Muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280, babasanze mu ishuri riherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, uwo ukaba ushobora kuba uri mu mibare minini y’abantu bashimutiwe rimwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu barimu bo kuri iryo shuri.
Muri Uganda, Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko rigena ibyerekeye gutwitira undi, rikaba riteganya ko ubwo buryo buzaba bwemewe ku gukoreshwa gusa n’abantu bafite ibibazo by’ubugumba n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima bituma badashobora kubyara mu buryo busanzwe (natural reproduction).
Senegal yatangaje ko amatora ya Perezida azaba ku itariki 24 Werurwe 2024. Ni itangazo ryasohotse nyuma y’aho Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall, asubitse amatora yagombaga kuba tariki 25 Gashyantare 2024, bigatuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’umubare munini w’abaturage ba bakora imyigaragambyo, yaguyemo abantu 6 abandi (...)
Muri Mexique, umubyeyi arashinjwa kwishyura abantu batatu bagiy e kwanduza ikanzu y’umugeni, kugira ngo bamubuze gusezerana n’umuhungu we kuko atamushakaga.
Guverinoma ya Haiti yatangaje ko igihugu ubu kiri mu bihe bidasanzwe (state of emergency) mu rwego rwo kubanza gushaka igisubizo ku mirongo y’itumanaho mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Port-au-Prince ryangiritse, bikavamo kuba hari gereza ebyiri zagabweho ibitero, abantu batanu barapfa, imfungwa 4000 baratoroka.
Muri Koreya y’Epfo, abaganga basaga 10,000 banze kumva amabwiriza ya Guverinoma y’igihugu cyabo abasaba guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi, bakomeza kwigaragambya na nyuma y’itariki ntarengwa bari bahawe yo kuba bamaze kuva mu mihanda, none bafatiwe ibihano.
Mu Bufaransa, Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite n’Abasenateri basabwe kuza kwemeza niba gukuramo inda ku bushake bikwiye kujya mu Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Guverineri wa Florida Ron DeSantis, yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko (veto) mu kwanga umushinga w’itegeko ry’aho muri Florida rigamije kubuza abataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Umusirikare wo mu ngabo za Mali ‘FAMA’ ufite ipeti rya Colonel, yanditse igitabo yise ‘Mali: Le Défi du terrorisme en Afrique’, agaragazamo ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, byakozwe n’ingabo za Mali, akaba ashobora guhanwa kuko kitashimishije ubuyobozi.
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundiaha amahanga sinema ya Nigeria.
Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abasirikare babiri bari mu butumwa bw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bapfuye bazira kurasana.
Josep Borrell Fontelles, Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Iburayi (EU) yagaragaje ibyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho asaba Leta ya Kinshasa guhagarika imvugo zihembera urwango, ahubwo bakayoboka ibiganiro.
Brian Mulroney wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yitabye Imana, bikaba byatangajwe n’umukobwa we Caroline Mulroney, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Umutwe wa Hamas wahamagariye Abanya-Palestine gukora urugendo rugana ku Musigiti wa Al Aqsa muri Yeruzalemu, mu rwego rw’intangiriro z’Ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kugaragaza ko hakenewe agahenge muri Gaza, muri uko kwezi kw’igisibo.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Muri Poland, umusore w’imyaka 19 yibye ifarasi afatwa arimo ayuriza muri etaje ya gatatu y’inyubako ituwemo n’abantu, kugira ngo ajye kuyihishayo.
Muri Mali busi yavaga ahitwa Kenieba yerekeje muri Burkina Faso, ku mugoroba tariki 27 Gashyantare 2024, yakoze impanuka abantu 31 bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka bikomeye.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, uturuka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, akomeje gusaba Abadepite bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains gutora itegeko rigena iby’abimukira, bikaba biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 29 Gashyantare 2024, azajya ahitwa Brownsville guhura na Polisi n’abategetsi bo mu nzego (...)
Ambasaderi wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yahamagajwe igitaraganya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, kugira ngo yisobanure ku rugendo Umugaba w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha aherutse kugirira mu Rwanda.
Peter Anthony Morgan wari umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi rya Morgan Heritage yitabye Imana, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye u Burusiya ibihano bishya birenga 500 kubera intambara bwashoje kuri Ukraine hamwe n’urupfu rw’umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin, Alexei Navalny uherutse kugwa muri gereza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 yageze muri Namibia ahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera mu cyubahiro no gushyingura uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Gottfried Geingob.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko ahisemo inzira y’amahoro kurusha gushoza intambara ku Rwanda, bitandukanye n’ibyo yari yatangaje yiyamamaza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.
Muri Guinea Conakry, ubutegetsi bwasheshe Guverinoma buvuga ko buza gushyiraho indi nshyashya, nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’iki gihugu.
Martin Fayulu wari uhanganye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu matora, arasaba ko abarwanyi ba FDLR na ADF bakurwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bityo abaturage bakabona amahoro.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage babarirwa muri Miliyoni n’igice, ubu wamaze kuzengurukwa n’abarwanyi ba M23 bamaze kugera mu mujyi wa Sake, ahari umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu, naho mu majyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bari mu bilometero 15.
Oprah Winfrey, ni Umunyamerika w’umwiraburakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga kubera ikiganiro cye yise Oprah Winfrey Show.
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.