UTB ishaka gutinyura abanyeshuri ibinyujije mu marushanwa

Kaminuza y’Ubukerarugendo na Businesi (UTB yahoze ari RTUC) ifite gahunda yo gufasha abanyeshuri bayigamo gutinyuka isoko ry’umurimo, ibinyujije mu marushanwa y’ubwiza.

Batanu mu bakobwa batsindiye kugera finale.
Batanu mu bakobwa batsindiye kugera finale.

Ni muri urwo rwego iyi kaminuza yateguye irushanwa rya Nyampinga na Rudasumbwa 2016, kugira ngo bayifashe gushyigikira ihame ry’uburinganire, nk’uko Callixte Kabera, umuyobozi mukuru wa UTB yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016.

Yagize ati “Ni igikorwa duha agaciro kuko tumaze amezi hafi atatu gitegurwa kandi twanatanze isoko. Ubu ingengo y’imari twakigeneraga twayikubye kabiri, cyane cyane ko hari n’ishami rya Rubavu.

Abahungu batanu bazahatanira kuba ba Rudasumbwa.
Abahungu batanu bazahatanira kuba ba Rudasumbwa.

Uburemere tugiha rero ni uko tugaragaza abo banyeshuri barangije bakitinyuka, bakajya hanze bagaseruka, bakavuga ibyo bazi, ubumenyi, umuco Nyarwanda. Bakavuga intego zabo n’ibyo bazamarira umuryango Nyarwanda.”

Yavuze ko umusaruro bagiteganyamo ni uko abagiye banyura muri aya marushanwa bagiye bazamura amazina yabo, bakabona akazi keza bitewe no kwigaragaza. Yongeraho ko bizanongera imikoranire yabo n’abaturage bigirire akamaro igihugu.

Uko ari 10 bose bagiye kujya muri Boot camp mbere ya finale.
Uko ari 10 bose bagiye kujya muri Boot camp mbere ya finale.

Kugeza ubu 10 bazahatanira ikamba rya Nyampinga na Rudasumbwa UTB 2016 baramenyekanye.

Bagiye gukurikizaho guhurizwa hamwe bigishwe indangagaciro n’umuco wa Kinyarwanda, bitegura finale izaba tariki 6 Kanama 2016, mbere y’uko amasomo y’umwaka utaha atangira tariki 12 Nzeri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka