RDC: Amakamyo yari ashyiriye ibiribwa abakuwe mu byabo n’intambara yatwitswe arakongoka

Insoresore zo mu gace ka Beni mu Mujyi wa Oichi uri mu Ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), zatwitse amakamyo atatu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), yari agemuriye ibyo kurya abakuwe mu byabo n’intambara bari muri ako gace.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yanditse iti “Amakamyo ya WFP yari arimo ibiribwa by’abantu bavanywe mu byabo, yatwitswe mu gitondo cyo ku wa Kabiri n’insoresore zo mu mujyi wa Oicha muri ya Kivu ya ruguru”.

Yakomeje ivuga ko izi nsoresore zari zariye karungu, bitewe n’uko polisi yari ibabujije gutwara imirambo y’abaguye mu gitero cyagabwe ku basivili, n’umutwe witaje intwaro wa ADF ku wa mbere.

Amakamyo atatu y’ibiribwa hafi ya byose byari bigenewe aba baturage bavanywe mu byabo, yahiye arakongoka nk’uko amashusho yakwirakwiye ku mbunga nkoranyambaga abigaragaza.

Iki gitero izo nsoresore zagize urwitwazo rwo gutwika aya makamyo, ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, gihitana abasivili bagera kuri 26 bicishijwe imihoro. Muri abo bishwe harimo abana 12 bari munsi y’imyaka 18 n’abandi 14 bakuru.

Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, cyanakomerekeyemo abantu bane bajyanwa mu bitaro nk’uko Meya w’Umujyi wa Oicha, Nicolas Kikuku yabitangaje.

Umuvugizi w’igisirikare cyo muri ako gace, Antony Mwalushayi, yavuze ko icyo gitero cyagabwe ku baturage bo mu mujyi wa Oicha, bivugwa ko ari ukwihorera ku bitero igisirikare cya RDC giherutse kugaba kuri ADF.

Abagabye icyo gitero bakoze ubwo bwicanyi bakoresheje ibyuma aho kuba imbunda, kugira ngo urusaku rw’amasasu rutumvwa n’abasirikare ba Leta bakambitse hafi y’aho iri bara ryabereye.

Aka gace ka Beni kuva mu 2021 karushijeho kuba isibaniro ry’intambara, ishamikiye ku makimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Congo. Muri Beni Leta ya Congo ivuga ko hakenewe imbaraga mu guhashya umutwe wa ADF wibasira abasivili, aho nibura abarenga ibihumbi 40 bamaze kuvanwa mu byabo abandi bakaba barishwe kuva mu 2021.

Uganda na Congo byatangije ibikorwa bya gisirikare mu myaka ibiri ishize, kugira ngo bigerageze kurandura burundu abarwanyi ba ADF, aho mu kwezi gushize, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko nibura kimaze guhitana abarwanyi barenga 560 ndetse cyanasenye inkambi zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka