Umuryango wanjye wanze kumpishira abana babanyicira mu maso - Ubuhamya

Nyirabakiga Suzana w’imyaka 59 avuga ko Jenoside iba yari afite abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, aho yahunze ku itariki zirindwi amaze iminsi itatu abyaye.

Nyirabakiga ngo yari yarashakanye n’umugabo w’Umututsi, ariko we akomoka mu muryango w’Abahutu, mu minsi mike batangira kubirukankaho babarira inka, banatangira guhunga berekeza iwabo i Kabgayi ahitwa mu Rugarama, ubu ni mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gifumba.

Avuga ko umugabo we yahungiye i Kabgayi kwa Nyirabukwe mu Rugarama, ariko kuko hegereye Kabgayi, bahitamo kumwohereza mu nkambi yaho, maze umugore we akajya ateka ibyo yasabye akamugemurira.

Jenoside yarakomeje, ariko nyuma y’uko Kabgayi ibohowe ku itariki ebyiri Kanama 1994, Nyirabakiga n’abana be bane bahungira i Karama kwa Nyirarume ubu ni mu Murenge wa Muhanga.

Avuga ko yasabye uwo Nyirarume ngo akomeze amuhishire abana, ariko arabyanga kuko yavugaga ko ari benshi. Bemeranyijwe ko ahasiga abana babiri, ariko ngo Nyirarume yahise abamusangisha mu nkambi yari kuri Komini Mushubati.

Agira ati, “Nagiye kubona mbona banyoherereje ba bana babiri nari nasize kwa marume bansangana n’urwo ruhinja rw’ukwezi, n’undi muto, ndumirwa. Hari umugiraneza wari wampaye ifu y’amasaka, ngo njye nyungurura mpe urwo ruhinja, ibaze guha umwana igikoma utaramara n’ukwezi, kuko kubera inzara nta mashereka nagiraga”.

Umugore w’inshuti yanjye ni we wagambaniye abana banjye

Nyirabakiga avuga ko ubwo bari bamaze kwimukira mu yindi nkambi yo mu Rwigerero ashaka kujyana abana be aho batamenyekana, yahuriyeyo n’umugore wari inshuti ye witwa Mukakamanzi. Uwo mugore yiyegereza abana banjye kuko yari abazi, abaha n’amateke ariko ahita ajya no kubahururiza igitero cy’Interahamwe aho mvuka.

Agira ati, “Nagiye gusabiriza nsize abana banjye batatu mpetse ako gahinja, Mukakamanzi aza mu nkambi gucuruzamo amateke, abana baramumenya kuko bari bamuzi yajyaga aza iwanjye, abaha no ku mateke, njyewe nkomeza kujya gufunguza ariko bagenda bantuka ko ndi inyenzi nashakanye n’inzoka”.

Avuga ko interahamwe z’aho avuka zahurujwe na Mukakamanzi ari zo zaje, zimwambura abana be batatu zitangira kubakubita amahiri, asigarana uruhinja yari ahetse, ariko bageze hirya baragaruka bamutwarana na rwa ruhinja.

Avuga ko bamaze kumujishura uruhinja yari ahetse bamusabye kubiyicira, cyangwa akabaha amafaranga ngo interahamwe zibamwicire, ababwira ko nta mafaranga afite bamwohereza mu nkambi yari yahungiyemo ngo age kuyaka bene wabo.

Agira ati, “Nyuma yo kwanga kwiyicira abana baransunitse ngo njye gushaka amafaranga nze mbahembe ko banyiciye abana, ariko nkigera hirya numva abana batangiye kubica baboroga mbura aho nkwirwa ndyama aho”.

Uwo mubyeyi avuga ko umugore bari baturanye wajyaga aza iwe bagasangira byose ari we watungiye agatoki interahamwe ko uwo mugore afite abana b’Abatutsi, ariko nawe akomeza kurebwa nabi kuko yakomeje guhungana n’abicanyi bari bamaze kumwicira abana.

Agira ati, “Abana banjye bamaze kwicwa, nahunganye n’abaturanyi, bampa umwana wabo ndamubahekera, nageze kuri bariyeri batanze amakuru ko ngifite umwana w’Umututsi, banyaka indangamuntu basanga si ndi Umututsi, ariko bagakomeza kuvuga ko ndi inyenzi”.

Avuga ko yakomeje guhunga akagera ahahoze hitwa i Cyangugu, ariko mbere yaho yari yahuye n’abagize umuryango we wo kwa nyirarume barabana ari nako bakomeza kumushinyagurira bamubaza aho abana bari, nuko nyuma baratahuka.

Avuga ko amaze guhunguka, abaturanyi bongeye kumutererana bakeka ko azabicisha, aho ageze hose bakamwirukana bazi ko azanye abasirikare b’Inkotanyi kubatwara, abantu bose ngo baraye mu bihuru banga kuryama mu mazu.

Agira ati, “Nakomeje kubaririza numva ko umugabo wanjye yarokotse, nawe aranshakisha amenya ko ndiho, araza ansaba ko dusubira aho twari dutuye, noneho ntangira guheranwa n’agahinda kubera guteka nkabura abo ngaburira, nkabura uko mbimena nkabura aho mbishyira nkajya kubimena mu rutoki”.

Nongeye kubyara ariko sinari nzi ko bazakura

Avuga ko yagiye kumva atwite ariko nta muganga wari uhari wo kumukurikirana ku buryo nawe byamugoye kubabyara kuko ikigo nderabuzima cya Mushishiro kitakoraga, mu minsi itarenze ibiri aba arabyaye.

Agira ati, “N’ubwo nari maze kongera kubyara sinumvaga uko nzarera abo bana, kuko ntabwo nari nziko abo bana bazakura nari nziko na bo bazabica, dore ko mu gihe cy’inkiko gacaca nari narahungabanye kuko umuntu wese nabonaga namubonagamo umwicanyi”.

Cyakora nyuma yo guhabwa ibiganiro by’isanamitima, uwo mubyeyi ubu yakize ibikomere, yongera kugira umutima wo kubana n’abandi kugeza no ku bamwiciye abana, harimo n’uwo mugore waranze abana be ngo bicwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka