Isange One Stop Center igiye kugezwa mu gihugu hose

Umukuru wa polisi IGP Emmanuel K. Gasana aratangaza ko hari gahunda yo gukwirakwiza ibigo bishinzwe kwakira ibirego by’ahagaragaye ihohoterwa mu gihugu hose. Yabitangaje ubwo yasurwaga n’umuyobozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) tariki 23/11/2011.

Amakuru dukesha polisi avuga ko ubwo yakiraga Nicholas Alipui mu biro bye, IGP Gasana yatangaje ko gushyiraho urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa ari intambwe ikomeye y’ubushake mu kurangiza ikibazo.

Umukuru wa polisi yagize ati: “Turateganya kumanura gahunda (Isange) no mu bindi bice by’igihugu kugira ngo twemeze ko buri hantu hari ibiro bya polisi hari na Isange one stop center.” Yakomeje ashimira UNICEF nk’umufatanyabikorwa mukuru wa polisi y’igihugu kuko yatumye polisi ishyira imbere inshingano zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka