Ubwongereza: Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore yitabye Imana
Umugore wa mbere wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Margaret Hilda Thatcher, yitabye Imana mu gitondo cya taliki 08/04/2013 afite imyaka 87 azize kuba amaraso adatembera neza ngo agere mu bwonko.
Nubwo Margaret yari yarasabye ko napfa atazahabwa icyubahiro gihambaye, ugupfa kwe kwatumye Minisitiri w’intebe David Cameron ahagarika gahunda yari afite mu guhugu cya Espagne.
Margaret afatwa nk’intwari y’umunyapolitiki mu gihugu cy’Ubwongereza mu kinyejana cya 20 ndetse afatwa nk’umwe mubayobozi bashoboye kuzamura ubukungu bw’icyo gihugu.
Margaret yavukiye ahitwa Grantham 1925 akaba umukobwa wa kabiri wa Alfred wari umuyobozi w’umujyi wa Grantham waremyemo umukobwa we gukunda ubuyobozi kugera kuri Minisitiri w’intebe.
Margaret yarangije muri Oxford mu 1947 mu butabire, ariko akaba umugore wakundaga guhura n’abasore muri kaminuza bakaganira kuri politiki y’igihugu ndetse ajya mu itsinda OCA (Oxford’s conservative association) yaje kubera umuyobozi 1946.
Mu 1951 yashakanye na Denis Thatcher, nubwo yari yarize ubutabire ndetse agakora muri Kaminuza akora ubushakashatsi ntibyamubujije gusubira mu ishuri 1953 yiga ibijyanye n’amategeko.
Margaret Hilda Thatcher mu buyobozi
Mu 1959 Margaret Hilda Thatcher yatorewe kuba umudepite ahagarariye igice cya Finchley, nyuma y’imyaka ibiri minisitiri w’intebe Harold Macmillan amugira umudepite ushinzwe gukurikirana ubwishingizi n’abashyirwa mu izabukuru ku kazi.
Ubwo ishyaka ry’abadashaka impinduka riyobowe na Edward Heath ryagarukaga ku butegetsi, Thatcher niwe mugore wa mbere wari muri Guverinoma ashinzwe uburezi n’ubumenyi, akaba azwi kuba yarakuyeho gahunda yo guha abana amata ku ishuri.
Gutsindwa amatora kwa Edward Heath mu 1974 byatumye Margaret Hilda Thatcher afata umwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka, imyitwarire ye ku buyobozi bw’ishyaka byatumye aza gutorerwa kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza taliki 03/05/1979.
Ku butegetsi bwa Thatcher nibwo hashyizweho umusoro w’inyongera gaciro (VAT), ashyiraho politiki yo kwegurira ubushobozi abikorera hatezwa cyamunara ibigo, inganda n’amazu bya Leta bishyikirizwa abikorera bituma ubukungu bw’Ubwongereza bwiyongera, biza guteza ikibazo cyo kongera umubare w’abadafite akazi.
Margaret Hilda Thatcher afatwa nk’umwe mu banyapolitiki b’Ubwongereza watinze mu buyobozi, ashimwa nk’uwazahuye ubukungu bw’igihugu ariko utarishimiwe n’abaturage kubera kongera umusoro no kwegurira ibigo n’inganda bya Leta abikorera benshi bakahaburira akazi, ibi bikaba byaratumye ava ku buyobozi mu kwezi k’Ugushyingo 1990.
Kubera ibikorwa yakoreye igihugu cye cy’Ubwongereza, Thatcher washyizwe mu muryango w’abanyacyubahiro, ndetse yicazwa mu nzu yabagenewe.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|