Abanyarwanda bitabira amarushanwa yo gusoma Korowani bamaze gutsindira Miliyoni 300 Frw

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

Ibi yabigarutseho tariki 21 Mata 2024, mu irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka ryo gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ryaberaga mu Rwanda (Rwanda Musabaqat 2024), aho ryitabiriwe n’abarushanwa 51 baturutse mu bihugu 30 byo ku mugabane wa Afurika, rikaba ryabaga ku nshuro yaryo ya 11.

Ibyo bihugu abarushanwa baturutsemo ni Benin, Cameroon, Central Africa, Comoros, Congo Brazzaville, Ivory Coast, Ethiopia, Ghana, Kenya, Liberia, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, Senegal, Somalia, South Africa, South Sudan, Sudan, Tanzania, Tchad, Togo, Uganda, Zambia, Zanzibar, Zimbabwe, Rwanda, Burkina Faso na Sierra Leone.

Aya marushanwa akorwa urushanwa avuga mu mutwe bimwe mu bice bigize Korowani (ibyo bita Amajuzu), adasoma kandi adategwa.

Ni amarushanwa yatangiriye mu Karere ka Gicumbi tariki 18 Mata, akaba yarabaye mu byiciro bitandatu. Harimo icyiciro cy’amajuzu atanu, amajuzu 10, amajuzu 15, amajuzu 20 n’icyiciro cy’amajuzu 30, iki cya nyuma kikaba cyitabirwa n’abafashe mu mutwe Korowani yose.

Uko ibyiciro bigenda bizamuka ni na ko abarushanwaga babaga bari mu cyiciro kimwe cy’imyaka, aho abarushanwaga mu cyiciro cya nyuma bagombaga kuba batarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Bamwe mu bitabiriye irushanwa bibazaga abaza guhembwa n'abatahira aho
Bamwe mu bitabiriye irushanwa bibazaga abaza guhembwa n’abatahira aho

Mu gihe mu byiciro bibanza hari higanjemo Abanyarwanda, mu cyiciro cya Korowani yose harushanyijwe abaturutse mu bihugu 30 birimo n’u Rwanda, bahatanira kuza mu bahatana ku musozo. Abantu 10 ni bo batsindiye kurushanwa ku musozo, batanu ba mbere muri abo 10 barahembwa.

Mu icumi ba mbere harimo Abanyarwanda babiri, umwe aza ku mwanya wa 10, undi aza ku mwanya wa gatanu. Batandatu ba mbere bagize amanota 98%, bose bagenda barushanwa ibice.

Mu bahembwe, ku mwanya wa gatanu haje Umunyarwanda Irasubiza Khalilullah ahembwa ibihumbi 910 Frw. Ku mwanya wa kane haje uwitwa Ali Ismail Hussein waturutse muri Kenya ahembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi 40 Frw.

Abarushanwa icumi bafashe Korowani yose mu mutwe ubwo bari bahamagawe imbere ngo hatangazwe batanu muri bo barushije abandi, uwabaye uwa mbere (wubitse umutwe na we) ntiyari yizeye ko yabarushije
Abarushanwa icumi bafashe Korowani yose mu mutwe ubwo bari bahamagawe imbere ngo hatangazwe batanu muri bo barushije abandi, uwabaye uwa mbere (wubitse umutwe na we) ntiyari yizeye ko yabarushije

Ku mwanya wa Gatatu haje uwitwa Boubacar Ango Oubaydoullah wo muri Niger ahembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi 560 Frw.

Uwa kabiri yabaye Idrissa Abdramane Moussa wo muri Tchad, ahembwa Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 340Frw.

Idrissa Abdramane Moussa wo muri Tchad wabaye uwa kabiri (wambaye ingofero y'umweru) ashyikirizwa ibihembo
Idrissa Abdramane Moussa wo muri Tchad wabaye uwa kabiri (wambaye ingofero y’umweru) ashyikirizwa ibihembo

Uwa mbere wagize amanota 98,95 yabaye Diop Cheikh wo muri Senegal, ahembwa Miliyoni eshatu n’ibihumbi 250 Frw. Diop Cheikh afite imyaka 23 y’amavuko, akaba yararangije gufata Korowani yose mu mutwe ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko.

Diop Cheikh wo muri Senegal yabaye uwa mbere, ashyikirizwa igihembo na Mufti w'u Rwanda
Diop Cheikh wo muri Senegal yabaye uwa mbere, ashyikirizwa igihembo na Mufti w’u Rwanda

Uwa mbere n’uwa kabiri bemerewe ibindi bihembo ku ruhande birimo ibihumbi 250 Frw byatanzwe n’umuryango Al Basma kuri buri umwe.

Hari abandi batahanye ibihembo batari mu barushanwa

Mu bandi bahembwe ariko batari babyiteguye harimo abaje gukurikira aya marushanwa bari mu zabukuru, barimo abakecuru n’abasaza ndetse n’ufite ubumuga baturutse by’umwihariko mu Turere twa kure nka Rusizi, Gisagara, Nyaruguru, Gatsibo n’ahandi, aho bahabwaga ibibazo byerekeranye n’ubumenyi bafite kuri Korowani, babitsinda bagahembwa mu rwego rwo kubashimira.

Hari uwatomboye Moto nshya
Hari uwatomboye Moto nshya

Hari n’umwe mu bigisha Korowani wahembwe moto, akaba yatoranyijwe mu buryo bwa tombola.

Abahembwe bari mu zabukuru barimo uwitwa Kamperwa Zuena waturutse i Mugandamure mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana w’imyaka 69 y’amavuko, wafashe amajuzi abiri (ibice bya Korowani bibiri) mu mutwe akaba ndetse ateganya gutangira gufata mu mutwe ijuzi rya gatatu, yatangaje abantu kubera ubuhanga yagaragaje ubwo yavugaga Korowani mu mutwe, benshi bamuhundagazaho amafaranga n’Amadolari avuga ko atahise abasha kumenya umubare, aruta igihembo yari yagenewe.

Uyu mubyeyi witwa Kamperwa Zuena waturutse i Nyanza yahundagajweho Amadolari n'Amafaranga kubera uburyo abantu bishimiye ubuhanga yagaragaje mu gusoma Korowani mu mutwe nyamara ageze mu zabukuru
Uyu mubyeyi witwa Kamperwa Zuena waturutse i Nyanza yahundagajweho Amadolari n’Amafaranga kubera uburyo abantu bishimiye ubuhanga yagaragaje mu gusoma Korowani mu mutwe nyamara ageze mu zabukuru
Barayata Hamisi waturutse i Burera na we yahawe ishimwe ry'Amadolari 50 (abarirwa mu bihumbi 65 Frw)
Barayata Hamisi waturutse i Burera na we yahawe ishimwe ry’Amadolari 50 (abarirwa mu bihumbi 65 Frw)

Undi uri mu bakuze bahembwe ni umusaza witwa Barayata Hamisi wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyeru w’imyaka 80 y’amavuko nk’uko yanditse mu byangombwa bye, ariko akavuga ko imyaka ye ya nyayo ari 82, akaba ngo yarayigabanyije kugira ngo batazajya bavuga ko yashatse umugore arusha imyaka myinshi.

Gufata Korowani mu mutwe bifite akahe kamaro?

Mu gihe benshi mu bafata Korowani mu mutwe usanga ari urubyiruko nyamara bagera ku myaka yo hejuru bakabyibagirwa, Barayata Hamisi na Kamperwa Zuena bavuga ko gufata korowani mu mutwe ari iby’agaciro, kuko igihe cyose umuntu aba ayigendana bidasabye ko yitwaza igitabo mu ntoki. Ngo harimo kandi n’ubumenyi butuma umuntu abasha kubana neza n’abandi ndetse n’Imana.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, na we yagaragaje akamaro ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani, ati “Gufata Korowani mu mutwe byubaka imico myiza, bikanateza imbere imibanire myiza y’umuntu n’abandi. Bizamura umuntu mu mibereho myiza, bikamuteza imbere no mu bukungu.”

Ati “Ni yo mpamvu guhera mu mwaka wa 2016 ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bwashyize imbaraga mu kwigisha Korowani harimo no gutegura amarushanwa yo gusoma. Mu mwaka wa 2016 mu Rwanda habonekaga abana 40 gusa bafashe Korowani mu mutwe, none uyu mwaka tumaze kugira abana 300 b’Abanyarwanda bafashe mu mutwe Korowani Ntagatifu, kandi igishimishije cyane ni uko harimo abakobwa n’abahungu”.

Yongeyeho ati “Abana bacu ubu basigaye bitabira amarushanwa mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye kandi bakayatsinda. Iyo duhuje amafaranga y’ibihembo bamaze kwakira, dusanga abarirwa muri Miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda amaze kwinjira mu miryango y’abo bana, ibi bikaba ari iterambere baba bazanye mu miryango yabo. Uwahawe igihembo kinini muri abo, yahembwe Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati “Kuba dutegura amarushanwa nk’aya akitabirwa n’imbaga y’Abayislamu n’Abayislamukazi baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, ni ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda ari Igihugu cyimakaje imiyoborere myiza yubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese mu guhitamo no kugaragaza imyemerere ye, nk’uko biri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa abayoboke b’iryo dini ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gufasha abarokotse Jenoside, kubakomeza no kubaba hafi.

Mufti Hitimana yabibukije no kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Yashimiye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ati “Abayislamu bo mu Rwanda turabashimira ku gaciro mwaduhaye n’ubwisanzure dufite mu Gihugu cyacu. Imana ikomeze ibarinde, kandi ibahe imbaraga zo gukomeza guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda. Tubasezeranyije ko tuzakomeza kurinda no gusigasira ibyiza ubuyobozi bwacu bwiza bwatugejejeho, Imana ibidufashemo.”

Abarushanwa basomaga Korowani mu mutwe
Abarushanwa basomaga Korowani mu mutwe
Abatanga amanota bakurikira uko uwabaga agezweho yitwara mu gusoma Korowani
Abatanga amanota bakurikira uko uwabaga agezweho yitwara mu gusoma Korowani

Iri rushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ryateguwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community - RMC) ku bufatanye n’Umuryango w’abafatanyabikorwa witwa BENAA O.C.D n’abandi baterankunga batandukanye, rikaba muri rusange ryaratwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 120.

Insanganyamatsiko y’irushanwa ry’uyu mwaka wa 2024 iragira iti: “Twishimire imyaka 30 y’imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye ubwisanzure mu myemerere n’iterambere rya Korowani (Qur’an) Ntagatifu”.

Mu rwego rwo gufasha abitabiriye iri rushanwa baturutse mu mahanga by’umwihariko kumenya Igihugu cy’ u Rwanda n’ amateka yakiranze, abitabiriye irushanwa basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, basura n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye irushanwa n'abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye irushanwa n’abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: Ai_Creatives & Cedraquelicks

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hariho IBITABO byinshi bivuga ko bituruka ku Mana.Icyerekana ko byose bitaturutse ku Mana,nuko bivuguruzanya.Urugero,Korowani ntabwo yemera ko Yezu ari umwana w’Imana.Nyamara bible ikavuga ko umuntu wese utemera ko Yezu ari umwana w’imana atazabona ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 3:16.Ariko iyo urebye ibikorwa by’Abaslamu,usanga atari byiza.Urugero,nkuko Muhamadi yakundaga intambara,n’Abaslamu nuko.Bible ivuga ko umuntu wese urwana azicwa ku munsi wa nyuma.Soma Matayo 26:52.Nkuko Yezu yali umunyamahoro,umukristu nyakuri arangwa n’amahoro n’urukundo nyakuli.

bwahika yanditse ku itariki ya: 22-04-2024  →  Musubize

Narinzi ko kubeshya imyaka biba muri Sport gusa none no Gusoma Quran bibaho? Uriya wabaye uwa 1 ngo afite 23Years😃🥱 Niba ariyo afite jye ubwo nzavuka 2028

Didi yanditse ku itariki ya: 22-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka