Urubyiruko ntirwitabira imishinga y’ubuhinzi bw’umwuga

Urugaga rw’abikorera (PSF) rurakangurira urubyiruko kwitabira imishinga y’ubuhinzi, kuko ari rwo rufite imbaraga n’ubumenyi mu ikoranabuhanga byafasha kongera umusaruro.

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira imishinga y'ubuhinzi.
Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira imishinga y’ubuhinzi.

Mu biganiro by’umunsi wa kabiri umuryango AGRA wita ku buhinzi muri Afurika wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016, hagaragajwe ko urubyiruko rutabona inyungu zihuse mu buhinzi rugahitamo kujya gushakishiriza ahandi nubwo muri bo haba harimo n’ababyize.

Uwintwari Liliane, umuyobozi wungirije mu rugaga rw’urubyiruko rukora mu buhinzi (RIAF) avuga ko urubyiruko rutarasobanukirwa n’amahirwe aba mu buhinzi.

Yagize ati “Urubyiruko ntirurasobanukirwa ibijyanye n’amahirwe aba mu buhinzi ari yo mpamvu usanga rwarahunze icyaro kandi ari ho bukorerwa rukigira mu mujyi, ugasanga ababyeyi babo ni bo babusigayemo nta mbaraga ndetse n’ubumenyi buhagije bafite bityo ntibutere imbere ari cyo gica intege urubyiruko.”

Abayobozi batandukanye barasaba urubyiruko kwitabira imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi.
Abayobozi batandukanye barasaba urubyiruko kwitabira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Yavuze ko ubuhinzi bw’iki gihe burimo ikoranabuhanga ari yo mpamvu bukeneye cyane umusanzu w’urubyiruko.

Gafaranga Joseph, umwe mu bagize umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “Imbaraga” avuga ko urubyiruko rutajya mu buhinzi kuko bukunze guhomba.

Ati “Urubyiruko ntirujya mu buhinzi n’ubworozi kuko kugeza ubu buhomba, imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi dukora iteka iraduhombera ugasanga abahinzi ari na bo benshi mu gihugu ahanini ari bo babayeho nabi.”

Yongeraho ko no mu bize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hari benshi barangiza amashuri nta gitekerezo bafite cyo bukora.

Ndagijimana Emmanuel, ushinzwe kongera ubumenyi abaturage mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri PSF, avuga ko barimo gushakisha icyatuma umuhinzi yunguka.

Abitabiriye inama bavuga ko ubuhinzi bukeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo butange umusaruro ugaragara.
Abitabiriye inama bavuga ko ubuhinzi bukeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo butange umusaruro ugaragara.

Ati “Turimo gufasha abahinzi n’aborozi kugera ku bigo by’imali, boroherezwe kubona inguzanyo zizabafasha kongera ubushobozi bw’imishinga yabo bityo bakore bunguka. Tuzanabafasha ku bijyanye n’ibiciro mu gihe cyo kugurisha umusaruro ntibahendwe, ibi bikazakurura urubyiruko kuko ruzaba rubona ko birimo inyungu.”

Akomeza avuga ko ibi ngo bigomba kujyana na gahunda ziriho za Leta zo guteza imbere ubuhinzi, zirimo kubona imbuto nziza kuko ngo zikiri ikibazo gikomereye abahinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

HOW CAN I JOIN WITH RIAF

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka