Harimo na ruswa y’igitsina: Amananiza mu imenyerezamwuga

Esther Masengesho w’imyaka 21, yarangije amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, mu mwaka wa 2023, mu Ishuri ryigisha Tekiniki Imyuga n’Ubumenyi Ngiro ryahoze ryitwa EAV Gitwe, ubu ryahindutse TSS Gitwe ryo mu Karere ka Ngoma. Yize amasomo ajyanye no gukora za Porogaramu za Mudasobwa (Software Development).

Mu gihe cy’imenyerezamwuga mu myaka ibiri ya nyuma isoza amasomo ye, buri mwaka yasabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 30 y’u Rwanda, yitwa aya ‘Stage’. Bivuze ko kwimenyereza umwuga gusa, byamutwaye ibihumbi 60. Masengesho ariko avuga ko atazi impamvu yatumye asabwa kwishyura.

Ati “Sinzi impamvu tuyabaha, ariko turayatanga”.

Masengesho yakoreye imenyerezamwuga mu Kigo Irembo, ariko akoreshwa n’umu ‘Agent’ wa Irembo muri umwe mu Mirenge y’Akarere ka Ngoma.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku murongo wa telefoni, hari bamwe muri bagenzi ba Masengesho bumvikanye bavugira inyuma ye, bati “Muravuga amafaranga ya stage se? Stage zirishyurwa rwose”!

Harimo ruswa y’igitsina no gutekinika

Ange Uwimana (amazina twamuhaye), we yarangije amasomo ajyanye n’ubuhinzi (Crop Production), muri rimwe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ryo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mwaka wa gatanu yagombaga gukora imenyerezamwuga mu Ruganda rw’Isukari rwa Kabuye ruherereye mu Mujyi wa Kigali ariko ntibamusubiza, bihurirana n’uko na we yahise arwara.

Banenga abashyira amananiza ku basaba imenyerezamwuga
Banenga abashyira amananiza ku basaba imenyerezamwuga

Mu gihe yorohewe agiye kubaza ibyo kwimenyereza umwuga, bamubwiye ko ategereza bakazamusubiza, ariko kuko yabonaga igihe cyamusize, abifashijwemo na bamwe mu bo mu muryango we, asinyisha kuri umwe mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali ko yahakoreye imenyerezamwuga, nyamara nta ryo yakoze.

Ni ibintu yemera ko bitemewe kandi bifite byinshi byamuhombeje, ariko akavuga ko yabikoze kuko nta kundi yari kubigenza.

Mu gihe cyo gusoza umwaka wa gatandatu, yongeye gusaba imenyerezamwuga mu Ruganda rw’Isukari rwa Kabuye.

Uwimana avuga ko yanditse ibaruwa ya mbere isaba, ariko ategereza igisubizo araheba. Agiye kubaza, bamusubije ko nta baruwa ye babona mu zasabye kwimenyereza umwuga, bamusaba kwandika iya kabiri.

Nyuma yo kwandika iya kabiri, Uwimana avuga ko umukozi w’uruganda (w’umugabo), wari ushinzwe kumukurikirana nabwo yakomeje kumurerega, amubwira ko abayobozi bagomba kumwemerera imenyerezamwuga bataraboneka ngo bamusinyire.

Ati “Byabaye ngombwa ko nkomeza kujya muhamagara, akambwira ngo ntabwo nagusinyishirije kwa boss, ngo nari mfite akazi kenshi, … nyuma nibwo noneho yaje kumpamagara ngo nze ampuze na Agronome tuzakorana”.

Nubwo atemera kwerura ngo avuge ko yasabwe ruswa y’igitsina cyangwa se niba yarayitanze, Uwimana yemereye umunyamakuru ko hari ibiganiro yagiranaga n’uyu mugabo ukora mu ruganda rwa Kabuye, yabonaga ko bigamije kumuganisha ku kumusaba kuryamana na we kugira ngo akunde yemererwe kwimenyereza umwuga mu ruganda.

Agira ati “Umuntu ashobora kuba ataratoboye ngo akubwire ngo iki n’iki, ngo bino biranze ngo ahite akubwira nyine ngo agusabye iki, ariko ukabona wenda biramutse bibaye ngombwa ko ushobora kuba umuri hafi cyangwa se ukamwimenyereza nyine ukamwereka ko uri umuntu woroshye, ukabona ko bitabura ko ashobora kubikubwira”.

Arakomeza ati “Hari umunsi twigeze kuvugana numva atangiye kuvuga amagambo, ambaza ibibazo ngo biramutse byanze, bikaba ngombwa ko umuntu akubwira ngo gutya, mbese ukumva n’ubundi uramutse uri umuntu woroshye, washiduka yakujyanye. Ni ho byerekezaga”.

Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, ariko kikarushaho gutera inkenke abafite amashuri yigisha bene ayo masomo.

Abize amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, bagaragaza ko iki kibazo cyugarije hafi amashami yose, ariko kikaba cyiganje cyane mu mashami y’imideri (Fashion), Ubwubatsi, Ibaruramari ndetse n’Amahoteli n’Ubukerarugendo.

Don Bosco TSS, Ishuri ry’Abapadiri n’Abafurere b’Abaseliziyani ryo mu Gatenga, ni rimwe mu mashuri azwiho kwigisha neza amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro. Padiri Jean Pierre Turabanye, uyobora iri shuri, yavuze ko hari abanyeshuri biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro babura aho bakorera imenyerezamwuga, biturutse ku mpamvu zirimo no kunanizwa n’abafite ibigo bigomba kubakoresha iryo menyerezamwuga.

Ubuyobozi bwa Don Bosco TSS Gatenga, buvuga ko hari ibigo bisaba abanyeshuri bifuza kubikoreramo imenyerezamwuga kubanza kwishyura amafaranga byita ay’ubwishingizi (caution), bivuga ko abo banyeshuri hari ubwo bashobora kwangiza ibikoresho byabo, ya mafaranga akaba ayo kubikoresha cyangwa se kugura ibibisimbura.

Hari kandi ngo n’ibigo byanga gutanga imenyerezamwuga ku banyeshuri, bivuga ko nta bumenyi buhagije bafite, bityo ko ari abaza kubatwara umwanya wo kubigisha bahereye ku busa.

Padiri Turabanye, ati “Company zimwe zibifata nk’umuzigo kwakira abanyeshuri bimenyereza umwuga bavuye mu mashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro”.

Habimana Nyandwi Bosco, umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri rya Don Bosco, na we agaruka kuri iki kibazo cy’imenyerezamwuga, yavuze ko uretse no kuba hari abasabwa amafaranga ngo bakunde bemererwe kwimenyereza umwuga, ngo hari n’ababa bayafite ariko ntibemererwe kubera ubwinshi bw’abakeneye kwimenyereza umwuga.

Agira ati “Urumva ibigo byose byoherereza rimwe abanyeshuri bajya kwimeneyereza umwuga! Ni ikibazo rero kuko hari ubwo ujya gusaba stage mu kigo runaka, bakakubwira ko imyanya yamaze kuzura”.

Kuri iyi ngingo, Padiri Turabanye uyobora Don Bosco TSS, asaba ko hajya habaho uburyo bwo kohereza abanyeshuri bimenyereza umwuga mu imenyerezamwuga mu bihe bitandukanye, kugira ngo ibigo bibashe kubakira bose.

Ku ruhande rwa bimwe mu bigo bitanga imenyerezamwuga (stage) ku banyeshuri biga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, abenshi mu babiyobora ntibashima kugira icyo batangaza kuri iyi ngingo yo kunaniza abifuza kwimenyereza umwuga.

Nyuma yo kugerageza benshi, umunyamakuru wa Kigali Today yabashije kuvugana n’umuyobozi (manager) ushinzwe imicungire y’imwe muri Hoteli zibarizwa i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Yemereye Kigali Today ko ayo mananiza avugwa mu gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga ahari, ariko ashimangira ko abakora ibyo abafata nk’abatari abanyamwuga.

Uwo muyobozi avuga ko intandaro ya byose ari uko uru rwego rurebana n’imyuga n’ubumenyi ngiro rwabaye runini cyane, ku buryo ubu amashuri abyigisha yabaye menshi cyane. Kuri we, ibi ni byo bituma hari bamwe mu bari muri uru rwego, baba ba nyiri amashuri cyangwa se ba nyiri amakompanyi bakora mu buryo bugayitse.

Agira ati “Umbabarire kubivuga gutya! Dufite abantu bari mu byo barimo, mbere bari ibindi. Dufite abantu bari mayibobo ubu bafite amaresitora, hari n’abafite amahoteli ntibabura. Natwe nk’abakozi bakoramo ntituri inyangamugayo twese, ubwo rero ibyo ntibyabura”.

Ku birebana n’amakompanyi asaba amafaranga ya caution ku banyeshuri bimenyereza umwuga bitwaje ko bashobora kwangiza ibikoresho byabo, uwo muyobozi wa Hoteli avuga ko ibyo bidakwiye, kuko uko uwimenyereza umwuga yakwangiza igikoresho, ari ko n’umukozi usanzwe yacyangiza.

Umukozi mu ishami rishinzwe gutegura integanyanyigisho n’imfashanyigisho, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyigishirize ya Tekinini, Imyuga n’ubumenyi Ngiro (Rwanda TVET Board), Cyiza Vedaste, avuga ko kuba abiga aya masomo bagorwa no kubona aho bimenyereza umwuga, bituruka ahanini ku bwiyongere bw’amashuri yigisha aya masomo.

Cyiza avuga ko hari abimenyereza umwuga bitabasabye kuva mu ishuri bigamo bitewe n’imyaka bagezemo, ariko hakaba n’abasabwa gusohoka mu kigo bakajya kwimenyereza umwuga mu bigo byo hanze, byaba ibya Leta cyangwa se iby’abikorera.

Uyu muyobozi agaragaza ko mu gukemura iki kibazo, hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’amashuri yigisha aya masomo ndetse n’abikorera, bakumva ko impande zombi zibifitemo inyungu.

Ati “Bariya banyeshuri baba bari gutegurwa, n’ubundi ni bo bazahindukira bakajya gukorera ibyo bigo. Umunyeshuri wiga gutunganya amafunguro no kuyashyikiriza abakiriya, n’ubundi azajya gukora muri ya Hoteli. Abikorera bagomba kumva ko ejo cyangwa ejobundi, umukozi azakenera n’icyo amwifuzaho, yagakwiye gufata iya mbere mu kubamenyereza, kugira ngo bazamukane indangagaciro akeneye ahite anabakoresha”.

Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe mu bafite ibigo byakira abanyeshuri bimenyereza imyuga itandukanye baba bize mu ishuri, bagaragaza ko bazana ubumenyi buke cyane bigasaba imbaraga nyinshi mu kubigisha, iyi na yo ikaba yaba indi mpamvu ituma habaho kubananiza mu kubakira.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amashuri yigisha amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro agera kuri 600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Report ya Transparency International,yasohotse le 28/09/2022 muli igihe.com, ivuga ko Ruswa y’igitsina ikabije cyane mu Rwanda.Mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42%.Mu nzego z’Ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37%, amashuri yisumbuye 36%; mu rwego rw’ubutabera ni 23%.Byerekana ko n’abashinzwe kuyirwanya nabo basaba iyo ruswa y’igitsina.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka.Nibwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa,ubusambanyi,intambara,etc…

kirenga yanditse ku itariki ya: 7-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka