RDC: Kenyatta yasabye ko imirwano ihagarara muri Kivu y’Amajyaruguru

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, akaba umuhuza w’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye ko imirwano ihagarara muri Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo hakorwe ubutabazi n’ibikorwa byo kugarura amahoro.

Impande zihanganye zambariye urugamba
Impande zihanganye zambariye urugamba

Kenyatta abisabye mu gihe imirwano ihanganishije ingabo za Congo, FARDC n’abarwanyi ba M23 ikomereje muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi mu bice bya Tongo.

Ni imirwano imaze gutuma abantu ibihumbi bava mu byabo kandi batagerwaho n’ubutabazi, kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2023, aho abasirikare ba FARDC bafatanyije n’imitwe yitwaza intwaro ikorana na Leta ya Congo, bateye abarwanyi ba M23 mu bice bitandukanye muri Masisi, ndetse bagashobora kubirukana mu duce tumwe ariko ikaza kutwisubiza.

Abarwanyi ba M23 bongeye kwisubiza ibice bari bambuwe kugera ku mujyi wa Kitchanga, uri mu bilometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma, ariko baza kuwuvamo batarwanye ndetse bava no mu bindi bice bari bafashe kugira ngo bashobore kurinda umutekano w’impunzi zasenyewe n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bitandukanye nka Masisi, nk’uko umuvugizi wa M23 yabitangaje.

Kenyatta avuka ko ahangayikishijwe n’iyi mirwano yongeye kubura, akamagana ubwicanyi no gukura abaturage mu byabo mu burasirazuba bwa Congo.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Uhuru Kenyatta tariki ya 9 Ukwakira 2023, rikomeza rigira riti «Umuhuza w’impande zihanganye arasaba ihagarikwa ry’imirwano, hagakomeza ibikorwa by’ubutabazi no guha amahirwe ibyo kugarura amahoro, nk’uko byaganiriweho i Nairobi».

Ingabo za EAC zasabiwe kuva muri Congo

Iri itangazo ritakiriwe neza n’Abanyecongo bashyigikiye imirwano, harimo n’abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa Wazalendo basaba ko ingabo za Kenya, Uganda na Sudani y’Epho ziva mu Burasirazuba bwa Congo, kuko zirimo kubabangamira mu kurwanya M23.

Abarwanyi ba M23 bari bemeye kuva mu mijyi imwe n’imwe muri Masisi na Rutshuru bayiha, ingabo za EAC kugira ngo zishobore kugarura amahoro no kurinda abaturage, ariko abarwanyi ba M23 bashinja Ingabo z’u Burundi kuba zarahaye icyuho abasirikare ba Congo n’imitwe ya Wazalendo, Mai Mai Nyatura, PCLS, FDLR isanzwe irwanya u Rwanda hamwe n’ingabo za FARDC, kunyura mu birindiro byabo bagatera M23.

Imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo
Imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo

Uretse kuba bashinja Ingabo z’Abarundi kuba baratanze inzira, ngo batanze n’amakuru ku barwanyi ba M23 bari basanzwe babafata nk’ingabo zidafite aho zibogamiye, bituma ziraswaho.

Icyakora ingabo zavuye mu gihugu cya Kenya ziri muri Teritwari ya Nyiragongo, zabangamiye ibikorwa bya FARDC n’imitwe yibumbiye muri Wazalendo bashakaga gutera ibirindiro bya M23 biri Kibumba, naho iza Uganda na Sudani ziri mu bice bitandukanye muri Rutshuru, zabangamiye ibikorwa bya FARDC na Wazalendo, byo gutera M23 muri Rutshuru, bikurura uburakari ku bashyigikiye Wazalendo basaba ko ingabo za EAC zabavira mu gihugu, kandi igihe bahawe kuguma mu Burasirazuba bwa Congo kizarangira tariki 8 Ukuboza 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibazirukane ntacyo zabamariye,ahubwo haze abarundi beshyi,nabomuri sadec,nigute umuntu arinda inyeshyamba zateye igihu?

Jong yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka