Nyaruguru: Barasaba kwegerezwa abaganga b’inzobere mu buryo buhoraho

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bifuza ko ibitaro bya Munini bivurizaho byahabwa abaganga b’inzobere bajya babavura mu buryo buhoraho.

Umubare munini w'abaje kwivuza watumye bifuza guhabwa inzobere z'abaganga zihoraho
Umubare munini w’abaje kwivuza watumye bifuza guhabwa inzobere z’abaganga zihoraho

Bagaragaje iki cyifuzo ubwo bakirwaga n’inzobere z’abaganga baturutse ku bitaro bikuru bya gisirikare, baje kubavura indwara zinyuranye guhera kuwa 20 Gicurasi kugeza kuwa 8 Kamena 2024.

Abitabiriye iki gikorwa gitangizwa babarirwa muri 300. Baje kwivuza indwara zinyuranye aho bafite icyizere cy’uko inzobere zaje kubegereza serivisi z’ubuganga zibavura.

Uwitwa Esther Mukandori yagize ati "Ndwara ibintu bikandya mu nda no mu mugongo no mu matako. Nkumva wagira ngo ni intozi. Numvise rero ko inzobere zije kutuvura ndavuga nti henga nze ndebe ko bagira icyo barusha ku kigo nderabuzima."

Yunzemo ati "Mfite icyizere ko ngomba kuvurwa ngakira."

Théogène Sibomuremyi uvuga ko arwara mu mutwe akababara no mu nda na we ati "Njyewe i Butare narahagiye, hano bahanyohereza buri munsi. I Butare mpajya nteze, ariko kubona abantu badusanga hano kutuvura, ni nk’uwagusanga mu rugo iwawe. Igihugu kiradukunda pe."

Ku rundi ruhande ariko, ubwinshi bw’abitabiriye iki gikorwa bwatumye hari abifuza ko ubwiza bw’ibitaro bubakiwe bwajyanirana no guherwamo serivisi nyinshi zishoboka bitabaye ngombwa guhora bajya ku bindi bitaro gushakisha inzobere.

Marie Louise Umuhire ati "Dukeneye natwe abaganga b’inzobere bahoraho, ngo badufashe mu burwayi bwacu."

Abaje kwivuza ku munsi wa mbere barabarirwa muri 300
Abaje kwivuza ku munsi wa mbere barabarirwa muri 300

Ibitaro bya Munini byashinzwe mu mwaka w’2007. Mu mwaka wa 2019 byaravuguruwe, hashyirwa izindi nyubako nini kandi zigezweho hanyuma mu mwaka wa 2022 za nyubako nshyashya zitangira kwifashishwa.

Hari hifujwe ko ku bw’izi nyubako Ibitaro byo ku Munini byashyirwamo ubuvuzi bwihariye, ariko ngo ntibyashobotse nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka.

Agira ati "Wenda mbere twifuzaga ko hagira indwara yihariye yavurirwa ku bitaro bya Munini, ariko batubwiye ko ibyiza ari uko badushakira abaganga b’inzobere, noneho abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bakazajya babonera hafi."

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Evelyne Uwamahoro, avuga ko mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, Minisiteri y’Ubuzima yabigeneye abakozi 219 harimo inzobere umunani, ariko kugeza ubu bafite 135 harimo n’inzobere imwe gusa, ivura abana. Icyakora ngo hari n’ubaga uza rimwe na rimwe.

Muri iki gikorwa cyo kuvura cyatangiye gukorwa n’inzobere z’abaganga baturutse ku bitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe, bari kuvura indwara z’amagufa, izo mu matwi, mu mazuru no mu kanwa, iz’amenyo, iz’uruhu, izo mu mutwe, iz’abana, izo mu mubiri, iz’abagore, n’ibibyimba byo mu nda.

Barateganya no kubaga indwara rusange, bavure indwara zo mu mutwe, ndetse banarebe n’ibijyanye no kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka