Nyanza: Bataburuye umurambo kugirango bamenye icyamwishe

Umuryango w’umugabo witwa Elissa Uwitonze wategetswe gutaburira umurambo kugirango ujyanywe kwa muganga hamenyekane icyamwishe. Ejo nibwo ibitaro bya Nyanza byemereye umuryango we gusubirana umurambo.

Umuryango w’Uwitonze utangaza ko uyu mugabo w’imyaka 25 yiciwe n’abagizi ba nabi mu gishanga cya Katarara gihana imbibi n’akarere ka Nyanza na Gisagara. Yishwe ku mugoroba wo ku itariki 19 Ugushyingo ashyingurwa tariki 21 ugushyingo mu kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo ari naho yari atuye.

Ngoga Gakwaya ni se ubyara Uwitonze. Asobanura ko babonye umuhungu wabo yapfuye bajya kumushyingura nk’ibisanzwe bukeye (tariki 22 ugushyingo) bategekwa n’ubuyobozi ko bataburura umurambo kugirango hamenyekane icyamwishe.

Gakwaya, mu ijwi ryuje ikiniga kinshi, yagize ati: “Umwana wanjye twamushyinguye ku wa mbere bukeye abayobozi batubwira ko tugomba gutaburura umurambo kugirango bamenye icyamwishe; bahise bamutwara bamuzana aha ku bitaro”.

Umuvandimwe w’Uwitonze, Jean Pierre Gatera, avuga ko abagabo bakeka ko baba barishe mukuru we ari abagabo batatu bo mu karere ka Gisagara: Felix, Misigaro na Bukwisi. Nyuma y’iri yicwa aba bagabo bose bahise baburirwa irengero.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Abdallah Murenzi, avuga ko uyu murambo bawutaburuye kugirango bamenye amakuru nyayo y’urupfu rw’uyu mugabo kuko byashoboraga guteza amakimbirane hagati y’abaturage. Murenzi ati: “Twamukuyemo kuko abaturage bari batangiye kuvuga ko umuntu wabo yishwe.

Kugirango hatavuka amakimbirane hagati y’abaturage, polisi yasabye ko yakurwamo hagakorwa iperereza”.

Murenzi avuga ko ibisubizo byo kwa muganga bitarasohoka ngo habashe kumenyekana icyishe Uwitonze. Avuga ko iperereza rya polisi rikomeje gukorwa.

Uwitonze w’imyaka 25 asize abagore babiri n’abana batanu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka