Uganda: Abantu 60 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bafashwe

Abantu 60 harimo abapolisi bakuru baherutse gutabwa muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Tariki 12/03/2012, umuyobozi mukuru w’ishami ry’iperereza mu gihugu cya Uganda, Michael Amooti, yatangarije ikinyamakuru The African Report ko bafite ibimenyetso byerekana ko abantu bafashwe biteguraga guhirika ubutegetsi bwa Museveni bakoresheje intwaro.

Yabivuze muri aya magambo: “Bamwe bakorana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta. Turacyashakisha n’abandi.” Yongeraho ko bamwe bemera icyaha.

Bamwe babasanganye amagerenade n’imbunda zo kwifashishwa mu guhirika ubutegetsi; nk’uko byatangajwe n’ Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye.

Yagize ati “Turimo gukora iperereza ku bivugwa ko hari abantu barimo gushaka inyeshyamba zo kurwanya Leta. Abazagerageza gutangiza umutwe w’inyeshyamba barata igihe cyabo kuko bazatsindwa uko byagenda kose.”

Amashyaka arwanya Leta arahakana ibivugwa ko bashaka guhirika ubutegetsi bakoresheje intwaro, ahubwo bemeza ko bashaka gukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Norbert Mao, uyobora ishyaka rya Democratic Party (DP) yagize ati “Amashyaka atavuga rumwe na Leta aremewe mu mategeko kandi arashaka kugera ku butegetsi binyuze mu nzira zigenwa n’amategeko. Ibivugwa na Leta ko turi mu bikorwa byo gushyiraho umutwe w’inyeshyamba ni ukuyobya uburari ”.

Mu myaka 26 Museveni amaze ku butegetsi, yabashije gutsinda imitwe 20 yagerageje kumurwanya. Muri yo, uzwi cyane n’uwa Lord’s Resistance Army uyoborwa na John Kony yiwirukanye mu Majyaruguru ya Uganda ugahungira muri Kongo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka