Umusaruro wa CIMERWA uzagera ku 100% muri 2021

Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima nyarwanda burahamya ko rurimo kongera ingufu mu mikorere ku buryo muri 2021 ruzaba rwageze ku musaruro warwo 100% kuko ubu rutarawugeraho.

Abayobozi ba CIMERWA bavuga ko uruganda rugenda rukora neza umwaka ku wundi
Abayobozi ba CIMERWA bavuga ko uruganda rugenda rukora neza umwaka ku wundi

Byatangajwe kuwa kane tariki 5 Ukuboza 2019, ubwo abayobozi b’urwo ruganda bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyo urwo ruganda rwagezeho mu mezi 12 ashize, ni ukuvuga kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2018 kugera muri Nzeri uyu mwaka wa 2019.

Uruganda rwa CIMERWA ubundi rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka, ariko ntirurabigeraho kuko ubu rukora toni ibihumbi 480 bihwanye na 80%, rukaba rufite intego y’uko hagati muri 2020 ruzagera kuri 90%, naho muri 2021 rukazagera ku 100% bihwanye n’ubushobozi bwarwo.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda buvuga ko rufite icyizere ko iyo ntego ruzayigeraho kuko rugenda rwongera umusaruro, cyane ko muri 2015 rwakoraga toni ibihumbi 100 gusa none ubu rukaba rugeze kuri toni ibihumbi 480 bya sima.

Umuyobozi mukuru wa CIMERWA, Bheki Mthembu, yavuze ko urwo ruganda rwacuruje cyane muri uyu mwaka urangiye ugereranyije n’uwawubanjirije bituma n’amafaranga yinjiye yiyongera.

Yagize ati “Sima twacuruje yazamutseho 20% kuko yavuye kuri toni ibihumbi 358 umwaka ushize igera kuri toni ibihumbi 430, bigaragara ko hiyongereyeho toni zisaga ibihumbi 70. Ibyo byatumye n’amafaranga twinjije azamuka yiyongeraho 24%, kuko yageze kuri miliyari 62.2Frw avuye kuri miliyari 50.2Frw umwaka ushize, ni ukuvuga inyongera ya miliyari 12Frw”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abantu banyuranye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu banyuranye

Arongera ati “Urwo rwunguko kugira ngo turugereho byatewe n’uko hagati mu mwaka ushize twafunze uruganda turabanza turarwagura bituma umusaruro rutanga uzamuka, ndetse n’amafaranga twinjije arazamuka”.

Yavuze kandi ko n’imbumbe y’urwunguko rw’urwo ruganda yazamutse, iva kuri miliyari 10.8Frw igera kuri miliyari 16.7Frw.

Ibyo ngo byagezweho kubera ko mu gihugu habaye ibikorwa byinshi byo kubaka inyubako zitandukanye ndetse n’imihanda, aho bakoresheje sima ya CIMERWA, aha bakavuga amashuri, imidugudu y’icyitegererezo nk’uwa Karama mu karere ka Nyarugenge, Kigali Arena n’ibindi.

Ku kibazo kijyanye n’uko urwo ruganda rushobora guhungabana mu gihe Leta yaba ikuyemo imigabane yayo nk’uko biri muri gahunda, umuyobozi ushinzwe imari muri CIMERWA, John Bugunya, yavuze ko nta mpungenge biteye.

Yagize ati “Uruganda rwacu rukora sima nziza kandi ikunzwe ku isoko ry’u Rwanda ari yo mpamvu ikoreshwa cyane bigatuma twunguka umwaka ku wundi. Kuba rero Leta yakura imigabane yayo muri CIMERWA nta cyuho byateza mu ruganda rwacu kuko turimo gukora cyane kandi tuganira n’abandi bafatanyabikorwa”.

Uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu Bugarama mu karere ka Rusizi, rwatangiye mu 1984, rukaba kugeza ubu ari rwo rwonyine rukorera sima mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikenewe ni sima ya make, ibyo bindi ntacyo bimaze

Mutoni yanditse ku itariki ya: 8-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka