Mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri nyuma yo kwihererana ikipe y’igihugu ya Kenya.
U Rwanda rwakinnye na Kenya nyuma y’uko rwari rwatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon, naho Kenya igatsindwa n’igihugu cya Cameroun.
![](IMG/jpg/103ee1bd32f2a2322b60d88948ad248c.jpg)
![](IMG/jpg/3c642a1cdc99e7e733cffa3d7fd8569a.jpg)
Muri uyu mukino wo guhatanira imyanya kuva ku wa 13 kugera ku wa 16, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Kenya ibitego 32 kuri 24, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 19-10.
![](IMG/jpg/c52fa5daba5532599a3b68dce7b95b4d.jpg)
![](IMG/jpg/08ecd4d37b97a3e4bbe25c33451e45e9.jpg)
![](IMG/jpg/2ce0ab9a7dabbdca11d5947bd7bb7305.jpg)
![](IMG/jpg/57344cfd0c10488559857934b2aa171f.jpg)
Muri uyu mukino kandi, umunyarwanda Samuel Mbesutunguwe ni we watowe nk’umukinnyi mwiza ari nawe wanatsinze ibitego byinshi (12), kikaba ari igihembo ahawe ku nshuro ya kabiri.
![Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza ku nshuro ya kabiri Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza ku nshuro ya kabiri](IMG/jpg/546213fdeee3b266bf22774ab3a2bb40_2.jpg)
![](IMG/jpg/b4c9803d22315f9a10f66da4ede59798.jpg)
![](IMG/jpg/0c4386f328f45a5967757d7086d14a06.jpg)
U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki 26/01 ruhura n’ikipe ya Congo Brazzaville, izatsinda ikazaba ari yo yegukana umwanya wa 13.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|