Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwagaragarijwe ko u Rwanda rukwiye kwizerwa mu kwakira abimukira

Abanyamategeko ba Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Bwongereza babwiye urukiko rw’ikirenga ko u Rwanda rukwiye kugirirwa ikizere kuko rwujuje ibisabwa mu gufata neza abimukira n’asaba ubuhungiro.

Urukiko rw'Ikirenga rwatangiye kumva abanyamategeko ba Guverinoma y'u Bwongereza
Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kumva abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza

Kuva kuri uyu wa Mbere, nibwo aba banyamategeko batangiye kugaragariza Urukiko rw’Ikirenga ko imyanzuro yafashwe n’inkiko mu bihe byabanje yari ibogamye.

Ibi bisobanuro buriguhabwa Urukiko rw’Ikirenga bishingiye ku bujurire bwatanzwe n’abantu 10 basabaga ubuhungiro n’umuryango wa Asylum Aid. Abo bantu ni abageze mu Bwongereza mu buryo butemewe, baturuka mu bihugu bya Syria, Iraq, Iran, Vietnam, Sudan na Albania, bakoresheje ubwato butoya baciye muhora wa English Channel.

Aba banyamategeko bagaragaje ko Urukiko rw’Ubujurire rwibeshye mu gufata umwanzuro wo guhagarika gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Basabye Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza gushyigikira iyi gahunda igakomeza nk’uko bikubiye mu masezerano. Hashize amezi 16 iyi gahunda ihagaritswe.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Muri Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, (ECHR), rwahagaritse urugendo rw’indege ya mbere, ruvuga ko abacamanza b’Abongereza bakeneye igihe cyo gusuzuma neza niba iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro n’abimukira inyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kugeza ubu Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kumva abanyamategeko batanu ba Guverinoma y’u Bwongereza mu bisobanuro bigomba kugena ahazaza h’iyi gahunda.

Abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza, bavuze ko muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwibeshye rwemeza ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro yari inyuranyije n’amategeko ndetse ko yarimo amakosa.

Sir James Eadie KC, Umunyategeko wa Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu mu Bwongereza, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko hari “impamvu zose zo gufata umwanzuro” w’uko u Rwanda rufite ubushake bw’ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda.

Yavuze ko u Rwanda rwamaze gushyiraho ingamba zose zijyanye no kwita ku bimukira n’abasaba ubuhungiro, ndetse ko niyo haba hari impungenge, hazashyirwaho ubugenzuzi bwihariye.

Sir James yavuze ko mu bigomba gukorwa harimo ko hazagenwa umukozi uhoraho wa leta y’u Bwongereza uzaba afite icyicaro I Kigali akajya akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Yavuze kandi ko hazabaho n’ubugenzuzi bwigenga buzajya bukorerwa kuri buri mwimukira.

Sir James yakomeje avuga ko iyi gahunda yashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Bwongereza n’u Rwanda inyuze mu nzira z’amategeko agena ibijyanye n’amasezerano mpuzamahanga yo kurinda impunzi ndetse n’amasezerano y’u Burayi yerekeye uburenganzira bwa muntu.

Muri Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho u Bwongereza buzafasha u Rwanda mu kwita kuri abo bimukira bakubakirwa ubuzima bushya mu Rwanda cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo.

Ku ikubitiro u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 140 z’amapawundi, yo kwifashisha mu kwitegura no kwakira aba mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka