Kagame yararikiye Abanya-Gatsibo kwitega ibyiza bibategereje

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage bo mu Karere ka Gatsibo kwitega iterambere, ashingiye ku ho aka karere kavuye n’aho kageze mu gihe gito.

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza yitegura amatora ateganyijwe tariki 4 Kanama uyu mwaka.

Yavuze ko Abanyarwanda barajwe ishinga no kwiteza imbere, ababwira ko bazabigeraho ku munsi w’amatoa ubwo bazaba bamaze gutora umukandida wabo

Yagize ati “Gatsibo aho yavuye n’aho igeze mu gihe kitari kinini cyane harashamishije. Twese turi hamwe, mu myaka 7 iri imbere, tugiye gukora byinshi twihute, tugere kure, twishimye.

Iya 4 Kanama ni ikimenyetso cy’icyifuzo cyo gushaka gukomeza gutera imbere.”

Yavuze ko kuri ubu, Abanyarwanda bafite ubumwe kandi ntacyabatandukanya ukundi.

Ati “Abanyarwanda turadadiye, kandi turacyakomeza kudadira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka