U Bufaransa bwatanze hafi Miliyari 13Frw ku bahinzi bato bo mu Rwanda

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga(AFD) kibinyujije mu Ishami ryacyo ryitwa Proparco, cyatanze inguzanyo y’Amadolari ya Amerika Miliyoni 10 (aragera ku mafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 13), akaba yagenewe abahinzi bato basanzwe bafashwa n’Umuryango One Acre Fund-Tubura.

Eric Pohlman uyobora One Acre Fund na Françoise Lombard uyobora Proparco bashyira umukono ku masezerano y'inguzanyo izajya ihabwa abahinzi
Eric Pohlman uyobora One Acre Fund na Françoise Lombard uyobora Proparco bashyira umukono ku masezerano y’inguzanyo izajya ihabwa abahinzi

Umuyobozi Mukuru wa Proparco, Françoise Lombard hamwe n’uwa One Acre Fund (ku Isi), Eric Pohlman, ku wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, bashyize umukono ku masezerano y’iyo nguzanyo, biteganyijwe ko izafasha abahinzi bo mu Rwanda bagera kuri Miliyoni ebyiri kubona imbuto, ifumbire n’ubumenyi byabafasha kongera umusaruro.

Umuryango One Acre Fund-Tubura usanzwe uha abahinzi bato ingemwe z’ibiti zo kurengera ibidukikije hamwe no kabaguriza imbuto z’ibihingwa, ifumbire, ubwishingizi n’ibindi byabafasha kuvugurura imibereho no kongera umusaruro.

Umukozi wa One Acre Fund-Tubura, Evariste Bagambiki, agira ati "Umuhinzi tumuha ifumbire n’imbuto, n’ibindi byose tuba dutanga nk’amatara n’imirasire, tuguhaye nk’ibiro 5 by’ibigori by’imbuto na 5 by’ifumbire, niba uzishyura Tubura ibihumbi 15Frw by’izo nyongeramusaruro, uzajya wishyura make make kugeza ubwo ibihembwe 2 by’ihinga bizarangira wayishyuye."

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, na we yitabiriye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y'iyo nguzanyo
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, na we yitabiriye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’iyo nguzanyo

Proparco na One Acre Fund-Tubura, bavuga ko bataguriza umuhinzi amafaranga azishyura hiyongereyeho inyungu, ahubwo bamuha inyongeramusaruro cyangwa ibindi bikoresho by’ibanze yakenera, kandi bakizeza ko batazahenda umuhinzi ngo barenze ibiciro byashyizweho na Leta.

Françoise Lombard uyobora Proparco avuga ko gutanga inguzanyo mu buryo bw’ibindi bintu bitari amafaranga, aho umuhinzi azajya yishyura gahoro gahoro, ari gahunda yizewe ko impande zombi(umuhinzi na Proparco) bazabyungukiramo.

Ni mu gihe Eric Pohlman uyobora One Acre Fund, na we avuga ko bazi neza ibyago by’umuhinzi, cyane cyane igihe yahuye n’ibiza, akaba yizeza ko bazajya babafasha guhinga imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere, kumenya neza uko bahinga ndetse no kubaha ubwishingizi.

Abayobozi muri One Acre Fund, Proparco na Ambasaderi
Abayobozi muri One Acre Fund, Proparco na Ambasaderi

Proparco na One Acre Fund byashyize umukono ku masezerano imbere ya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, wibukije ko amafaranga yatanzwe ari ayo Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, yemereye ibihugu bya Afurika ubwo yatangizaga gahunda yiswe Food & Agriculture Resilience Mission (FARM) muri 2022.

Gahunda ya FARM yatangirijwe mu Bufaransa mu nama yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi(EU), Ibihugu birindwi bikize ku Isi(G7), hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu mwaka wa 2022.

Proparco y’Abafaransa ikaba yariyemeje gutanga Amayero abarirwa hagati ya Miliyoni 100-150 buri mwaka, kugira ngo afashe guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, by’umwihariko azanyuzwa kuri One Acre Fund akaba arimo gufasha ibihugu bya Kenya, u Rwanda, Ethiopia, u Burundi, Malawi, Nigeria, Tanzania, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka