Rulindo: Abarwayi 55 babazwe ishaza ryo mu jisho

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa batangije igikorwa cyo kubaga ishaza ryo mu jisho mu gihugu hose bikaba biteganyijwe ko abasaga 5000 bazabagwa ishaza mu gihugu hose.

Abarwayi 55 nibo bavuwe Ishaza ryo mu maso
Abarwayi 55 nibo bavuwe Ishaza ryo mu maso

Ni muri gahunda yatangijwe muri Werurwe yiswe Defence and Security Outreach Programme aho inzego z’umutekano zegereje abaturage ibikorwa bitandunye by’iterambere n’ubuvuzi.

Igikorwa cyo kubaga Ishaza kiri gukorwa mu gihugu hose ariko ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe ku ku bitaro bya Rutongo aho abarwayi 55 bahise babagwa ishaza.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana atangiza iki gikorwa yashimiye inzego z’umutekano ku musanzu wazo mu kubaka igihugu ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima bw’abaturage.

Ati "Uyu munsi hatangiye igikorwa cyo kuvura amaso abantu bafite ikibazo cy’ishaza, twabonye abantu basaga 5000 bafite iki kibazo bose bagomba kuvurwa".

Minisiter Dr Sabin Nsanzimana
Minisiter Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ko abaturage bavurwa babasanze aho bari kugira ngo biborohere guhabwa iyi serivisi.

Ati "Ntabwo ari amaso gusa harimo n’ubundi buvuzi bw’umubiri butandukanye bwagiye buhabwa abarwayi ariko impamvu uburwayi bw’amaso bwahawe umwihariko nuko abafite iki kibazo bari bamaze igihe kinini batareba bikaba rero ari ibyo kwishimira ko bagiye kuvurwa nakongera bakareba nabo bakishimira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka".

Minisitiri akomeza avuga ko iki gikorwa ari ingenzi kuko umuturage agomba kugira umutekano urambye afite ubuzima bwiza.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko abantu barwaye amaso bakwiye kujya bivuza kuko u Rwanda rufite abaganga babizobereyemo bavura neza umuntu agakira.

Abaturage baje kubagwa ishaza mu jisho bashima ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu ndetse n’inzego z’ubuvuzi uburyo zabitayeho zibavura ku buntu.

Ubwo umurwayi yari amaze kuvurwa
Ubwo umurwayi yari amaze kuvurwa

Kalinda Salas waje kubagwa ishaza mu jisho avuga ko amaze igihe kingana n’umwaka atareba neza akaba yizeye ko ari buvurwe agakira.

Kalinda avuga ko iki gikorwa agikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yimakaje umuturage ku isonga ndetse agashima uburyo boroherejwe kugera aho bavurirwa batiriwe batega.

Ati, “ Bohereje imodoka zo kudutwara zituvana mu rugo zikatugeza kwa muganga ndetse zizanadusubizayo urumva ko batwitayeho”.

Brig. Gen Prof John Nkurikiye Umugaba w’ingabo wungirije ushinzwe Ubuvuzi yavuze ko muri 2009 aribwo RDF yatangije ibikorwa by’ubuvuzi biza kwaguka igenda ifatanya n’izindi nzego inatanga amahugurwa ku baforomo n’abaganga kuri buri karere kugira ngo serivise z’ubuvuzi bw’amaso zirusheho gutangirwa kuri buri karere.

Abaganga babaga umurwayi ishaza
Abaganga babaga umurwayi ishaza

Brig. Gen Prof John Nkurikiye avuga ko ibikorwa bizakomeza gukorwa byo kwita ku baturage kugira ngo iterambere bagezeho rigendane n’imibereho myiza ndetse n’ubuzima buzira indwara.

Gahunda yo kwegereza abaturage ibikorwa bya RDF yatangiye muri 2009 yitwa Army Week, maze mu 2018 ihinduka RDF Citizen Outreach Programme.

Muri iyi gahunda hakozwemo ibikorwa birimo iby’Ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Abarwayi babanje kuganirizwa mbere yo guhabwa iyi servise yo kubavura amaso
Abarwayi babanje kuganirizwa mbere yo guhabwa iyi servise yo kubavura amaso
Minisitiri w'Ubuzimana niwe watangije iki gikorwa hamwe n'izindi nzego z'umutekano
Minisitiri w’Ubuzimana niwe watangije iki gikorwa hamwe n’izindi nzego z’umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka