Abimukira 21 baguye mu mpanuka y’ubwato

Ubwato bwari butwaye abantu 77 buvuye muri Djibouti, bwerekeza mu Burasirazuba bwo hagati bwarohamye buhitana abantu 21 abandi 23 baburirwa irengero, na ho 33 babasha kurokoka nk’uko bitangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM).

Umutekano w'ubwato bagendamo ntuba wizewe
Umutekano w’ubwato bagendamo ntuba wizewe

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira ritangaza ko mu bapfuye bari muri ubwo bwato harimo n’abana.

Abarohowe n’abitabye Imana bose ni Abanya Ethiopia. Ibi byago bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri ubundi bwato bwari butwaye Abanya Ethiopie 38 burohamye.

Ambasaderi wa Ethiopia muri Djibouti, Berhanu Tsegaye, kuri X yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye Abanya Ethiopia bava muri Yemen kandi ko impanuka yabereye ahitwa Godoria mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Djibouti, ndetse ko mu bantu 33 barimo umugore umwe barokotse.

Ni ubwa kabiri habaye akaga nk’aka mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, abantu babarirwa mu bihumbi bavuye mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika cyane cyane muri Ethiopia na Somalia banyura muri Djibouti, berekeza mu bihugu bya Arabia Saudite n’ibikikijwe n’ikigobe cya Aden, bajyanywe no gushaka akazi nk’uko IOM ibivuga.

Abenshi bagenda muri ubu bwato birabananira bagahera muri Yemen, aho bagorwa n’imibereho mibi abatari bake bakagwa mu mpanuka z’ubwato buvuye muri Djibouti.

Ubundi bwato bwari butwaye abantu barenga 60 bwarohamye ku nkombe za Godoria tariki ya 8 Mata, nk’uko IOM na Ambasade ya Ethiopia i Djibouti ibitangaza.

Icyo gihe IOM yavuze ko imirambo y’abantu 38 barimo abana yatoraguwe, mu gihe abandi bantu batandatu baburiwe irengero.

Ambasade ya Ethiopia yari yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye Abanya Ethiopia bava muri Djibouti berekeza muri Yemen.

Ikibazo cy’Abimukira bagwa mu nyanja gituruka ku kuba abenshi bakoresha ubwato buba budafite ubushobozi, ndetse n’umutekano wabwo utizewe biturutse ku buremere bw’ibintu n’abantu buba bupakiye.

Kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 21 Mata 2024, mu Bwongereza hari hamaze kwinjira abimukira 6245 bakoresheje ubwato buto. Abagera kuri 40% muri bo ni abaturutse muri Vietnam na Afghanistan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka