Rutsiro: Abashinzwe uburezi mu mirenge barashinjwa kudakora akazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buranenga abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge(Sector Education Officer)kudakora inshingano bahawe zo gukora ubugenzuzi ku bigo by’amashuri.

Ubuyobozi bw’Akarere burabitangaza ngo mu gihe usanga hari bamwe muri bo batagera ku bigo byose by’amashuri ahubwo bakajya ku bigo bimwe na bimwe kandi baba bagomba kugera kuri byose.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bamwe mu bashizwe uburezi bajya ku bigo bimwe bibegereye ibindi ntibabigereho ngo bigatuma ubugenzuzi bupfa
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko bamwe mu bashizwe uburezi bajya ku bigo bimwe bibegereye ibindi ntibabigereho ngo bigatuma ubugenzuzi bupfa

Butasi Jean Herman Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza agira ati”twasanze hari abashinzwe uburezi mu mirenge batagera kubigo ugasanga hari ikigo kitamuzi kubera ko aba yigira ku bigo biri hafi ye kandi inshingano ze ari izo kugera ku bigo byose”

Butasi akomeza agira ati”Kutagera ku bigo bimwe bituma hatamenyekana ibibazo biri ku byo batagiyeho ikindi kandi usanga abayobozi b’ibigo birara nabo ntibakore akazi uko bikwiye kuko nta bugenzuzi bakorerwa”

Abashinzwe uburezi mu mirenge nabo bemera ko batajya ku bigo byose nl’uko bikwiye ariko ahanini ngo babiterwa n’imiterere y’akarere bikanakubitira ho no kuba nta nyoroshyangendo bafite bakaba bavuga ko babonye uburyo bagera ku bigo batavunitse byakemuka.

Umwe muri abo bayobozi b’uburezi mu mirenge utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati”Baraturenganya rwose koko ibyo bavuga ni byo ntitujya ku bigo byose kenshi kandi nta n’ubwo tubijyaho kimwe ariko bibuke imiterere y’akarere kacu kuko turatega ugasanga hari nk’aho abamotari baguciye ibihumbi 10 kugenda no kugaruka ugasanga rero ayo mafaranga ntiwahora uyabona ariko tubnye nka moto yadufasha byatworohera”

Mboneza Theodore umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB avuga ko abo bakozi REB ibagenera ibikoresho gusa n’ubundi bujyanama naho ngo iby’inyoroshyangendo ntibibareba akaba avuga ko inama njyana y’akarere ikwiye kuzicara ikareba icyakorwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko nta bundi bushobozi buhari bwaboneka burenze imishahara ahubwo bukavuga ko icyangomba ari ubwitange ndetse no gukunda akazi bukavuga ariko ko hagize ubundi bushobozi buboneka bwazajya bubagenera uburyo bwo kugera ku bigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo bakozi bashakirwe moto

Amani yanditse ku itariki ya: 24-07-2016  →  Musubize

Yewe nge numiwe aho hari ikigo kimwe umunyeshuri wa mbere yabonye amanota 48%byantangaje .ese ubwo twavuga ko iryo shuri abana bazimuka kweri.aho ni kukigo cya KABEZA.mukurikirane kabisa ababishinzwe.

kitenge jean yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka