Abantu umunani barifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iravuga ko hari abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi,aho yanongeyeho ko uretse abo umunani , hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono, ibemerera kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Abadepite.

Muri aba bose ariko, hari babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’amatora iratangira kwakira Kandidatire guhera ejo ku wa Gatanu tariki 17 kuzageza tariki 30 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo umunani ni bande?

NIYITANGA Etienne yanditse ku itariki ya: 25-05-2024  →  Musubize

Turabashimiye kubwi imiyoborere yanyu myiza

GEDEON yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Ndabashimye cyane kubera imiyoborere yanyu

Musabyimana Jean yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka