Ikipe ya MAGIC A ni yo yatwaye igikombe itsinze MAGIC B ibitego 2-0, mu marushanwa y’umupira w’amaguru, yashojwe ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017.
MAGIC A yahembwe ibihumbi 700RWf naho MAGIC B yabaye iya kabiri ihembwa ibihumbi 500RWf.
Ikipe ya "Les onzes du dimanche" yabaye iya gatatu yahembwe ibihumbi 300RWf naho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga yabaye iya kane ihembwa ibihumbi 100RWf.
Ndayiragije Jean Bosco witwaye neza, agatsinda ibitego birindwi mu mikino itanu yahembwe ibihumbi 50RWf.
Ayo maruhanwa yari yitabiriwe n’amakipe 16 aturutse hirya no hino mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi no mu nkengero zawo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko ayo marushanwa yari agamije gukomeza kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame no gusobanurira Abanya-Muhanga imigabo n’imigambi y’uwo muryango.
Akomeza avuga ko hanaganirijwe urubyiruko rukunda siporo kuzitabira matora, gutora neza no kuzazinduka ku munsi w’amatora, abantu bagatora kare bakisubirira mu kazi kabo.
Agira ati “Gutora neza mvuga ni ukutagira imfabusa, abantu bose bari kuri lisiti y’itora bagomba kwitabira amatora, kandi bakazanatora umukandida mpagarariye ubu ari we Paul Kagame.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|