Rusizi:Inkuba yishe umwe abandi batatu baracyari kwa muganga

Olive Dusingizimana yitabye Imana azize inkuba yamukubanye n’abavandimwe be batatu ejo mu ma saa munani z’amanywa mu mudugudu wa Batura, akagari ka Karenge, umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi.

Olive n’abandi bavandimwe be babiri (Nyiransabimana Deborah naUwintije Esperence) bari baje guhingira se, umusaza witwa Ndagijimana Emmanuel, maze imvura iguye bajya kugama munsi y;igiti cy’umugano inkuba ibakubitiramo.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwimbogo, Safari Dieudonné, avuga ko bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mushaka. Bakigera kuri icyo kigo nderabuzima, abaganga babonye Dusingizimana arembye cyane ahita ajyanwa ku bitaro bya Mibirizi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, Safari yavuze ko yahawe amakuru ko Dusingizimana yapfuye mu ijoro ryacyeye. Abandi batatu bo baracyari ku kigo nderabuzima bavurwa.

Dusingizimana olive apfuye asize umugabo n’abana babiri.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mujye mugira inama abantu kutugama munsi y’ibiti mugihe imvura iri kugwa

kaka yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka