Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko imishinga icyenda y’amazi iteganyijwe gukorwa mu Karere nitangira gukora yose ikibazo cy’amazi meza kizakemuka burundu ku buryo abaturage bose bazabasha kuyabona.
Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babufata nk’akazi k’ibanze baboneramo amafaranga menshi ugereranyije n’indi mirimo, ibi bikaba bibafasha kwikemurira ibibazo by’imibereho mibi n’ubukene bahozemo, bakiteza imbere.
Buri zina rya buri gace mu Rwanda usanga rigira inkomoko yaryo n’impamvu ryahiswe. Nk’uko Kigali Today ibakusanyiriza inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye ubu yabakusanyirije amateka y’izina ry’ahitwa kuri Mbyo mu karere ka Bugesera.
Imbuga nkoranyambaga zirimo urw’ikinyamakuru The Chronicles, zazindutse zitangaza ko Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.
Rugamba Focas uyobora Umudugudu wa Rubaya, wari hamwe n’umunyerondo witwa Habyarimana Félix akaba anashinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse na SEDO w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo; ubwo bari mu nzira bajya gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubatabaje ko yakubiswe, bahuriyemo n’insoresore (...)
Ubuyobozi bw’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), buratangaza ko imishinga y’ibikorwa remezo za Leta zifatanyamo n’abikorera ikiri micye, kandi na yo ikadindizwa n’amikoro macye.
Mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bya Magendu, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), yafashe imodoka yo bwoko bwa Fuso yari ipakiye amabalo 52 y’imyenda ya caguwa ya magendu.
Inzu 1595 mu Karere ka Musanze ni zo zabaruwe ko zikeneye gusanwa harimo n’izigomba kubakwa bundi bushya, bikaba byafasha abatishoboye kubona aho buba.
Mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Rugendabari akagari ka Nsanga, umudugudu wa Nyundo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024 umugabo utaramenyekana amazina yafatanywe inyama z’inka bikekwako yibye.
Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu matorero atandukanye, bahuguwe ku buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane badateje ayandi no gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo banyuzemo. Bavuga ko bagiye gufasha abandi cyane cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prof Dr Mutesa Leon, umuhanga mu bumenyi bw’utunyangingo ndangasano (Geneticist), yahawe igihembo ku wa 12 Mata 2023, i Roma mu Butaliyani, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu buvuzi muri Afurika.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing authority - RHA) bwandikiye inzego zitandukanye buzimenyesha ko atari byiza gukoresha amakaro yo mu bwogero mu gutaka ubwiza bw’inzu z’ubucuruzi mu mijyi itandukanye mu Rwanda.
Amadini n’amatorero yagize uruhare mu komora ibikomere, no gufasha mu gukira ihungabana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana yegeranye n’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukumira ibihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora amashanyarazi hifashishijwe nyiramugengeri i Mamba mu Karere ka Gisagara, buvuga ko butarabasha gutanga amashanyarazi bwari bwariyemeje kubera ko bwahuye n’ikibazo butari bwarigeze butekerezaho, cy’imihindagurikire y’ikirere ituma ibishanga byuzuramo amazi.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wari wafunzwe n’inkangu wongeye kuba nyabagendwa.
Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga bashaka impushya za burundu, bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kutigishwa neza uko bikwiye, bagasaba ko ibyo bibazo byakemuka bakajya bahabwa ubumenyi buhagije, bakajya gukora ibizamini bizeye ko bari butsinde.
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024, kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imvura yaguye ku gicamunsi tariki 10 Mata 2024 yateje inkangu yafunze umuhanda Nyungwe-Nyamasheke, bituma utongera kuba nyabagendwa.
Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi.
Kuri uyu wa 10 Mata 2024, Abayisilamu bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose, basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bibukijwe ko umuntu wajya mu ngeso mbi nyuma y’igisibo, icye kiba kitakiriwe na Allah (Imana), basabwa gukomeza ibikorwa byiza.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urahamagarira Abayisilamu batuye mu Rwanda kwizihiza neza umunsi wa Eid Fitiri ari na ko bibuka kubahiriza no kurangwa n’umuco mwiza batozwa n’idini ryabo, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, avuga ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside, i Ngoma mu Karere ka Huye byabaye bisubitswe, kandi ko hamaze kuboneka ibarirwa mu 2,060.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Londres mu Bwongereza aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ubuyobozi bw’umuryango Cyber Rwanda, butangaza ko bwashyizeho urubuga rukubiyemo amakuru ajyanye n’ibyo ingimbi n’abangavu bibaza ku mihindagurikire y’umubiri wabo, ariko bikajyana n’icyerekezo bifuza kuganamo.
Abatuye mu mujyi wa Kamembe batangaza ko bamaze ibyumweru bibiri badafite amazi meza, kubera ibiza byaciye umuyoboro wari usanzwe ubagemurira amazi.
Mu Karare ka Bugesera, ikibazo cy’amazi kimaze igihe kitari gito gishakirwa umuti urambye, ndetse hakozwe na byinshi birimo kubaka inganda zitunganya amazi, harimo n’urwa Kanzenze rutunganya ahabwa Umujyi wa Kigali, andi agahabwa Akarere ka Bugesera, ariko ikibazo ntikirangira, gusa ngo hari gahunda yo kugikemura burundu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yibukije abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Bugesera ko kuzamura imibereho myiza y’abaturage bashinzwe ari inshingano zabo bose, kandi imibereho igahinduka igana imbere, kuko utajya imbere, aba asubira inyuma.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ tariki 05 Mata 2024 wamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi wakoze kigaragaza uko uburezi bwifashe mu bantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.