Amateka y’Urutare rwa Nkuri ahantu ndangamurage kamere

Urutare rwa Nkuri ruri mu hahoze ari u Buhoma. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengeri, Umudugudu wa Kibugazi.

Ni urutare rugize igice kinini cy’umusozi wa Nkuri kuko rufize hafi hegitari 5, uteganye neza n’ahubatse ibiro by’Akarere ka Nyabihu. Rugaragara mu gice giteganye n’umuhanda munini wa kaburimbo, ndetse no mu ibanga ry’ibumoso ry’uwo musozi aherekeza i Musanze. Ni ahantu ndangamurage kamere.

Abahaturiye bavuga ko kera uru rutare rutagaragaraga, ko ahubwo umusozi wari utwikiriwe n’igitaka n’ibiti n’ibyatsi byiganjemo ibyitwa umunigi. Uwo musozi ngo ukaba wararishwagaho n’inka nyinshi cyane zikurikiranye utwo twatsi tw’umunigi ngo twanifashishwaga no mu gusakara inzu za kinyarwanda.

Inteko y’umuco ivuga ko mumwaka wa 1960 ku ngoma ya Kayibanda, nibwo uyu musozi watangiye gukorerwaho imyitozo n’abasirikare bo mu mutwe w’aba Komando (commandos) bahamanukiraga ku migozi, ku bw’umuzungu witwa Rocher wari ufite ipeti rya Kapiteni (capitaine), wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Bigogwe.

Birashoboka ko iyo myitozo ya gisirikare ari yo yatumye uwo musozi wanama igice kinini cyawo kigasigara ari urutare nkuko bigaragara ubu.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’inteko y’Umuco ku mateka y’Urutare rwa Nkuri yaganiriye na Rwaramunaniye Ezechiel wavutse muri 1937, abasobanurira ko uyu musozi kuri ubu uzwi ku izina ry’urutare rwa Nkuri ubundi witwaga umusozi wa Byingingo.

Byingingo yari umukurambere we wo mu bwoko bw’Ababanda, wahimukiye ku ngoma ya Rwabugiri aturutse i Nyakinama. Ahageze yakonze uwo musozi awugira uwe, akaba yari umutunzi n’umuvumvu.

Mu ibanga ry’uyu musozi mu gice kireba i Musanze, haracyagaragara ahantu hasa n’ubuvumo buteyeho umuvumu hejuru, hakorerwaga imihango yo guterekera, na n’ubu hakaba hitwa ku Musezero wa Byingingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka