Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo kuvuga neza Igishinwa
Abanyeshuri batatu bo mu Rwanda batsinze amarushwanwa yo ku rwego rw’isi yo kuvuga no kwandika neza igishinwa.
Ayo marushanwa yabereye mu Bushinwa kuva ku itariki ya 13-31 ukwakira 2016.
Yitabiriwe n’ibihugu 97 byo hirya no hino kwisi. U Rwanda rwaje mu myanya itanu ya mbere kuko rwabaye urwa gatatu, rubanzirizwa n’Ubudage bwabaye ubwa mbere na Malawi yabaye iya kabiri.
Ayo marushanwa yitwa “Chinese Bridge Competition” ategurwa n’igihugu cy’Ubushinwa, ahuza abana biga ururimi rw’Igishinwa ku isi hose.
Abatsinze bazahebwa kujya mu Bushinwa, bamare yo amezi atandatu bihugura mu rurimi rw’Igishinwa. Nyuma yaho ngo bashobora kuzabona amahirwe yo kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu.
Abanyeshuri batatu bo mu Rwanda batsinze ayo marushwana harimo babiri biga mu ishuri mpuzamahanga ry’Akagera International School ry’i Kirehe ari bo Nyirimana Francis na Izabayo Pacifique.
Harimo kandi umwe witwa Kubwimana Luis de Gonzague wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB).
Abo banyeshuri bishimira kuba barahesheje ishema u Rwanda; nkuko Hagenimana Francis, umwe muri bo abisobanura.
Agira ati “Byaradushimishije ubwo twahamagarwaga mu batsinze amarushanwa, ni ishema ku gihugu cyacu no kuri twe. twabigezeho nyuma yo kunyura mu nzira ndende dutsinda amarushanwa k’urwego rwa Afurika”.
Akomeza avuga agiye gukomeza kuzamura ubumenyi muri urwo rurimi kuburyo ashobora no kuzaruminuzamo.
Agira ati“Intumbero zanjye ni ukuminuza mu rurimi rw’igishinwa kuko mbona ruzangirira akamaro mu buzima bw’ejo hazaza. Nshobora gukora muri Kampani z’abashinwa nk’umusemuzi n’ibindi”.
Akagera International School ni ishuri ryigisha abana baturutse mu mpande zose z’isi cyane cyane mu bihugu bikikije u Rwanda.
Ryigisha indimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahiri, Igifaransa, Icyarabu n’Igishinwa.
Abdoul Shaban Harerimana, umuyobozi w’iryo shuri avuga ko ururimi rw’Igishinwa rumaze kugera ku ntera ishimishije muri icyo kigo n’abana bakaba batangiye kurubyaza umusaruro.
Agira ati “Abana babashije gutsinda irushanwa rya ‘Chinese Bridge Competition’ batweretse ko ururimi rw’Igishinwa rukunzwe n’abana.
Dufite abarimu babishoboye bigisha neza urwo rurimi k’ubufatanye n’igihugu cy’Ubushinwa. Turashaka no kuzana na ‘Program international ya Cambridge’ izadufasha kuzamura ubumenyi mu zindi ndimi.”
Akomeza avuga ko Ambassaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yasezeranyije icyo kigo uruzinduko rwo gushimira abo bana batsinze amarushanwa.
Ibigo byo mu Rwanda byitabiriye ayo marushanwa ni Akagera International School, GSOB y’i Butare na Inyange Girls School itarabashije kugera mu marushanwa ku rwego rw’isi.
Ohereza igitekerezo
|
Rwose abo bana ntako batagize bakomeje guheka urwanda rwacu no mumahanga.
谢谢我的哥哥! 非常好! 我高兴你
,Natwe turugeze kure turwiga hano I musanze muri kaminuza Iprc.
Rwose abo bana ntako batagize bakomeje guheka urwanda rwacu no mumahanga.
谢谢我的哥哥! 非常好! 我高兴你
,Natwe turugeze kure turwiga hano I musanze muri kaminuza Iprc.
nbyiz mn kuba dufit abanyarwanda nkamwe bahesha ishema igihugu cyabo keep it up
Pacific w that’s pretty cool mn keep it up
Igishinwa ni ururimi rwiza nanjye kuko ubu nanjye ngeze kure ndwiga nshabora kuruvuga kurusoma no kurwandika kandi mbifatanije no kwiga andi masomo ya kaminuza Courage kubantu murwiga kandi nababishaka mukomeze mugire ubushake muzabigeraho gushaka niko gushobora 祝你们 更上一层楼。
igishinwa mu Rwanda,hhhhh ndarisubiramo !Hhhh ndagukunda sana ibintu ying ye hung ye ping hhhh
Congs ma boy Hage francis....nukuri Imana ishimwe courage petit frere.
Hahaha! mu Rwanda biga igishinwa?