Uwigize Pasiteri agasambanya abayoboke, yatawe muri yombi

Ntibanyendera Ladislas bita Mashenda wigize Pasiteri mu Itorero “Revelation”, afunzwe akekwaho kwangisha abaturage ubuyobozi, ubwambuzi bushukana no gucuruza abana yasambanyije.

Ntibanyendera ufungiye kuri Station ya Polisi ya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare guhera mu ntangiriro z’icyumweru gishize, akurikiranyweho ibyaha yari amaze imyaka ine akora ariko ngo byatangiye kugaragara kuva yirukanwe mu Itorero yari yarigizemo umupasiteri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko Ntibanyendera yashinze ibyumba by’amasengesho akabikoreramo ibyaha.

Avuga ko yari yarabujije abayoboke be kwishyura mituweli ndetse ngo n’abarwaye akababuza kujya kwa muganga.

IP Kayigi avuga ko abayoboke b’uwo mugabo ngo nta waturaga amafaranga uretse amasambu n’amatungo ndetse bamwe ngo yirirwaga abakoresha mu mirima ye nta gihembo.

Ntibanyendera kandi ngo yafashe abana b’abakobwa abakura mu mashuri bakibera iwe mu rugo akabasambanya, abo ateye inda akabashyingira mu gihugu cya Uganda.

Uwo mugabo kandi ngo yari yaragaruye umuco wacitse wo “kunywana igihango”, aho bamwe mu bayoboke be b’igitsina gore yabarasaze ku mabere no ku gitsina.

Umuvugizi wa Polisi yasabye Abanyarwanda gukanguka, ku buryo babasha kuvumbura amayeri y’ababatekaho umutwe.
Yagize ati “Turasaba abaturage kujijuka bakajya batanga amakuru ku hantu habera ibyaha. Urumva arabarasaga akababeshya ko ari igihango bahanye, uzagitatira azahura n’ibyago, na bo bagatinya kubivuga koko.”

Umuyobozi w’Itorero “Revelation Church” mu Rwanda akaba n’Umuvugizi waryo, Bishop Ruzindana Godfrey, avuga ko Ntibanyendera atigeze aba umupasiteri ahubwo yari umukirisitu kandi na bwo hagiye gushira imyaka ibiri bamwirukanye kuko “yanyuranyaga n’amahame y’Itorero.””

Yagize ati “Hashize imyaka hafi ibiri tumuhagaritse kuko twabonaga we n’abandi bakirisitu n’abaturage, hari ibintu bakora binyuranye n’amahame y’itorero ryacu. N’ubuyobozi twarabwandikiye tubumenyesha.”

Ubwo yafatirwaga iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kagonga mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Mukama tariki 18 Nyakanga 2016, Ntibanyendera yasanganywe abana b’abakobwa batandatu yakuye mu mashuri ngo arabasengera abakuramo imivumo.

Hari kandi abandi batatu bakuwe mu gihugu cya Uganda, aho yari yarabohereje nyuma yo kubatera inda.

IP Kayigi yavuze ko ibyaha byose uwo mugabo yakoze byakomotse ku bwamuzi bushukana bushobora guhanishwa igifungo kiva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

police let them do their duty to help Rwandans for their bright future

pius yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

Uyu mugabo yagombye guhanishwa igifungo cya burundu, kuko yangije aba bana bakobwa rwose.

Gigi yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Mbega aba kristu bajijamye weeeee agahinda karamfashe nuko ntawe na takira

Mwibutsa yanditse ku itariki ya: 26-07-2016  →  Musubize

Ahaaaa! uwomugabo ibyo yakoze yarakwiye igifungo cyaburundu. kuko n’IMANA izabimubaza.

Alias jeand amaur mumurenge wa kibangu yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka