Kuki bahisemo gushyigikira FPR kandi bafite imitwe ya politiki yabo?

Mu gihe habura iminsi micye ngo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu ndetse n’abatuye hanze, binjire mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, imwe mu mitwe ya politiki yamaze kwerekana aho ihagaze. Hari iyatanze abakandida bazayihagararira mu matora indi ihitamo gushyigikira umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame yatanzweho umukandida na FPR Inkotanyi ndetse n'indi mitwe ya Politiki itandukanye
Perezida Kagame yatanzweho umukandida na FPR Inkotanyi ndetse n’indi mitwe ya Politiki itandukanye

Mu Rwanda habarirwa imitwe ya Politiki yemewe 11. Aha twavuga PSD, PL, UDPR, PS Imberakuri, PSP, PDC, PSR, FPR Inkotanyi, PPC, DGPR, na PDI.

Mu rwego rwo kurushaho kumenya no gusobanukirwa byinshi ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, n’ay’Abadepite, Kigali Today yarabegereye bayitangiriza byinshi ku myiteguro ndetse n’aho bahagaze uyu munsi.

UDPR:

Ni Ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanayarwanda na Demokarasi, rikaba ryarashinzwe mu 1991, hagamijwe kurwanya amacakubiri, himakazwa ubumwe na demokarasi, ku buryo abarenga 85% by’abarwanashyaka bazize ibyo bitekerezo bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Manda irimo kurangira Ishyaka UDPR ryari rihagarariwe n’umudepite umwe mu Nteko Ishinga amategeko.

Umunyamabanga Mukuru wa UDPR Jean Damascene Ngiruwonsanga yabwiye Kigali Today ko barimo kwigisha abayoboke babo amategeko n’amabwiriza agenga amatora, bakireba kuri lisiti y’itora ndetse bakaniyimura mu gihe babyifuza.

Ubuyobozi bwa UDPR buvuga ko kuva Jenoside yarangira bagiye bakorana neza n’umuryango FPR Inkotanyi yaba mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ndetse no mu bindi, cyane ko ibyo FPR yarwaniraga bari mu mujyo umwe, n’ubwo abantu bashobora kuba batekereza bimwe ariko uburyo bwo kubishyira mu bikorwa bukaba butandukanye.

Iyo mikoranire ngo ni kimwe mu bituma no mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, UDPR izashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi nk’uko Ngiruwonsanga abisobanura.

Ati: “Congress yemeje ko izashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, niwe tuzashyigikira, niwe tuzamamaza nk’umukandida wacu n’ubwo yatanzwe na FPR-Inkotanyi ariko natwe ni umukandida wacu nk’uko natwe abayoboke ndetse na Congress yabyemeje, yanabyifuje.

Ku bijyanye n’itora ry’abadepite n’ubundi nk’uko dusanzwe dukorana n’Umuryango FPR-Inkotanyi twarabibasabye, ndetse turanabashimira ko babitwemereye, tuzakorana na bo.”

Nta kibazo abarwanashyaka ba UDPR babona mu kuba bafatanya na FPR-Inkotanyi, kubera ko uretse no kuba nta tegeko baba bishe, ariko basanga nta n’impamvu babona ko bahindura ikipe itsinda, kuko bakurikije urugendo rw’aho Perezida Kagame yakuye Abanyarwanda, basanga igihe cyo kumuhindura kitaragera, ahubwo akwiye kugirirwa icyizere agakomeza kubageza ku bindi byiza.

PSR:

Ni Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe mu 1991, hagamijwe impinduramatwara ku mitekerereze n’imiyoborere y’Igihugu.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora ngo Abarwanashyaka ba PSR babigeze kure, kubera ko yaba imyambaro cyangwa n’ibindi bazifashisha bamaze kubishyira ku murongo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PSR, Jean Baptiste Rucibigango, avuga ko abarwanashyaka bemeje ko nta wundi bagomba gushyigikira mu matora y’umukuru w’Igihugu uretse Perezida Paul Kagame.

Ati “Kubera ko mu Kinyarwanda bavuga ko nta wuhindura ikipe itsinda, ni kimwe n’umukozi ukora neza. Abarwanashyaka bavuga ko afite ubushobozi, ubunararibonye n’ubumenyi, ariko icy’ingenzi ni uko yateje imbere Igihugu.

Naho ku byerekeye Abadepite abarwanashyaka bacu bamaze guhitamo batandatu, bashingiye ku bumenyi, uburere mboneragihugu n’urukundo rw’Igihugu.”

Kuba Ishyaka PSR ritaragize umukandida rigena ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ngo si intege nke, ahubwo biterwa na gahunda ya buri shyaka, kuko PSR itagamije kurwanira ubutegetsi, icy’ingenzi ni uko imibereho n’iterambere by’abanyagihugu bihinduka, cyeretse mu gihe Ishyaka riri ku butegetsi ritabyubahirije.

Ishyaka PSR rihagarariwe n’umudepite umwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Bimwe mu byo Abarwanashyaka ba PSR bifuza ko byakwibandwaho muri manda itaha y’imyaka itanu harimo ko hakomeza kuvugururwa ibishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Turere.

PDI:

Ni Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi ryashinzwe mu 1991, hagamijwe guharanira ko Igihugu gikomeza kuyoborwa muri Demokarasi y’ubwumvikane n’ibitekerezo bya Politiki binyuranye nta vangura iryo ari ryo ryose, buri munyarwanda akagira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ibijyanye n’imyiteguro ngo muri PDI babigeze kure, kubera ko nyuma y’uko Inteko rusange iterana ku wa 28 Mata 2024, igafata icyemezo cyo kwitabira amatora y’abadepite, bahise bashaka abakandida kandi barababonye nk’uko Umuyobozi Mukuru waryo Musa Fazil yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Nka PDI kubera ko dushyigikiye umukandida Paul Kagame, afite manifesto yemejwe mu cyiswe imigambi y’umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029, twebwe gahunda yacu ni iyo gutuma tugira uruhare muri iyo manifesto, igashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, ikagira amategeko ayishingiyeho, tukabigiramo uruhare nka PDI, tukagira abadepite mu Nteko, bakagira uruhare mu gutegura amategeko ayishyira mu bikorwa, bakagira n’uruhare mu kugenzura abagize Guverinoma aba yashyizeho ngo bayishyire mu bikorwa.”

Uretse kuba PDI izashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko Inteko nkuru y’iryo shyaka yamaze kwemeza urutonde rw’abakandida 71 ku mwanya w’Abadepite, batangiye no gushaka ibyangombwa.

Abarwanashyaka ba PDI na bo basanga nta kibazo na kimwe bafite mu gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kubera ko bamufata nk’umuntu ufite ubabasha budasanzwe bwo kuyobora Igihugu kidasanzwe, ku buryo basanga atari buri wese wabikora.
Ishyaka PDI risanzwe rihagarariwe n’abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

PSP:

NI ishyaka ry’Ubwisungane rigamije Iterambere, rikaba ryarashinzwe mu 2003, hagamijwe ubwisungane, iterambere ndetse n’ubutabera.

Ubuyobozi bukuru bwa PSP buvuga ko bwiteguye neza amatora, kuko bamaze igihe kigera ku mwaka bazenguruka hirya no hino mu gihugu, bigisha banashishikariza abarwanashyaka igikorwa cy’amatora.

Kimwe no mu bihe byashize by’amatora, ubuyobozi bukuru bwa PSP buvuga no kuri iyi nshuro bazifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PSP Alphonse Nkubana yabwiye Kigali Today ko bafite umuntu bemera mu gihugu kandi nta wamusimbura.

Ati “Dufite umuntu twemera mu gihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku bwacu nta wamusimbura nonaha, ni umuntu wahagaritse Jenoside, washyize iterambere mu gihugu, agakora byinshi byari byarananiranye, kandi muri Politiki habamo amahitamo kandi akubahwa, ubwo buryo ni bwo twahisemo kugeza ubu, kandi ibyo Umuryango FPR wakoreye Igihugu ni nta makemwa, ndetse ntaho wabona wabigereranya nawo ubu ngubu.”

Ishyaka PSP rihagarariwe n’umudepite umwe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bimwe mubyo PSP yishimira nk’uruhare yagize mu iterambere ry’Igihugu, harimo gutangiza gahunda zitandukanye zirimo ‘Sasa Neza Munyarwandakazi’ hamwe n’Agakono k’Umwana.

PSD:

Kongere y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yemeje ko iryo shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko Paul Kagame amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya na we, kugira ngo ibyo byiza bikomeze.

Kongere ya PSD yateranye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, yabereye ahazwi nko kuri Croix Rouge mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yari yitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi, PDI, UPDR, Green Party, PDC, PL n’abandi.

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, asobanura ko Biro Politiki yemeje ko umukandida azaba Perezida Paul Kagame, Kongere y’ishyaka na yo ibyemeza 100%.

Perezida w'ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta
Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta

Yavuze ko impamvu bahisemo Perezida Kagame ari uko ari umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye, agakunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose.

Ati: “Ikindi ni uko abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho. Ni umuyobozi wubahwa n’amahanga. By’umwihariko muri iyi manda irangiye yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa kandi ibyagezweho byari bisanzwe biri muri manifesito ya PSD. Dushyigikiye Paul Kagame kandi tuzongera gufatanya na we, Igihugu kigere kuri byinshi.”

PS Imberakuri:

Ni Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira imibereho myiza y’abaturage, ryemewe mu mashyaka yemewe mu Rwanda mu 2009, bikaba ari ku nshuro ya gatatu rigiye kwitabira amatora y’abadepite, kubera ko bayitabiriye bwa mbere mu 2013.

Ubuyobozi bukuru bwaryo buvuga ko imyiteguro y’amatora bayitangiye, kuko bamaze igihe baganira n’abarwanashyaka, kugira ngo barebere hamwe aho manifesto igeze ishyirwa mu bikorwa, bahereye kuyo bakoresheje mu 2018, bareba ibitekerezo byakiriwe ndetse n’ibitarakiriwe, ari nako hongewemo ibishya.

Biteganyijwe ko manifesto bazakoresha mu matora ateganyijwe muri Nyakanga izemerezwa mu Nteko rusange y’abarwanashyaka izaba mu mpera za Gicurasi 2024, ari naho hazemerezwamo abaziyamamaza ku mwanya w’abadepite ndetse n’uw’Umukuru w’Igihugu niba hari uwo bazatora.

Umuyobozi Mukuru wa PS Imberakuri Christine Mukabunani, avuga ko kuri iyi nshuro bafite icyizere cyo kuzabona amajwi menshi mu matora kurusha ikindi gihe cyose bayitabiriye.

Ati “Icyizere kirahari cyane, kubera ko mbere twabonye ariya, kandi twari tutaragira n’icyo dukora, tutarajya mu myanya twabonamo uburyo bwo kuvuga no kugaragaraza ibitekerezo byacu, no gukora ubuvugizi bw’abaturage, ubu twabonye ingufu twakoresheje mu gushyira manifesto mu bikorwa ndetse n’ibibazo abaturage badutumye kubishakira umuti no kubigeza ku bo bireba kugira ngo bicyemuke, kandi ibyo byarakozwe. Twumva hari icyizere ko dushobora kuzabona amajwi menshi kurusha.”

PS Imberakuri ihagarariwe n’abadepite 2 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barimo umuyobozi wayo Christine Mukabunani.

PL:

Ni Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, rikaba ryarashinzwe tariki 14 Nyakanga 1991, hagamijwe kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwariho, aho bafite amahame bagenderaho, ari yo kwishyira ukizana kwa buri muntu, ubutabera n’amajyambere.

Ni Ishyaka tariki 24 Werurwe 2024 ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko uwemejwe basanga hari byinshi yabashije kugeraho muri politiki yabo nk’ishyaka, bagasanga nta mpamvu yo kutamushyigikira nkuko umunyamabanga Mukuru wa PL Hon Adrie Umuhire abisobanura.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo twirengagiza ibyo twagezeho nk’Igihugu kandi tubigejejweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ibyo yagejeje ku Banyarwanda ni nabyo natwe nk’ishyaka PL twaharaniye. Twaharaniye ko Abanyarwanda babaho bakishyira bakizana, bakagira ubutabera bakagira amajyambere, ni amahame y’ishyingiro y’ishyaka PL.”

Yongeraho ati “Ibyo rero twabihereyeho tubona ko tubigeraho kubera ahanini imiyoborere y’Igihugu cyacu, ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, natwe twumva dushyigikiye, kuko ibyo tuba twariyemeje nk’ishyaka yatumye tubigeraho kubera imiyoborere ye myiza, kuba twamushyigikira ntibigafatwe ko ari intege nke ishyaka rifite.”

N’ubwo abarwanashyaka ba PL bazashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko bazahatana ku myanya y’Abadepite, kubera ko bafite abakandida bari hagati ya 53 na 80 bazahatana kuri iyo myanya.

Muri PL bishimira ko mu nkingi zose z’iterambere ry’Igihugu hari aho bageze nk’Igihugu kandi n’ishyaka PL ryarabigizemo uruhare.

PDC:

Ni Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda, naryo ryemeje ko rizifatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa PDC Agnes Makabaranga avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bashyigikira umuryango FPR-Inkotanyi, ari uko babonye nta wasimbura Perezida Paul Kagame kuri uwo mwanya.

Yagize ati “Nta wundi mu Perezida twigeze tugira utuma abantu bamwibonamo iterambere rikihuta kuriya, nta wundi twigeze tugira ushyira umuturage ku isonga kugeza ku rwego rumeze kuriya, nta wundi twigeze tugira wubatse izina ku rwego rwa Afurika, ku rwego mpuzamahanga nka Perezida Paul Kagame. Niba abandi bavuga bati uwaduha uyu mu Perezida wajya ku musimbura ute? Ahubwo twamureka icyo cyizere tugakomeza tukakimuha, noneho tukamufasha kugira ngo icyo cyerekezo yatuganishijemo gikomeze, kuko aracyabifitiye n’imbaraga.”

Ku rundi ruhande ariko Ishyaka DGPR ryiyemeje guhatana ku myanya y’Abadepite ndetse n’Umukuru w’Igihugu.

DGPR:

Ni Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, ryatangiye mu 2009, hagamijwe ko demokarasi isesekara mu buryo buhamye mu Rwanda, hamwe no kugira ngo ibidukikije birusheho kubungabungwa.

Ubuyobozi bukuru bwa DGPR buvuga ko bumaze igihe kigera ku myaka ibiri biteguye amatora, kubera ko babitangiriye mu gushyiraho inzego z’ishyaka mu rubyiruko ndetse no mu bagore guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rw’Igihugu, ku buryo mu Turere 30 tugize Igihugu barimo.

Umuyobozi Mukuru wa DGPR Dr. Frank Habineza avuga ko umwaka ushize ari bwo Inama nkuru y’Ishyaka yemeje umukandida ku Mukuru w’Igihugu.

Ati “Inama nkuru y’Ishyaka yahuje abayobozi bose bavuye mu Turere dutandukanye, iyo congress ni yo yemeje umukandida Perezida uzahagararira ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu uyu mwaka, uwo akaba ari jyewe Frank Habineza, nkaba naremejwe n’ishyaka kuzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.”

Tariki 30 Werurwe 2023 ni bwo abarwanashyaka ba DGPR basoje urugendo rwo gushaka abazahagararira Ishyaka mu matora y’abadepite aho bitoyemo abakandida 64.

Abajijwe impamvu DGPR itahisemo kwifatanya mu matora na FPR nk’uko amwe mu mashyaka yabihisemo, uku niko Frank Habineza yasubije.

“Ubundi umutwe wa Politiki wose uvuka ufite intego zitandukanye, ariko bajya bavuga ko intego ya mbere y’umutwe wa Politiki ni ukujya ku butegetsi, kuko biriya bitekerezo byose muba mufite ntimushobora kubigeraho mutagiye ku butegetsi, kandi twebwe nk’Ishyaka riharanira demokarasi twemera ko kujya ku butegetsi bicya mu nzira z’amatora, ni ukuvuga ngo niba wifuza kujya ku butegetsi ukanga kujya mu matora bizakugora.”

Frank Habineza avuga ko aramutse agiriwe icyizere agatorwa n’Abanyarwanda, zimwe mu mpinduka yazana zirimo gushyira imbaraga muri demokarasi kuko bemera ko hakirimo urugendo rugomba kugendwa kugira ngo izagerweho.

Ati “Turi muri demokarasi ifite inkingi zirimo iy’ubutabera, itangazamakuru, kwishyira ukizana, uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bw’ibya politiki, byose biba bishingiye ku Itegeko Nshinga, kuko ari ryo ritanga n’ubwo burenganzira bwose.”

Abarwanashya ba DGPR bishimira ko muri manda irimo gusozwa bageze ku byo bari biyemeje nk’uko bisobanurwa na Hon Jean Claude Nteziryayo, umwe mu barihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Hejuru ya 70% y’ibyo twari twavuze ko tuzakora igihe twiyamamazaga yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku bakandida Depite byarakozwe, byashyizwe mu bikorwa, twari twavuze ko umushahara wa mwarimu tuzawongera, byarakozwe ndetse ku kigero gishimishije, ikindi ni uko twari twavuze ngo tuzatanga ifunguro ku banyeshuri biga mu mashuri mato, ibyo nabyo byagiye muri politiki ya Leta.”

Ishyaka DGPR rihagarariwe n’Abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

FPR-Inkotanyi:

Ni umuryango uharanira Ubumwe, Demokarasi, n’Amajyambere, uyu muryango washinzwe mu 1987.

Mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye tariki 09 Werurwe 2024, hagaragajwe ibizibandwaho muri manifesto y’imyaka itanu iri imbere, aho mu by’ibanze harimo kwihutisha iterambere rirambye.

Muri iyo nama abanyamuryango bongeye gutora ku majwi 99.1%, Perezida Paul Kagame kuzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.
Mu ijambo rye akimara gutorwa, Perezida Paul Kagame yashimiye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, no guhora bakimugirira, anababwira ko Igihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka, umuco ndetse n’imiterere y’iterambere ryacyo, nka kimwe mu bishingirwaho mu guhitamo abayobozi.

Perezida Kagame akaba na chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, yabwiye abanyamuryango ko akazi kabategereje karemereye, aboneraho kubasaba gutekereza ku mikorere n’imikoranire yabo, bagasubiza amaso inyuma bakareba mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi iyobora Igihugu, bakigira ku bunararibonye bagize muri iyo myaka, bakanoza imikorere yabo.

Muri iyo nama hanagaragarijwemo ibyagezweho muri Manifesto y’uyu muryango ya 2017-2024 ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa muri 2024-2009.

Bimwe mu byagezweho muri 2007-2024 byagaragarijwe mu Nama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi, birimo nko kuba muri 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse bukagera kuri 9.5%, bukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo hashyizweho ingamba zidasanzwe zo guhangana n’icyo cyorezo, kugira ngo ubukungu butarushaho guhungabana.

Mu bindi byakozwe mu gihe cy’imyaka irindwi ishize, hubatswe Imidugudu y’icyitegererezo 87, ingo zirenga miliyoni 1.6 zihabwa amashanyarazi, naho mu mwaka ushize gusa ibijyanye n’amabuye y’agaciro byinjije arenga miliyari 1,200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu biteganyijwe gukorwa muri Manifesito y’imyaka itanu iri imbere, harimo kwihutisha iterambere rishingiye ku kubaka ubumenyi bw’abaturage, ikoranabuhanga rirengera ibidukikije, hakazahangwa imirimo irenga ibihumbi 250 buri mwaka, hakanongerwa ibikorwa remezo hubakirwa ku byagezweho mu myaka irindwi ishize.

Bimwe mu byo amashyaka yaganiriye na Kigali Today ahurizaho, ni uko muri manda y’imyaka itanu itaha hashyirwa cyane imbaraga mu butabera, kuko hariho abantu bagifungirwa ubusa, hakaba n’abafungwa iminsi 30 y’agateganyo bikarenga n’umwaka nyuma bakazafungurwa ari abere.

Ibi bigafatwa nk’akarengane, ari na yo mpamvu benshi bifuza ko ibi byakosorwa.

Hari kandi abafungirwa mu bugenzacyaha bakazajyanwa gufungwa muri gereza nta bimenyetso bihari, bikiyongeraho gushaka uko hakemurwa ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko bashakirwa akazi binyuze muri politiki ya Leta yo guhanga imirimo, aho bifuza ko yashyirwamo imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Iyi nkuru ni nziza,ntawutayisoma ngo ayirangize,
Ntawutashyigimira umu candidat w’umuryango RPF inkoyanyi ibyagezweho birivugira Kandi ni umusaza tubikesha,
Ariko se dukomere ibuye dukomere n’ingasire,iyo umuyobozi w’umutwe wa Politique uri no muri government cg mu nteko yihangana agahagarara ku maguru abiri ati "ntawundi washobora kuyobora uru Rwanda Atari Kagame" bamaze imyaka iremba 10 bakorana nawe,bumva azahora muri uyu mwanya,ntacyo bize?amashyaka yabo ni ingwizamurongo nta ntego agira?
Ibi ni intege nke,impamvu zo kwifatanya na RPF zirumvika 150%,ariko kuvuga ko HE ntawuzamusimbura ni ukwibeshya no kutareba kure!

Chris yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Mukora inkuru zuje ubuhanga n’ubushishoji, ndabashimiye.

Ilias yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Mukora inkuru zuje ubuhanga n’ubushishoji, ndabashimiye.

Ilias yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Iyi nkuru iratomoye rwose. Gushyigikira umukandida watanzwe n’ umuryango wa FPR Inkotanyi ni ugutera isima ku nzu yubatswe neza kandi isakaje amabati akomeye. Buri wese yakabaye ashingira kubyo FPR Inkotanyi ,irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Rrpubulika Paul KAGAME,imaze kugeza ku banyarwanda, maze agashyigikira umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi. Niko njye mbyumva.

Maniriho Evariste yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

nibyo rwose ibyo muvuze ni ukuri dushyigikire umusaza

nm yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

nibyo rwose ibyo muvuze ni ukuri dushyigikire umusaza

nm yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

nibyo rwose ibyo muvuze ni ukuri dushyigikire umusaza

nm yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka