Ruhango: Mu byumweru bibiri abakozi baburaga mu myanya baraba babonetse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu byumweru bibiri, abakozi mu nzego z’Utugari babura mu myanya bazaba bashyizwemo, kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunoga.

Abayobozi kugeza ku Midugudu bari batumiwe
Abayobozi kugeza ku Midugudu bari batumiwe

Babitangaje mu biganiro bigamije guha abaturage serivisi nziza byahuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Murenge bo mu Mirenge ya Kinihira, Kabagari na Bweramana nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho mu mitangire ya serivisi.

Abaturage bo mu nzego z’Imidugudu bagaragaza ko imwe mu mpamvu serivisi zidatangwa neza ku rwego rw’Utugari ari uko hari hamwe usanga abakozi batuzuye, igihe umuyobozi umwe w’Akagari adahari, hakabura umusimbura bigatuma umuturage ukeneye serivisi asiragira.

Rutaganda Dominique, umwe mu mboni z’imiyoborere myiza mu Murenge wa Bweramana, avuga ko igihe umuturage yagana ubuyobozi akabura umwakira bikongera kuba inshuro zirenze imwe, aba ahawe serivisi mbi kabone n’ubwo ikibazo cye cyakemuka bitinze.

Agira ati “Ikibazo mbona ni icy’abakozi badahagije kuko hari igihe umuyobozi umwe aba adahari hakabura uwakira abaturage. Hakwiriye gushakwa abakozi bahagije cyangwa baba bataraboneka Umurenge ukajya utanga ubufasha ku Kagari.”

Abayobozi basabwe kwakira neza abaturage
Abayobozi basabwe kwakira neza abaturage

Mukamurenzi Rose, umwe mu bunzi bo mu Kagari ka Nyakogo avuga ko iyo umuturage aje agana umuyobozi, akwiye kumutega amatwi kugira ngo asobanurirwe aho kumusuzugura cyangwa kumubwira nabi.

Agira ati “Hari igihe umuturage ahutazwa n’umuyobozi akamubwira ngo si we ushinzwe ibyo umuturage abajije aho kumuherekeza ngo umwereke ushinzwe ibyo uwo muturage akeneye, twebwe mu bunzi umuturage tubanza kumuganiriza ku kibazo cye afitanye na mugenzi we, hakaba n’igihe tubakemurira ibibazo bitabasabye kuburana”.

Umukozi w’Akagari ka Murambi ushinzwe iterambere avuga ko hari ubwo basangaga umuturage adahabwa serivisi, zirimo nko gusobanurirwa birushijego ibyo asabwa ngo ahabwe serivisi, cyangwa umuturage yagana ubuyobozi agasanga budahari kandi nta bundi buryo bwo gusobanurira umuturage aho umuyobozi yagiye.

Agira ati “Hari aho tutasigaga nomero za telefone, hari n’abatamanika gahunda y’umunsi wakirirwaho umuturage, tuzajya tuzirikana ko umuturage akwiye kumenya aho umuyobozi ari kugira ngo niba adahari, bamumenyeshe igihe yazagarukira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ku bijyanye n’abakozi badahagije bagiye kubashaka, ku buryo nibura mu byumweru bibiri bazaba bageze mu myanya abaturage bagahabwa serivisi zinoze.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri abakozi bose bazaba babonetse
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri abakozi bose bazaba babonetse

Agira ati “Abakozi badahagije mu Tugari turi gushaka uko tubikemura nibura mu byumweru bibiri abakozi bose bakaba babonetse, ariko n’aho bari nibagerageze gushyira imbaraga mu kwakira neza umuturage kuko hari ahakiri icyuho mu mitangire ya serivisi”.

Habarurema kandi agaragaza ko abayobozi bose b’utugari bamaze guhabwa mudasobwa zo kwifashisha mu kazi, kugira ngo banoze ibyo abaturage bekeneye, bakaba bagiye no kubaha imashini zisohora inyandiko (Printer) byose bigamije guha umuturage serivisi zinoze.

Akarere ka Ruhango kashyizwe ku mwanya wa nyuma mu mitangire ya serivisi, muri raporo igaragaza uko abayobozi bakira abaturage mu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), umwaka wa 2023.

Abayobozi barimo n'abahagarariye abikorera na bo bari bahari
Abayobozi barimo n’abahagarariye abikorera na bo bari bahari

Akarere ka Ruhango kahise gafata ingamba zo kwikosora zirimo gusanga abaturage mu Mirenge muri gahunda bise “Akarere mu Murenge” ndetse no kuba abakozi b’Imirenge bagira umunsi wo kujya mu Tugari gusanga abaturage muri gahunda bise “Umurenge mu Kagari” bakaba barimo no gutekereza ko abayobozi bajya bagira umwanya wo gusanga abaturage mu Midugudu bakabakemurira ibibazo.

Abahagarariye DASSO na bo batumiwe muri ibyo biganiro
Abahagarariye DASSO na bo batumiwe muri ibyo biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka