Umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi avuga ko iwabo amoko yose yari yunze ubumwe

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars atangaza ko mbere ya 1959, ibyiswe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’abatwa iwabo i Mbuye ubu ni mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bari bunze ubumwe butuma basabana, mu matorero, imibanire no mu bundi busabane kimwe no gutabarana mu byago.

Minisitiri wa MINUBUMWE ashyira indabo ku rwibutso rwa Mayunzwe
Minisitiri wa MINUBUMWE ashyira indabo ku rwibutso rwa Mayunzwe

Yabitangarije mu gikorwa cyo kwimura Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yari ishyinguye mu mva ya Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye, yimuriwe mu Rwibutso rwa Mayunzwe, mu rwego rwa gahunda ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE, yo guhuza inzibutso, kugira ngo abazize Jenoside bashyingurwe mu nzibutso zujuje ibya ngombwa.

Umunyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars, wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguye ababo mu cyubahiro, i Mayunzwe yihanganishije imiryango y’abimuye imibiri yari ishyinguye mu mva ya Nyakarekare.

Avuga ko bamaze kubimura inshuro nyinshi zigera kuri enye, kuko nyuma yo kubakura mu myobo bari barajuhunywemo, babajyanye kuri Segiteri, nyuma babona kubajyana Nyakarekare ubu bakaba babazanye mu Rwibutso rwa Mayunzwe.

Avuga ko hari amasanduku agera kuri 16 n’andi yakuwe Nyakarekare, n’andi ane arimo abagera ku bihumbi bisaga bine bimuriwe mu Rwibutso rwa Mayunzwe, kandi ko imiryango yabo yari yameze gufatanya gutunganya iyo mibiri.

Gasamagera i (buryo) avuga ko iwabo i Mbuye nta macakubiri yaraharangwaga
Gasamagera i (buryo) avuga ko iwabo i Mbuye nta macakubiri yaraharangwaga

Agira ati, "Buri gasozi hano kariho imva y’abacu, ariko turashimira Leta yadufashije, n’abakomeje kudufasha muri iki gikorwa ubu noneho baraba baruhukiye ahantu hizewe, turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi tukabasha kuba noneho tuzanye abantu bacu ahantu hizewe, abavuye mu mva ya Nyakarekare ni abo mu miryango yo muri icyo gice."

Mbuye Abahutu Abatutsi n’Abatwa bahoze bunze ubumwe

Gasamagera agaruka ku mateka ya Mbuye muri za 1959, yavuze ko Mbuye ari wo musozi bajyaga bahungiraho, kandi Abahutu bakabagemurira nta kibazo gihari, bikomeza gutyo ariko ari nako ubuyobozi bwiga uko buzabatanya.

Gasamagera avuga ko icyo gihe nta n’ibitero byo kwica Abatutsi, usibye gusa Abanyamarangara bajyaga baza kurwana n’abo mu ishyaka rya UNAR, ariko Abanyembuye baje guhindurwa nyuma y’imyaka ya 1962.

Agira ati, "Komini Mbuye yaje gusenywa ibice byayo byomekwa ku yandi makomini, kugira ngo babone uko ubutumwa bw’ivangura bubasha gusakazwa, kuko iyo ubumwe bwashenywe ibibi byose birashoboka."

Yongeraho ati, "Naje gutungurwa nk’uko Abatwa bari mu itorera ry’iwacu ritavangura bakoze Jenoside kandi nyamara twarabanaga, kugeza n’ubwo n’Abatutsi bari batangiye kutwinuba ngo dusangira n’Abatwa, ahantu habaye ubumwe ntihari hakwiye kugira ubwicanyi nk’ubwo, ariko turizera ko atari wo murage w’u Rwanda."

Yongeraho ati, "Aba dushyingura bari ababyeyi bacu, inshuti n’abavandimwe, tujye dushaka umwanya tunibuke ibyiza twasangiraga n’abacu, uko twororeraga hamwe, aho kubabazwa gusa n’uko batagihari, kuko twarafatanyaga twese dushyingirana, ubu aba bana mubona ni umushibuka w’Abanyambuye kandi Inkirirahato zarokotse zarashibutse, ntawe ushobora rero gutsemba ngo amareho abantu."

Avuga ko yenda abageze mu zabukuru bagenda bashira, ariko isomo rikuru ari ukwigirira icyizere cy’uko abantu badashobora kurimbuka ngo bapfire gushira.

Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba aheruka kuza gutabara Abanyambuye, nyuma y’uko Ingabo z’Inkotanyi yari ayoboye zari zimaze kubarokora, ariko igihe bashyinguraga ababo akaza kubafata mu mugongo, ndeste amusaba ko yakomeza kubaba hafi.

Gasamagera i (buryo) avuga ko iwabo i Mbuye nta macakubiri yaraharangwaga
Gasamagera i (buryo) avuga ko iwabo i Mbuye nta macakubiri yaraharangwaga

Agira ati, "Abanyambuye turakwizeye, watubereye ingirakamaro uza kudutabara kandi wari umaze kuturokora, kandi ntawe uzongera kutumeneramo ngo atwice, turagusaba ko twahamana, kuko uri umugabo wo kwizerwa."

Umuyobozi w’Umuryango IBUKA Dr. Philbert Gahunzire avuga ko iyo witegereje amateka yaranze u Rwanda, kuva igihe cy’ubukoroni kugera ku bwigenge bw’u Rwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura abishwe, urugendo rw’Ubudaheranwa rugeze ku ntambwe nziza.

Agira ati, "Ibyabaye byose byatewe n’Abanyarwanda niyo mpamvu twanishakiye ibisubizo, ni byiza ko uyu mwanya abarokotse bagira umwanya wo kuvuga uko bishwe, tunishimira ko icyizere dufite imbere yacu kiruta ibyo tumaze kugeraho."

Ahereye ku kuba hari inzibutso zigenda zegerenywa, avuga ko bafite intego yo kuzitaho ku buryo burambye, kugira ngo zizabashe gufasha ababyiruka Kwibuka.

Agira ati, "Ubu turibuka ku nshuro ya 30, ariko turashimira kuba Leta y’Ubumwe ikijyaho yahise itekereza ko twajya twibuka, hari ahandi bajya babitekereza nyuma, ariko twe turibuka ku nshuro ya 30."

Himuwe imibiri isaga ibihumbi bine
Himuwe imibiri isaga ibihumbi bine

Ahakurwa imibiri hashyirwe ibimenyetso by’amateka, kandi hakajya hashyirwaho hibukirwa.

Perezida wa IBUKA Dr. Gahunzire avuga ko ari ngombwa gukomeza kugaragaza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kabone n’ubwo baba bari mu nzego z’ubuyobozi, kuko icyaha cya jensodie kidasaza.

Avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi, hakiri ikibazo cy’ubutabera, ku bagenda bagaragarwaho n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, kimwe no kuba hakenewe ko abahakurwa imibiri yimurirwa mu zindi nzibutso, hakwiye gushyirwa ibimenyetso by’amateka.

Agira ati, "Mwabonye amakuru y’abafashwe bashya barimo no mu Karere ka Nyanza bigaragara ko hari abantu bataragera mu butabera, kuba kandi habamo abantu mu nzego n’ubuyobozi bagenda bagaragara ko bagize uruhare muri Jenoside ibyo nta gitangaza kirimo, icy’ingenzi ni uko bafatwa bagakurikiranwa."

Ku kijyanye n’imibereho y’Abarokotse Jenoside asaba Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, gukomeza gukorera ubuvugizi abagifite ibikomere bya Jenoside, baba abandujwe indwara zidakira n’abafite amikoro makeya.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko ahakuwe imibiri yahurijwe mu nzibutso, hazashyirwa ikimenyetso gisa nk’icya Nyanza ya Kicukiro, hakanashyirwa urukuta rw’amazina y’abishwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka