Julian Assange yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 7 yihishe muri Ambasade

Polisi yo mu Bwongereza iratangaza ko yataye muri yombi, Julian Paul Assange, umunya Australia wamamaye kubera urubuga rwa Internet rwitwa ‘WikiLeaks’ yashinze rugashyira hanze amabanga y’abantu bakomeye cyane cyane abategetsi n’ay’ibihugu birimo n’iby’ibihangange byo hirya no hino ku isi.

Uku ni ko abapolisi b'u Bwongereza bamusohoye muri Ambasade ya Ecuador
Uku ni ko abapolisi b’u Bwongereza bamusohoye muri Ambasade ya Ecuador

Polisi y’u Bwongereza yinjiye muri Ambasade ya Ecuador iri i London mu Bwongereza imufatiramo, akaba yari amaze imyaka irindwi aba mu buhungiro muri iyo ambasade, kuva muri 2012.

Polisi yasobanuye ko yamutaye muri yombi nyuma yo kwanga kwishyikiriza urukiko rwa Westminster (Westminster Magistrates’ Court) tariki 29 Kamena 2012.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Mata 2019 nibwo Polisi y’i London yatangaje ko uyu Julian Assange yatawe muri yombi, akaba mu gihe cya vuba agomba gushyikirizwa urukiko rwa Westminster rwamushakishaga.

Ambasade yari imucumbikiye yabanje kumukuriraho ibyangombwa by’ubuhunzi

Julian Assange atawe muri yombi nyuma y’uko Ambasade ya Ecuador mu Bwongereza imukuriyeho ibyangombwa by’ubuhunzi.

Perezida wa Equador, Lenín Moreno, yavuze ko bahagaritse ibyo gukomeza kumucumbikira nk’impunzi bitewe n’imyitwarire ye itari myiza.

Moreno yagize ati “Ubuhungiro bwa bwana Assange bwakuweho, nta gaciro bugifite. Amaze igihe arangwa n’imyitwarire idakwiye mu buzima bwe bwa buri munsi, ndetse ntiyubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi.”

Perezida Moreno yasobanuye ko ibyo igihugu cya Ecuador cyakoze kibifitiye uburenganzira bwo kwima ubuhungiro umuntu wese ukora ibihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande ariko, urubuga rwa Wikileaks rwo rwatangaje ko ibyo igihugu cya Ecuador cyakoze cyemerera Polisi y’u Bwongereza kwinjira muri Ambasade igata muri yombi Assange bitemewe n’amategeko.

Urubuga WikiLeaks rushinja Ambasaderi wa Ecuador mu Bwongereza kuba ari we watumije abapolisi b’u Bwongereza bakinjira muri Ambasade bagafata Assange, ibyo ubwabyo bikaba ngo bitemewe.

Yajyaga asohoka agahagarara hanze ariko atarenze ambasade agasuhuza abantu
Yajyaga asohoka agahagarara hanze ariko atarenze ambasade agasuhuza abantu

Urubuga rwa Wikileaks rwari rumaze iminsi itandatu rutangaje ko hari amakuru rufite avuga ko umuyobozi warwo agiye kwirukanwa muri Ambasade yari yarahungiyemo.

Assange ashinjwa no kuneka igihugu cyamuhaye ubuhungiro

Perezida wa Ecuador, Lenín Moreno, mu cyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko Assange yakoze amakosa yo gukomeza guharabika ibihugu n’abantu ku giti cyabo.

Mu yandi makosa yakomeje gukora ngo harimo kumviriza amatelefoni y’abantu no kubinjirira mu butumwa bwabo bwite yifashishije ikoranabuhanga. Ibikorwa nk’ibyo Ambasade yamuhaye ubuhungiro ikaba ngo itashoboraga kwihanganira ko akomeza kubihakorera.

Mu bindi umuyobozi wa WikiLeaks ashinjwa harimo kuba urwo rubuga rukekwaho kuba ari rwo rwakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’ibanga agaragaza ubuzima bwite bwa perezida Moreno.

Julian Assange yahungiye muri Ambasade ya Ecuador iri i London muri 2012 atinya gutabwa muri yombi no koherezwa muri Suwede kuko icyo gihugu cyamushinjaga ibyaha byo gufata ku ngufu.

Ubutabera bwo muri Suwede bwaretse kumukurikirana ariko u Bwongereza bwo buvuga ko nibumubona buzamuta muri yombi igihe cyose azaba asohotse muri iyo ambasade yahungiyemo kuko yari yarekuwe mbere abanje gutanga ingwate ariko agahita ahungira muri iyo Ambasade. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zihoza ijisho kuri iyo Ambasade kugira ngo igihe cyose yahirahira kuyisohokamo ahite atabwa muri yombi.

Julian Assange avuga ko afite impungenge zo koherezwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ajye kwisobanura ku byaha ashinjwa byo kwiba inyandiko zirimo amabanga ya Amerika zerekeranye n’intambara zo muri Afghanistan na Iraq, ayo mabanga akayashyira ku karubanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka