Volleyball: Kepler, APR na Police y’abagore zatangiye neza imikino ya Kamarampaka

Amakipe ya Kepler, APR na Police y’abagore mu mukino w’intoki wa volleyball niyo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamparampaka yakinywe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Ikipe ya APR VC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka
Ikipe ya APR VC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka

Wari Umunsi wa mbere mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) mu mukino wa volleyball yakinirwaga mu nzu y’imikino ya École Belge de Kigali ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Muri iyi mikino amakipe ya REG VC, Police VC y’abagabo na RRA VC y’abagore ntizahiriwe n’intangiriro kuko atabashije gutsinda imikino ibanza bityo akaba asabwa nibura gushaka intsinzi mu mikino y’umunsi wa kabiri iza gukinwa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Gicurasi bitaba ibyo agahita asezererwa ndetse akabura ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino ikinwa n’amakipe 4 aba yarasoje umwaka w’imikino usanzwe ari imbere (regular season) nyuma agahurira mu mikino ya kamparampaka (Playoffs) maze hakaboneka ikipe yegukana Igikombe.

Umukino wabimburiye iyindi ni umukino wahuje ikipe ya Ruhango VC ndetse na APR mu cyiciro cy’abagore aho ikipe ya APR VC yawutsinze biyoroheye ku maseti 3-0 bivuze ko APR yateye intambwe ya mbere iyerekeza ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya REG VC ntabwo yahiriwe ku munsi wa mbere
Ikipe ya REG VC ntabwo yahiriwe ku munsi wa mbere

Uyu mukino wakurikiwe n’umukino wari ukomeye wahuje ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA VC) ndetse n’ikipe ya Police VC y’abagore uyu waje kurangira Police VC itsinze RRA amaseti 3-2. Ibi bivuze ko Police VC iramutse yongeye gutsinda RRA kuri uyu wa gatandatu yahita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Mu mikino y’abagabo, umukino wabimburiye indi ni umukino wahuje ikipe ya APR VC yasoje ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona isanzwe ndetse n’ikipe ya REG VC yo yasoje ari iya mbere muri shampiyona isanzwe.

Nubwo REG VC ari yatangiye yegukana iseti ya mbere, ntabwo ibi byaje kuyihira kuko ikipe ya APR VC yaje kuyitsinda amaseti 3-1 bityo APR VC itera intambwe ya mbere iyerekeza ku mukino wa nyuma igihe ya kongera gutsinda ikipe ya REG VC mu mukino wa kabiri.

Ikipe ya Kepler VC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka
Ikipe ya Kepler VC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka

Umukino wasoje imikino y’umunsi wa mbere, ni umukino wahuje ikipe ya Police VC ndetse na Kepler VC aya yombi akaba yarakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona kuko Kepler VC yabaye iya gatatu naho Police VC yo isoza ku mwanya wa kabiri kurutonde rwa shampiyona isanzwe.

Nubwo Kepler VC itigeze itsinda Police VC muri shampiyona umukino ubanza nuwo kwishyura, ikipe ya Kepler VC yaraye iyigaranzuye maze iyitsinda amaseti 3 kuri 1.

Nk’uko aya makipe yahuye kuri uyu wa gatanu, araza kongera yisobanure kuri uyu wa gatandatu mu mikino yayo y’umunsi wa kabiri ahagomba kumenyekana aberekeza ku mukino wa nyuma mu byiciro byombi.

Dore uko imikino iteye uyu munsi.

Abagore:

12h00 APR VC vs Ruhango VC
14h00 RRA VC vs Police VC

Abagabo

16h00 APR VC vs REG VC
18h00 Kepler VC vs Police VC

RRA VC mu bagore ntabwo batangiye neza imikino ya Kamarampaka
RRA VC mu bagore ntabwo batangiye neza imikino ya Kamarampaka
Police VC y'abagore nayo yatangiye neza
Police VC y’abagore nayo yatangiye neza
Umutoza wa Kepler, Nyirimana yongeye kugaragaza ko ari umuhanga
Umutoza wa Kepler, Nyirimana yongeye kugaragaza ko ari umuhanga
Ni imikino ya Kamarampaka yitabiriwe n'abantu benshi
Ni imikino ya Kamarampaka yitabiriwe n’abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka