Gakenke: Abasenyewe n’umusozi waridutse babayeho bate?

Ku itariki 05 na 06 Gicurasi 2024, mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke humvikanye inkuru y’umusozi witse usenya inzu z’abaturage, umuntu umwe ajyanwa mu bitaro bya Gatonde nyuma yo guhungabana.

Inzu zagiye zimanuka mu butaka hagasigara igisenge
Inzu zagiye zimanuka mu butaka hagasigara igisenge

Utugari twibasiwe n’ibyo biza, ni Rutabo cyane cyane Umudugudu wa Gacemeri ndetse n’Akagari ka Nkomane, aho umubare munini w’abatuye utwo tugari bimuwe, bajya gucumbikirwa.

Mu basenyewe n’ibyo biza, ntawabashije kugira icyo arokora, kuko byabaye izuba riva biba nk’ibibatunguye, bakizwa n’amaguru, Leta ibakodeshereza inzu zo kuba barimo ndetse n’abatuye aho hafi y’aho ibiza byasenye barimurwa, mu rwego rwo kubarinda icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kigali Today yaganiriye n’abo baturage, bavuga uko babayeho, bashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwababaye hafi muri ibyo bibazo burabatabara, bakaba barakodesherejwe inzu mu gihe cy’amezi abiri, bahabwa n’ibiribwa mu gihe hagishakishwa umuti w’icyo kibazo.

Umwe muri abo baturage witwa Nkundabera Jean de Dieu, yagize ati “Inzu zacu zarengewe n’umusozi, iyanjye ntabwo yasenyutse cyane ariko byabaye ngombwa ko batwimura muri ayo manegeka. Byari bikaze umusozi wararigise inzu ziburirwa irengero ku buryo hari n’izo utabona n’igisenge cyazo. Ubu nta kibazo dufite n’ubwo turi mu bukode tutari mu rugo, Leta yaradufashije idukodeshereza inzu iduha n’ibyo kurya, muri make nta kibazo”.

Abajijwe niba hari gahunda yo gusubira aho bahoze batuye, yagize ati “Gusubirayo ntabwo byakunda, kuko batazi impamvu ubwo butaka bwika, kuko byabaye mu gihe cy’umucyo nta mvura yaguye, urumva bakomeje ubushakashatsi, gusubirayo byo ntabwo birimo”.

Umusozi waritse, inzu zirasenyuka
Umusozi waritse, inzu zirasenyuka

Mukaruziga Godeleva, wagize ihungabana akajyanwa mu bitaro, avuga ko yamazeyo iminsi itatu, akaba ngo atarakira neza kuko akomeje kwibuka uburyo yasimbutse urupfu, iyo shusho yayibuka bikamutera ubwoba.

Ati “Izuba ryarakaga, nagiye ku isambu gushaka utwatsi tw’amatungo mbona ruguru yanjye biraturitse nk’urutambi, umwana wari hafi yanjye ati Mawe urapfuye, ndiruka, aho twirukiye n’uwo muhungu wanjye tugeze ku musozi turitegereza, mbona amasambu yanjye yose aragiye, inzu zigenda zika zijya munsi mu butaka”.

Arongera ati “Nabonye ukuntu imirima yanjye igiye nta na kamwe nsigaranye, ndeba uko ayo mazu yarengerwaga, uko inzu zaturikaga no mu mutima niko byagendaga, ntabwo nigeze menya igihe nituriye hasi, nakangutse nisanga mu bitaro. Narorohewe ubu ndaryamye mu rugo aho baducumbikiye”.

Uwo mugore urera abana be batandatu yasigiwe n’umugabo we witabye Imana, avuga ko kimwe mu bikomeje kumuhungabanya ari uko n’ubundi aherutse kubura umuryango we w’abantu umunani bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bagwiriwe n’inkangu mu biza byabaye mu mwaka wa 2020.

Guverineri Mugabowagahunde yihanganishije abasenyewe n'ibiza
Guverineri Mugabowagahunde yihanganishije abasenyewe n’ibiza

Ashima Leta ikomeje kubitaho aho bari guhabwa ibiribwa, imyenda y’abana, ariko agasaba n’ubufasha bwo kubona ibiryamirwa, dore ko we n’abana barara ku mukeka bahawe n’ubuyobozi.

Ati “Ubuyobozi ntako butagize bwatubaye hafi Mana yanjye, na Meya ndamushimira ubwo nari mu bitaro yaransuye, gusa ahantu ndyama ni hasi ku gakeka bampaye, nta ka matola tugira”.

Mu bibazo bikomeye abo baturage bagejeje ku Muyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice uherutse kubasura, harimo ibura ry’amazi, aho imiyoboro y’amazi yangijwe n’ibiza bakaba bavoma amazi adasukuye bakoze urugendo rurerure, uwifite akayagura ku ijerekani.

Guverineri Mugabowagahunde yarabahumurije abizeza ko icyo kibazo cy’amazi ndetse n’ibindi bibazo bafite, birimo gushakirwa umuti, bikazakemuka mu gihe kitarambiranye, abasaba gufata ingamba zo kwirinda kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no kwimuka bakava ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 26 yasizwe iheruheru n’ibiza byatewe n’umusozi warigise, bisenya inzu zabo, imiryango 181 muri ako gace ikaba imaze kwimurwa ishakirwa aho iba icumbitse, aho yitabwaho na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Version scientifique ni iyihe kuri irigita ry’,umusoxi

Nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka