Mwarimu yabeshye ko yapfushije umwana kugirango abone amafaranga

Mu mpera z’igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, Niragire Albert, umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkuri mu karere ka Rutsiro, yabeshye ko yapfushije umwana we kugira ngo SACCO umuhe amafaranga 300.000.

Icyayobeye abantu ni ukuntu umukuru w’umudugudu, ushinzwe irangamimirere ku murenge ndetse n’umuyobozi w’ishuri Niragire yakoragaho bamusinyiye bemeza ko yapfushije umwana.

Hitayezu Theophile, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nkuru, yatangaje ko we yasinye bitewe nuko uyu mwarimu yari yazanye icyemezo kivuye mu murenge kemeza ko yapfushije ndetse hariho n’ifoto ngufi y’uwo mwana yavugagako yapfuye.

Yagize ati “nta pamvu nari kwanga gusinya kandi umurenge n’umudugudu byaremezaga urupfu rw’umwana.” Yasobanuye ko amusinyira atari ari ku kazi. Ngo iyo aza kuba ari ku kazi yari kumutabara akanamenya ko ari byo cyangwa atari byo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, tariki ya 25/11/2011, yanenze Niragire avuga ko ari urukozasoni. Yavuze ko bibabaje kuba umuntu muzima w’umurezi atinyuka kuvuga ko umwana we yapfuye kugirango abone icyo yise indonke. Yananenze ibigo bivuga ko bifite umubare munini w’abanyeshuri kandi babeshya kugirango babone inkunga.

Nyirabagurinzira avuga ko bibabaje kumva hari abarimu bavuga ko bahabwa umushahara muto nyamara ugasanga hari bamwe birirwa mu kabari no mu masaha y’akazi.

Bamwe mu barezi twaganiriye nabo bavugako izi atari indangagaciro z’Umunyarwanda ariko bemeza ko ibi biterwa n’umushahara muto wa mwarimu.

Umwarimu wagize ibyago SACCO imuha amafaranga ibihumbi 300 yo kugura isanduku.

VédasteNkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka