Ubwo yatorwaga hamejwe ko aka kanama kazagira icyicaro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Higiro yatowe kuri uyu mwanya n’abahagarariye Inteko zishinga amategeko mu bihugu by’u Burundi, Repubulika y’Afurika yo Hagati, Kongo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Kenya, Uganda, Sudani, Zambiya n’u Rwanda mu nama yabahuje i Kampala muri Uganda ku matariki ya 12 na 13 Ukuboza uyu mwaka.
Inama Mpuzamahanga igamije kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ifite intego nyamukuru yo guhwiturira abayobozi n’abanyepolitiki bo muri aka karere igihe cyose bari mu bikorwa bidateza imbere amahoro n’umudendezo mu baturage.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|