Ruhango: Yashimiye mu ruhame abamuhishe akabasha kurokoka ibitero by’Interahamwe

Umubyeyi witwa Mukabagire Sylverie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, yashimiye mu ruhame abagore batatu batahigwaga muri Jenoside bamuhishe mu bihe bitandukanye, akabasha kugenda arokoka ibitero byabaga biri kumuhiga.

Mukabagire yashimiye abamuhishe muri Jenoside
Mukabagire yashimiye abamuhishe muri Jenoside

Abo babyeyi yashimiye yabageneye impano ntoya yabahereye mu gikorwa cyo kwibuka abapasiteri b’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi biciwe i Gitwe, abagore n’abana biciwe ahitwa kuri Duwane, aho yagaragaje ko ubutwari bw’abamuhishe ari bwo bwatumye abasha kurokoka.

Mukabagire avuga ko ubwo interahamwe zamujyanaga kumwicira kuri Nyabarongo bahuye n’umusore w’umwarimu witwaga Ndwanyi, akaziha amafaranga ibihumbi bibiri zikamurekura, ajya kumuhisha mu rutoki ahantu, ariko nabwo igitero kiza kuhamuvumbura.

Avuga ko nyir’urwo rutoki yamusanzemo agashaka kumwica abanje kumutema ibirenge n’ibiganza, ariko umukobwa mushiki wa wa muhungu wamwambuye igitero aza kuhamusanga ngo arebe niba igitero kitamwishe, nyir’urutoki amubonye agira isoni, amubwira ko yari aje gutema urukoma rwo guteka ibijumba.

Abamuhishe bafashwe n'ikiniga bishimira ko akiriho babifashijwemo n'Imana
Abamuhishe bafashwe n’ikiniga bishimira ko akiriho babifashijwemo n’Imana

Agira ati, “Uwo mugore yafashe umuhoro arawunjomba, ansaba kuryama hasi ngo ankate ibirenge n’ibiganza, musaba kunkata ijosi arabyanga ngo kuncamo ibice nibyo byashobora Abatutsikazi, uwo mugore yaciye urukoma koko aragenda wa mukobwa aramfata anjyana iwabo."

Yabashimiye abaha n’impano

Umwe yashimiye ni nyina w’uwo mukobwa wamushakiye imiti yo kumukanda kuko bari bamukubise cyane, aramuvura aroroherwa akoresheje imiti gakondo ari nabwo yamubwiye ko azamushimira narokoka.

Agira ati, “Uwo mubyeyi yaramfashe arankanda arangaburira numva nzanye akabaraga ubu arashaje cyane umukobwa we naze muhe impano namuteguriye."

Undi yashimiye ni uwitwa Epiphanie wamuhishe bataziranye, nyuma yo kuva kuri uwo mukeuru wamuvuye, bakahamwimurira akabana nawe mu nzu ntoya ariko akagira ubutwari bukomeye bwo kumukiza ibitero by’interahamwe.

Mukabagire n'ishyirahamwe bashinze ubu bashimira inkotanyi buri mwaka
Mukabagire n’ishyirahamwe bashinze ubu bashimira inkotanyi buri mwaka

Agira ati, “Iyo nashakaga ku musarane yanzaniraga ikintu mbikoreramo akabijyana, ampisha mu cyumba cye ashyiraho ingufuri, ubwo igitero cyazaga kuhankura ababeshya ko iyo ngufuri yapfuye kigenda kitanyishe, uyu mubyeyi arakomeza arambana yarakoze."

Avuga ko avuye kwa Epihanie ashaka gusanga Inkotanyi yongeye gufatwa n’Interahamwe zibajyana kubicira kuri Duwane, ariko atanga amafaranga igihumbi yari afite umusirikare warimo arabarekura baragenda.

Avuga ko umubyeyi wamuhishe bwa nyuma ari uwa Kanyamapoli witwa Tamari aho yamubanye kugeza bahunze akamusiga mu nzu bari batuyemo we arahasigara, ahihisha igihe kinini, kugeza ubwo Inkotanyi zaje kuhamukura atakibasha kugenda zigenda zimuhetse ku mugongo.

Bashyize indabo ku nzu yicirwagamo abagore n'abana
Bashyize indabo ku nzu yicirwagamo abagore n’abana

Agira ati, “Natangiye mvuga ko ubuhamya bwanjye burimo gushima, nakomeje kumva natanga ubuhamya, bwo gushima nshimira n’Inkotanyi ariko nkumva ntafite uburyo bwo kuzishimira, ariko nasabye bagenzi banjye tubana mu ishyirahamwe ko nshaka kuzishimira, ngo nshimire umusirikare wampetse ariko simuzi."

Avuga ko yagiye kubisaba muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare, ababwira ko ashaka gushimira Inkotanyi zamugariye ku rugamba kuko uwamuhetse we atamuzi, bigerwaho aho ubu buri mwaka bagenda basura izo ngabo zamugariye ku rugamba, ndetse akaba ararikira buri wese ubishoboye ko yajya aza bakajyana gushimira Inkotanyi.

Agira ati, “Ubu igikorwa cyo gushimira Inkotanyi kimaze kuba ngarukamwaka kuri iri tsinda ryanjye, ababishaka mwese muzaze, dushimire izo nkotanyi zitanze zitatuzi, zikadukura muri iyo myobo, muzaze dushimire Inkotanyi."

Inzu yabagamo abapasitoro n'imiryango yabo yahinuwe ikimenyetso cy'amateka
Inzu yabagamo abapasitoro n’imiryango yabo yahinuwe ikimenyetso cy’amateka

I Gitwe hiciwe Abapasitoro b’Abatusi 81 barimo na bamwe mu miryango yabo, ubu amazina yabo akaba yanditse ku rwibutso mu nzu ndangamateka bari bahungiyemo i Gitwe.

Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA mu Karere ka Ruhango Me Nyandwi Bernard, avuga ko gushimira abagize uruhare mu kurokora Abatutsi ari ukwima umwanya abagihembera amacakubiri, bagamije gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati, “Tumaze imyaka 30 twibuka, kandi abarokotse Jenoside tumaze gukomera n’ubwo tugifite ibikomere, turagana kure twubaka Igihugu gifite indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda n’abaturage bafite icyerecyezo kimwe, abafite abandi babagiriye neza namwe muzajye mubashimira”.

Buri wese akwiriye kwibaza icyo yakoze ngo arokore Abatutsi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko nk’uko uwatanze ubuhamya yabigarutseho, buri wese akwiye gusura umutima we akibaza icyo yatanzemo umusanzu mu kurokora Abatutsi.

Habonetse amwe mu mazina y'abapasitoro bishwe n'imiryango yabo
Habonetse amwe mu mazina y’abapasitoro bishwe n’imiryango yabo

Agira ati, “Ibaze kuba abashimiwe hano ari batatu gusa, birababaje kuba hari ahantu twasanze abapasitoro bari mu itorero runaka nta n’umwe wavuyemo w’Umurinzi w’Igihango, musuzume urukundo rwanyu."

Avuga ko isomo umuntu yakura mu gushimira abataragize icyo bakora ngo barokore Abatutsi, ari ukwiga kuzaba umuntu ushimirwa n’Igihugu mu minsi iri imbere, yibutsa ko ibikorwa byo gushyira abantu mu barinzi b’Igihango bijyana no gusuzuma ibyo bakoze muri Jenoside kandi bigikomeje.

Habarurema avuga ko inzu yiciwemo abagore n’abana hafi 500 yabaye iya Leta kandi ko izakomeza kubungwabungwa, kugira ngo itazasaza ahubwo izakomeza kuvugururwa idahindurirwa imiterere.

Ibyo kandi bizanakorwa ku nzu yiciwemo abapasitoro n’imiryango yabo, nayo izakomeza gushyirwamo ibikoresho bya ngombwa byo kwibuka bijyanye n’igihe, ku buryo inzu z’amateka zo zizajya zivugira ubwazo, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bafashe umunota wo kwibuka abapasitoro n'abagore n'abana
Bafashe umunota wo kwibuka abapasitoro n’abagore n’abana
Banashyize indabo ku Rwibutso rwa Gitwe
Banashyize indabo ku Rwibutso rwa Gitwe
Inzego z'umutekano zishyiraho indabo
Inzego z’umutekano zishyiraho indabo
Banakoze urugendo rwo kwibuka abapositoro n'abakozi b'itorerro ry'Abadivantisiti
Banakoze urugendo rwo kwibuka abapositoro n’abakozi b’itorerro ry’Abadivantisiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka