Ingona yiciye umuntu ku kiyaga cya Kidogo

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima habonetse ibice by’umubiri w’umuntu wishwe n’ingona.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gaspard Gasirabo, yavuze ko yabimenyeshejwe n’abarobyi bavuze ko babonye ingona zirwanira kurya umuntu.

Gasirabo avuga ko bagiye kureba nuko babona igihimba cy’umuntu wishwe n’ingona. Kubera ko hari hamaze iminsi hatangwa itangazo ry’umuntu wabuze mu murenge wa Gashora, bahise batuma ku muryango wabuze umuntu ngo baze kureba niba uwo muntu ari uwabo. Baje bitegereza ibyo bihimba bemeza ko ari uwabo.

Ababibonye barimo Nyandwi Jean Damascène umurobyi mu kiyaga cya Kidogo. Yabonye ingona zirwanira ibice bimwe bigize umubiri w’umuntu mu rukerera maze arazikanga abona ukuguru kw’umuntu; hashize iminota mike abona n’amaboko ahamagara abantu nyuma baza no kubona ikindi gihimba cyo hejuru.

Uwo nyakwigendera yitwa Manishimwe Jean de Dieu akaba yari afite imyaka 28 y’amavuko. Gasirabo avuga ko ingona zikunze kwica abantu bajya ku kiyaga bonyine. Ngo iyo umuntu agiye ari umwe iramwica. Bibaye inshuro ya kabiri kuri icyo kiyaga, ingona ihicira umuntu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka