Gakenke: Abaturage barimo barakusanya Miliyoni 800 Frw zo kwiyubakira isoko rya kijyambere

Abatuye Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, bakomeje kwegeranya inkunga yabo, mu rwego rwo kwiyubakira isoko rijyanye n’icyerekezo rizatwara agera kuri miliyoni 800 FRW.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rigiye kubakwa n'abaturage bo mu Murenge wa Ruli
Igishushanyo mbonera cy’isoko rigiye kubakwa n’abaturage bo mu Murenge wa Ruli

Bavuga ko bagize icyo gitekerezo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, bazamura iterambere ry’umurenge wabo ufatwa nk’icyitegererezo mu bukungu mu karere ka Gakenke, aho bumva ko urwego bagezeho badakwiye gukorera mu isoko riciriritse dore ko bacururizaga ahadasakaye aho bajyaga baterwa ibihumbo n’ibihe by’imvura cyangwa izuba.

Umunyamabanga nshinwgabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabwiye Kigali Today aho igitekerezo cy’uwo mushinga cyakomotse, yemeza ko uburyo ayo mafaranga akomeje gukusanywa, bitanga icyizere ko uyu mwaka urangira imirimo yo kubaka isoko yaramaze gutangira, ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza muri uwo mushinga.

Ati “Igitekerezo cyo kubaka isoko cyaje ubwo abantu babonaga ko aho bakorera hadakwiye, kandi abantu babona ko bashobora kwishakamo ubushobozi bwo kuba bakora ikintu gifatika, abantu bagacururiza ahantu hanoze cyangwa haboneye."

Abaturage bari basanzwe bacururiza mu isoko ridasakaye
Abaturage bari basanzwe bacururiza mu isoko ridasakaye

Arongera ati “Nibwo abaturage n’abafite Kampani zitandukanye mu Murenge wa Ruli biyemeje ko buri wese yashyiramo uruhare rwe ariko isoko rikubakwa, nkurikije uburyo biri gukorwamo n’umuvuduko biriho, dufite icyizere ko n’igihe twihaye cyo kuba ryatangiye kubakwa ahubwo bishobora kuzakorwa na mbere yaho, gahunda yo kwegeranya ubushobozi iragenda neza ku buryo umushinga wo kubaka uratangira muri aya mezi ari imbere."

Gitifu Hakizimana, avuga ko iryo soko rizarema buri munsi, bakaba bizeye ko rizabona abarigana kuko uwo Murenge ucumbikiye abantu bagera ku bihumbi 10 bahaba umunsi ku wundi, aho bakorera ibigo bitandukanye biba muri uwo Murenge.

Ati “Ni isoko rizarema buri munsi kandi rizabona abarigana benshi, kuko usanga hari urujya n’uruza rw’abantu baza mu isoko rya hano baturutse i Kigali, hari n’abaturuka hakurya za Muhanga na Kamonyi, kandi bakaza buri munsi ari benshi, dufite n’abantu benshi cyane bacumbitse muri uyu Murenge bahakorera batahavuka kandi bakahaba buri munsi."

Abanyamahanga bahasura kenshi baje kunywa kawa
Abanyamahanga bahasura kenshi baje kunywa kawa

Arongera ati “Abantu barenga ibihumbi 10 bahaba buri gihe bakeneye guhaha, noneho ni n’umujyi utangiye gukura abantu baba bakeneye kubaka cyane, rero ibikorwa by’ubwubatsi bikeneye ibikoresho bijyanye nabwo, hari inganda zitandukanye zihakorera zikeneye ibikoresho bijyanye n’ibyo zikora, ni isoko rizajya rirema buri munsi kandi ribone abakiriya bahagije."

Muri ibyo bikorwaremezo bikururira abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu kugana uwo Murenge no kuwuturamo, harimo Koperative ebyiri zikomeye zihinga kawa zikanayitunganya, Koperative z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Koperative y’ababazi, Koperative ikora imigati, ubucuruzi bukomoka ku ubuhinzi n’uruganda rutunganya ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri.

Hari kandi n’ibindi bikorwaremezo birimo Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, Ibitaro bya Ruli, ibigo bitandukanye by’amashuri n’isanteri y’ubucuruzi ya Ruli, ifatwa nk’ihuriro ry’ibyo bikorwa byose.

Ni ahantu hari inganda ebyiri nini zitunganya kawa
Ni ahantu hari inganda ebyiri nini zitunganya kawa

Ibindi bikorwa biteganywa gufungurwa muri uwo Murenge muri uyu mwaka wa 2024, harimo uruganda ruzatunganya ibiryo bw’amatungo, uruganda rutunganya Kawunga n’izindi, izo nganda zose n’ibyo bikorwaremezo bikaba bikoresha abakozi bagera ku bihumbi 10 batuma Umurenge wa Ruli utera imbere.

Nk’uko igishushanyo mbonera kigaragaza uko iryo soko rizaba riteye, ni unyubako izaba igeretse gatatu (inzu enye zigerekeranye), rikazakorerwamo ubucuruzi bw’ibyo abaturage bakenera buri munsi, ibiribwa, resitora, ibigo by’imari (banki), ibikoresho by’imyidagaduro, ubucuruzi bukomoka ku mirimo y’ubukorikori bw’abatuye Umurenge wa Ruli, n’ibindi.

Kwiyubakira isoko rya Kijyambere, ni igitekerezo cyashimwe cyane Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ubwo aherutse kugirira uruzinduko muri uwo murenge anasura ahagiye kubakwa iryo soko.

Yagize ati “Uru ni urugero rwiza mugaragaje n’abandi bakwiye kwigira ho, urugendo abanyarwanda barimo rwo kwiyubakira igihugu mururimo neza."

Guverineri Mugabowagahunde yasuye abaturage bamwereka aho bagiye kubaka isoko rya Kijyambere
Guverineri Mugabowagahunde yasuye abaturage bamwereka aho bagiye kubaka isoko rya Kijyambere

Arongera ati “Mukomereze aho, kandi natwe nk’Intara turabizeza ko tuzababa hafi mu bujyanama, tubakorere ubuvugizi ahakenewe ibyangombwa bibonekere ku gihe, kandi n’igihe rizaba ryuzuye tuzababa hafi mu birebana n’imicungire yaryo, kugira ngo izarusheho kunozwa maze koko abari barisonzeye ribagirire akamaro."

Ni isoko bateganya gutangira kubaka mu mpera za 2024, aho biteze ko rizaba ryuzuye muri 2026.

Basanzwe bacururiza hasi
Basanzwe bacururiza hasi
Ni isoko rijyanye n'icyerekezo
Ni isoko rijyanye n’icyerekezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka