Perezida Kagame yateguje abarangije kaminuza irindi shuri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yateguje ibihumbi birenga umunani by’abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ko bagiye kwiga irindi shuri ryo guhatanira imirimo.

Perezida Kagame yateguje abarangije kwiga ikidni kizamini kibategereje.
Perezida Kagame yateguje abarangije kwiga ikidni kizamini kibategereje.

Umukuru w’Igihugu ni we wayoboye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku barangije mu mashami yose agize Kaminuza y’u Rwanda, babarirwa mu 8,500.

Uyu muhango witabiriwe n’abarangije Kaminuza mu byiciro bitandukanye, ababyeyi babo, abarezi n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, ukaba wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nyakanga 2016.

Perezida Kagame yagize ati ”Mwa banyeshuri mwe, ndacyabita abanyeshuri kuko muracyakomeza kwiga; kurangiza kwiga ntibivuze ko ibibazo bikemutse; imirimo ni mike abayikeneye ni benshi, hari icyo kizamini cyo guhatana ku isoko ry’umurimo”.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Uburezi babanje kuganira n'ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Uburezi babanje kuganira n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuze kandi ko igihugu n’ababyeyi bategereje igisubizo kizazanwa n’abanyeshuri barangije amashuri; haba mu buryo bw’ubwitange, gutekereza cyane ndetse n’umuco w’ubupfura.

Ministeri y’uburezi igaragaza ko buri mwaka muri iki gihe, kaminuza n’amashuri makuru bitanga impamyabumenyi ku barangiza kwiga babarirwa mu bihumbi 11.

Bamwe mu barangije amasomo yabo.
Bamwe mu barangije amasomo yabo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nabazaga reb nkabana basabye inguzanyo nyuma bakabura ibyiciro bo ko babatereranye bo kwiga ntibibareba?

kwizera jean damascene yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

nubundi kwigantibirangira igihe cose umuntu amara ku isi abarimu ishuri

nsabimana john yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka