Biriwe bifungiranye mu mazu kubera gutinya gutanga umusanzu wo kubaka akagali

Bamwe mu baturage batuye akagali k’Akaziba ho mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma tariki ya 17/11/2011 biriwe bifungiranye mu mazu bihisha abayobozi baka kagali ubwo bari mu gikorwa cyo kwishyuza umusanzu wo kubaka ibiro by’akagari.

Abaturage basabwa umusanzu w’amafaranga 1000 yo gusana ibiro by’akagali kuko ngo ibiro byari bishaje cyane. Impamvu nyamukuru aba baturage bavuga yatumye bifungirana mu mazu n’uko iyo waburaga aya mafaranga ngo bakujyanaga ndetse bakavuga ko bari bugufunge paka uyatanze .

Aba baturage bakomeza bavuga ko amafaranga bamaze gutanga muri gahunda zitandukanye za Leta ndetse n’izabo nka mutuweli ari menshi rwose ko amafaranga yabashizemo ntayandi bafite.

Hari abandi baturage bavuga ko kutitabira gutanga umusanzu biterwa nuko nta bukangurambaga bwakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubwakagali bityo bikaba byaba intandaro yuko abaturage bagira impungenge y’imicungire yayo.

Umubyeyi w’umugore bakunze kwita Pakimaya nawe wari wifungiranye munzu yatangaje ko we atarasobanukiwe n’icyo ayo amafaranga agiye kumara kandi ko ntanayo yari afite. Uyu mudamu yongeraho ko ubuyobozi bwakagiye buteguza abaturage aho gutunguza abantu ibintu bisaba amafaranga.

Yabivuze muri aya magambo: “ bakagombye kujya babitubwira mbere tukayashaka . None se ubu umuntu azajya abyuka ngo tanga amafaranga babona twayakurahe? Akagali kacu turagakunda kandi gukorera heza ni ishema ryacu ariko nanone bisaba amikoro k’umuturage ngo atange umusanzu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo, Nyamutera Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe kuko hari abakozi bakoze kuri aka kagali bari baratinze kwishyurwa kandi yaragombaga kuva muri uyu musanzu.

Muri iki gikorwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karembo avuga ko havuyemo amafaranga agera hafi ibihumbi ijana(100 000 Rwf).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka