Bari batunzwe no guca inshuro none VUP yabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bo gahunda ya VUP yagezeho hirya no hino mu gihugu, bakomeje kuyitangaho ubuhamya bayishima, bishimira n’aho yabavanye ndetse n’aho ibagejeje, kuko bavuye mu bukene ndetse baharanira no kugira abandi bafasha.

Urugero, ni urwa bamwe mu batuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bashima uruhare rwa VUP mu iterambere ryabo, aho mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, bishimira aho bageze biteza imbere.

Abenshi ngo babagaho batunzwe no guca inshuro, bakaba bishimira intera bagezeho aho bamaze kwihaza mu biribwa, ndetse urwo rwego bararurenga bakora ibikorwa biteza imbere agace batuyemo, birimo ubucuruzi.

Murekatete Claudine wo mu Kagari ka Nyonirima Umurenge wa Kinigi, wabayeho mu bukene bukabije, aho we n’umugabo bari batunzwe no guca inshuro.

Avuga ko yagize ibyago umugabo we yitaba Imana, gusa yirinda kwiheba n’ubwo ubukene bwakomeje kumubaho akarande, ariko gahunda ya VUP ikimara kugera mu gace atuyemo muri 2012, yaramutabaye imufasha kuva muri ibyo bibazo, ubu akaba ari umugore ufite umutungo w’agaciro karenga miliyoni 10 FRW.

Ati “Nkimara gupfusha umugabo nabanje kwiheba kuko ari we twafatanyaga guca inshuro, ariko nkomeza kwihagararaho, nta nzu twari dufite, maze VUP iba iraje yo kabyara, banshyira mu bakora nyakabyizi, baba bangurije ibihumbi 100 FRW, bya bindi twungukiraga mu myaka ibiri, si ugukora mva hasi”.

Arongera ati “Ayo mafaranga narayacuruje arabyara ampa kugura ikibanza dore ko byahendukaga, kugeza ubwo muri 2020 nubatse inzu ebyiri, iy’ubucuruzi n’indi yo kubamo, inzu yo mu rugo n’ikibanza ifite agaciro ka miliyoni enye n’igice, naho iy’ubucuruzi utampaye miliyoni eshanu sinayiguha”.

Arongera ati “Mu myaka 12 maze ndi muri VUP, ingejeje ku mutungo uhagaze miliyoni 10 FRW, abo nahingiraga ubu nanjye ndabaha akazi kuko nkora ubucuruzi, namaze kugura n’umurima”.
Uwo mugore avuga ko uretse ubucuruzi akora, ngo ibanga ry’iterambere rye riri mu kuzigama akoresheje gahunda y’ibimina.

Ati “Nari nkennye, wa muntu uri hasi ujya gukorera undi muntu, bangaburira nkirinda kubirya nkabipfunyika nkabizanira abana, ariko ubu ndi umugore witeje imbere, ibanga ni ukuzigama, nk’ubu ibihumbi 25 mpembwa muri VUP, nzigama 15 ngahahisha10 FRW, kubera ko namaze gutera imbere ndenda gucuka, VUP yaziye igihe, irakaramba”.

Maniriho Gervain n'umugore we, ni bamwe mubishimiye aho VUP ibagejeje
Maniriho Gervain n’umugore we, ni bamwe mubishimiye aho VUP ibagejeje

Maniriho Gervain, nawe ni umuturage wabarirwaga mu bukene bukabije aho yabaga mu nzu yenda kugwa, mu mvura bagasohoka ngo itabagwaho. We n’umugore baryaga bavuye guca inshuro, ariko ubu biyuzurije inzu. Avuga ko ifite agaciro ka Miliyoni zirenga eshatu.

Ati “Nabagaho mpingira abakire, VUP ije iduha akazi ndakora ntangira kubona amafaranga, nataha mvuye mu kazi ka VUP nkajya mu bindi biraka. VUP yangurije ibihumbi 100, ndakora, ngura isambu ngera ubwo nubaka inzu nziza, none ndi mu rugo aho inzu ibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga eshatu, turashimira Perezida wa Repubulika wazanye iyi gahunda ituvana mu bukene”.

Uwitwa Uwimana Dative wibana n’abana be batatu, nawe ngo yari atunzwe no guhingira abandi ngo abone ikimutunga n’ubukode bw’inzu.

Uwitwa Uwimana Dative utaragiraga aho kuba yiyubakiye inzu nziza
Uwitwa Uwimana Dative utaragiraga aho kuba yiyubakiye inzu nziza

Avuga ko yinjijwe muri VUP akora akazi k’imirimo y’amaboko abifatanya no gucuruza matola, nyuma y’uko abagore muri ako gace bari bagize igitekerezo cyo kurwanya nyakatsi ku buriri.

Avuga ko inguzanyo yahawe muri VUP yamufashije muri ubwo bucuruzi bwa matola, kugeza ubwo uwabagaho aca inshuro ubu aba mu nzu ye ifite agaciro ka miliyoni hafi 10, aho avuga ko yatangiye gahunda yo kugira aho ageza abandi batishoboye.

Ubuyobozi bwemeza ko gahunda ya VUP yahinduriye abaturage ubuzima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burashima imishinga bazaniwe yo kuvana abaturage mu bukene, aho imaze kugeza impinduka zifatika mu karere ka Musanze mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, no kubahindura mu mitekerereze ibaganisha mu gukora no kwihangira imirimo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien abivuga.

Ati “Abaturage bakomeza kwitangira ubuhamya bwaho bavuye n’aho bagejejwe na gahunda zitandukanye zirimo na VUP, mwumvise ababaga mu nzu zizitije ibyatsi nyuma biyubakira inzu nziza zirimo sima, ababagaho baca inshuro ariko ubu baragaragaza ko babayeho neza, ni gahunda zabahinduriye ubuzima bijya no mu myumvire yo gukora no kwiteza imbere bihangira n’imirimo, mu nguzanyo bahabwa ku nyungu ntoya(2%)”.

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza muri LODA, arashimira abaturage bakoresheje neza inkunga bahabwa binyuze mu mishinga itandukanye igamije kubakura mu bukene, abasaba gukomeza gukoresha neza ayo mahirwe bahabwa, baharanira kwiteza imbere.

Abagaragayeho gukoresha nabi inkunga bahabwa, Rwahama yabageneye impanuro, ati “Ubutumwa dutanga, ni ukubabwira ko ayo mahirwe atazahoraho, tukabasaba kwegera abajyanama b’imibereho myiza mu midugudu n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, no kwegera bagenzi babo bagenda batera intambwe zo kwiteza imbere, icyiza ni uko abo bakoresha iyo nkunga nabi ari bake cyane”.

Mu ngengo y’imari ya 2023-2024, LODA yakoresheje miliyari zisaga 70 FRW, muri gahunda zo kurengera abatishoboye mu kubakura mu bukene.

Gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bari mu bukene bukabije kubuvamo, Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) kikaba aricyo gicunga iyo gahunda.

Yatangiriye mu mirenge imwe n’imwe byagaragaraga ko ifite abaturage benshi bakennye bakeneye ubufasha, imikorere yayo ivugurirwa muri 2022, inyito zimwe zirahinduka uwari umugenerwabikorwa yitwa umufatanyabikorwa, kuri ubu iyo gahunda ikaba imaze kugera mu Mirenge yose y’igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, arishimira aho gahunda ya VUP igejeje abanyamusanze
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, arishimira aho gahunda ya VUP igejeje abanyamusanze

Ni gahunda yafashije abaturage kuva mu murongo w’ubukene bukabije, nk’uko raporo ya LODA yo muri 2021, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2000/2001 kugera muri 2016/2017, ubukene bukabije mu Banyarwanda bwagabanutse kuva ku kigero cya 40% kugera kuri 16%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka