APO niyo izamenyakanisha ibikorwa by’Inama y’Abagore y’Ubukungu muri Afurika

Umuryango Nyafurika w’Itangazamakuru (APO) na Banki y’Afurika Itsura Amajyambere (BAD) bashyize umukono ku masezerano yo korohereza akazi abazatangaza amakuru ku Nama y’Ubukungu y’Abagore muri Afurika izabera Lagos muri Nigeria tariki 13-14/07/ 2012.

Bimwe mu bikorwa APO izakora ni ugutangaza amakuru, gufasha abanyamakuru kugera ku nkuru hifashishijwe ibyo bita Africa Wire®, inama n’abanyamakuru kuri internet (online press conferences), gukora ibiganiro by’amashusho (documentary productions) no kubigeza kuri za televiziyo zitandukanye muri Afurika.

Umuyobozi wa APO, Eloïne Barry, yagize ari “Uburinganire bw’ibitsina ni ingingo idukora ku mutima cyane, ni yo mpamvu twishimiye cyane kuba twarahawe kuzagira uruhare mu kwamamaza iriya nama y’Abagore ku Bukungu mu mwaka wa 2012”.

Umuyobozi wa APO, Eloïne Barry
Umuyobozi wa APO, Eloïne Barry

Mu myaka itatu ishize APO yagize uruhare rukomeye mu kwamamaza inama ngaruka mwaka za BAD zabaye mu 2011-2012, inama z’amahuriro nka: The New York Forum for Africa, the Asian-African Business Forum, the 2010 and 2011 Africa-France Business Meeting n’izindi.

APO ibasha kugera ku banyamakuru basaga ibihumbi 25 n’ibitangazamakuru, harimo abandika inkuru ngufi kuri interineti (blogs), imbuga zitandukanye (social networks), kandi inageza amakuru kuri site za internet zisaga 50 muri Afurika.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka